• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ubwanditsi 20 Dec 2016 ITOHOZA

Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, ndagusuhuje! Mbere ya byose mbanje kukwifuriza kuzasohoza neza inshingano nshya uherutse guhabwa na Leta y’u Rwanda.

-5102.jpg

Njyewe umwanditsi Paulo V (Utari intumwa yo muri Bibiliya) maze kubona uburyo rubanda rwashavujwe n’imvugo ikarishye wakoresheje igihe mwari mu nama ya 14 y’umushyikirano kuwa 16/12/2016, ubwo mwasubizaga Musenyeri Nzakamwita Slyverien, nahise nifuza kukwandikira ibaruwa ifunguye kugira ngo nkubwire agahinda mfite.

Nyakubahwa, ubusanzwe tuzi ko muri Sosiyeti Nyarwanda dukunze kurangwa n’ubwubahane ndetse n’ubupfura mu rwego rwo kurushaho kubaka “UMURYANGO” nyarwanda ufite ejo heza kandi uzira amakemwa. Iyi ngingo nkeka dushobora kuba tuyemeranyaho.

Natangajwe cyane n’uburyo mwasubije “UMUBYEYI” ufite inshingano zo kuyobora imiryango ibihumbi n’agahumbagiza muri Diyoseze ya Byumba. Mbere yo gukomeza iyi baruwa yanjye, Nyakubahwa, nifuzaga kukwibutsa yuko muri Kiliziya ubusanzwe Umusasaridoti afatwa nk’umubyeyi mu muryango wa Gikristo, bityo mu nshingano ze za buri munsi akaba agomba gukemura ibibazo binyuranye biri mu miryango kuko aba yarabihuguriwe ku rwego rw’isanamitima “Counselor” Ibi bituma amenya amabanga y’ibibera mu ngo nubwo rwose aba ari mu buzima bwo kubaho nta mugore cyangwa se umwana yabyaye.

Mbere yo gukomeza kandi, reka nkwibutse ikindi kintu:

Sinzi niba ukunze kujya mu misa ariko nyemerera nkwibutse ivanjiri Yezu yigeze guha abigishwa be. Yarababwiye ati “Mbere yo kuvuga ijambo iryo ari ryo ryose, jya ubanza ukarage ururimi rwawe inshuro ndwi” Nagusabaga ko wasoma iri vanjiri muri Bibiliya yawe (Niba utayifite cyangwa se utayemera, nagutiza iyanjye ukarisoma) kuko no mu bihe bitaha hari icyo byazagufasha.

Nyakubahwa, natunguwe no kubona muvuga amagambo nk’ariya mutabanje byibuze gukaraga ururimi rwanyu inshuro 2 zonyine. Nk’umunyamategeko, nkeka ko mwaba mwarihuse mu mvugo nk’iriya isuzuguza, itesha agaciro umubyeyi twese twubaha kandi ufatiye runini Umuryango Nyarwanda.

Ku bwanjye ndamutse mbonanye nawe, nagusaba ko wazajya kwicara mu ntebe ya “PENETENSIYA” ukicuza iby’imvugo yawe benshi bise “Nyandagazi” maze ugahabwa umugisha wa Kiyobozi ndetse ukanahugurirwa kujya ubanza gukaraga ururimi aho biri ngombwa.

-5103.jpg

Nyakubahwa, iyo usesenguye amagambo wakoresheje, usanga arimo ukutamenya uwo wabwiraga ndetse n’umumaro afitiye igihugu. Nakwibutsaga ko ibyo Musenyeri yavuze byose, ari ikibazo gihangayikishije Umuryango nyarwanda muri iki gihe, ku buryo haramutse hafashwe ingamba zikomeye kuri cyo, twakwizera ko ejo h’urubyiruko rw’u Rwanda haba ari heza kurushaho.

Ntizimbye mu magambo, nasoza nkubaza nti;

Ese kuba twagira umutekano usesuye ariko tudafite umuryango muzima utarangwa n’ikinyabupfura, uburere ndetse n’indangagaciro za kirazira twaba tugana he?

Nsoje nkushimira uburyo urantiza umwanya wawe ugasoma iyi baruwa kuko nzi neza y’uko uba ufite imirimo myinshi.

Nkwifurije kuzagira iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.

Imana iguhe umugisha.

Umwanditsi Pawulo wa 5.

2016-12-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ubwanditsi 21 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo kuba umukinnnyi akaba na kapiteni wa Ukaine yamaze no kuba umutoza wayo wungirije
IMIKINO

Nyuma yo kuba umukinnnyi akaba na kapiteni wa Ukaine yamaze no kuba umutoza wayo wungirije

Ubwanditsi 22 Feb 2016
U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite
IMIKINO

U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Nyuma ya CHAN, Amavubi yerekeje amaso muri Gabon
IMIKINO

Nyuma ya CHAN, Amavubi yerekeje amaso muri Gabon

Ubwanditsi 02 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru