• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Ubwanditsi 17 Apr 2018 POLITIKI

Urukiko ruburanisha ibyaha by’ubukungu mu Misiri, kuri uyu wa 16 rwatangiye kumva urubanza ruregwamo Issa Hayatou wahoze ayobora Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Uyu mugabo ashinjwa ko yarenze ku mategeko agena uburenganzira bungana mu guhatana ku isoko, ubwo yatangaga isoko rya miliyari y’amadolari ya Amerika rijyanye no kwerekana no kumenyekanisha ibikorwa bya ruhago yo kuri uyu mugabane, ryahawe ikigo Lagardère Sports cyo mu Bufaransa.

Muri uru rubanza rwagiye rusubikwa kenshi mu mezi 13 ashize, Issa Hayatou wayoboye CAF guhera mu 1988 kugeza mu 2017 n’uwari Umunyamabanga mukuru, Hicham El Amrani, bashinjwa n’ubuyobozi bwa Misiri ifite icyicaro cya CAF ko barenze ku mategeko mu gutanga iryo isoko.

Ni amasezerano yasinyweho na Issa Hayatou na Hicham El Amrani mu izina rya CAF hamwe n’ikigo Lagardère Sports ku wa 28 nzeri 2016, agiha uburenganzira bwo kugurisha uburenganzira bwo kwerekana no kumenyekanisha umupira w’amaguru wa Afurika hagati ya 2017-2028.

Ikigo cyo mu Misiri, Presentation Sports (PS), kivuga ko cyashakaga guhatana na Lagardère Sports muri iryo soko ariko ngo byaje kumenyekana ko muri icyo gihe CAF na Lagardère Sports bari baramaze kwinjira mu biganiro guhera ku wa 12 Kamena 2015, cyane ko icyo kigo aricyo cyari kirisanganwe guhera mu 2008 agomba kurangira mu 2016.

Nk’uko RFI yabitangake, ngo habanje kuregerwa urwego rushinzwe kugenzura ihatana ry’ibigo (ECA), ruza kwemeza ko abo bayobozi babiri baregwa mu rukiko rukurikirana ibyaha by’ubukungu, binashyigikirwa n’Umushinjacyaha Mukuru muri Werurwe 2017.

CAF yatangaje ko yiteguye kuburana uru rubanza ivuga ko kuvuga ko habayemo uburiganya nta shingiro bifite.

Yakomeje igira iti “CAF izarwanirira umwanya wayo, uburenganzira n’izina ifite ikoresheje inzira zose z’amategeko mu butabera mpuzamahanga.”

Issa Hayatou yatakaje ubuyobozi bwa CAF ku wa 16 Werurwe nyuma yo gutsinda amatora na Ahmad wo muri Madagascar, mu matora yabereye Addis-Abeba muri Ethiopia. Uyu mugabo yahise yisubirira mu Majyaruguru ya Cameroon mu gihugu akomokamo, aho ayobora Ishuri ry’Igihugu ry’Umupira w’amaguru, Anafoot.

Hicham El Amrani nawe yahise yegura ubwo Ahmad yari amaze gutsinda amatora. Ubu niwe uyoboye ibikorwa byo guhatanira ko Maroc nk’igihugu akomokamo cyazakira igikombe cy’Isi mu 2026.

Gusa hari amakuru ko Ahmad yaba aherutse kwemeza ko amasezerano agejeje aba bagabo mu nkiko yaba ari kongera kuganirwaho bundi bushya.

2018-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025
Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Ubwanditsi 15 Dec 2016
RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ubwanditsi 19 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe
Mu Rwanda

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano
Mu Mahanga

Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano

Ubwanditsi 15 Dec 2016
CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

Ubwanditsi 27 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru