• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI bahinduka POWER

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI bahinduka POWER

Ubwanditsi 17 Aug 2016 ITOHOZA

Abakurambere baciye umugani ngo akabaye icwende ntikoga niyo gakeye ntigashira umunuko. Bamwe mubari inkotanyi z’amarere, bamaze gukaraba baracya kubera ikizere bagiriwe na Perezida Kagame, akabashyira mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru ubu nibo bari ku isonga mu kumusebya no gusebya RPF, yabagize icyo baricyo.

Abanyabyaha, ubusambo, abanyenda nini n’abafite inyota y’ubutegetsi tuvuga si ababaye mu mashyaka yatsinzwe nka MRND, MDR, n’andi agihanyanyaza nka PL, PSD, PDI …ahubwo ni ababaye muri RPF, kuko abandi bemeye gutsindwa bajya k’ umurongo igihugu kifuza, babishaka batabishaka.

Kugeza ubu igiteye impungenge abaturage ni abantu babaye mu buyobozi bwo hejuru muri RPF, bahunze n’ abari mu gihugu batema ishami ry’igiti bicayeho ! Ntabwo iki gihugu cyayoborwa n’abantu bose ngo ni uko babaye mu nkotanyi ari aba cadre, abandi babaye abasilikare, abanyapolitiki se n’ibindi….Imana yahaye ubuyobozi Perezida Kagame iramutoranya ayobora urugamba Imana iramurinda ararutsinda, abandi bashize harimo n’abari bakomeye mu mapeti n’amashuri yo hejuru, ariko imana yabagize ibitambo kugirango iki gihugu kibohoke kandi kigire ubuyobozi bwiza nk’ubu.

-3510.jpg

Col. Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara

Biratangaje kubona abantu nkaba Gen. Rusagara, Col. Byabagamba, bafungirwa gusebya ubuyobozi no kubwangisha rubanda, umuntu nka Kayumba na Rudasingwa aribo bari gucura umugambi wo gusenya ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya jenoside.

Ibi bintu byo gucamo abantu ibice no gupinga ubuyobozi bwiza buriho bwa Perezida Kagame , byatangiye kugaragara muri za 2000, ubwo Kayumba yaremaga igice kinini k’ingabo ze, abacuruzi n’abanyapolitiki atangira kubigarurira no kubagira abe inyota y’ubutegetsi imaze kumurenga arema igice cy’abasilikare be n’ikindi cyakoreraga utunama twarwihishwa muri Ferme y’inka ze ari naho yaheraga amakuru yo gusebya Kagame ikinyamakuru Umuseso. Nyuma yuko ibyari coup d’etat bitahuwe na Perezida Kagame, Kayumba yaje guhungisha Sebarenzi nawe wari muri uwo mugambi afatanyije na Bizimungu Pasteur.

Ibyo byose Kayumba abonye byatahuwe, abonye ko bitagikunze gufata ubutegetsi agana iy’ ubuhungiro akeka ko azabona aba mujya inyuma akagaruka, agakuraho ubutegetsi buriho akimika ubwe . ariko uko iminsi yicuma Kayumba abona ko biri kure nk’ukwezi .

Ishingwa rya RNC

Ibi bwari uburyo bwo gushaka kwigarurira impunzi z’abahutu n’abatutsi bahunze ibyaha mu Rwanda, nk’abantu babaye mu buyobozi bwohejuru muri RPF, bumvishaga izo mpunzi ko gukuraho Kagame bitafata n’umunsi umwe.

Ariko buhoro buhoro ibinyoma byabo byaje gutahurwa iyo Demokarasi banengaga Perezida Kagame byagaragaye ko aribo batayigira ko icyo bafite ari inyota y’ubutegetsi.

Urugero : Mu mwaka 2012 ubwo Rudasingwa yajyaga mu Bubiligi asaba abayobozi baho gutegura amatora ntibyatinze icyifuzo cy’ubuyobozi cyahise cyubahirizwa amatora ahera kuri comite ya Bruxelles akorwa hatorwa RUBINGISA PROTOGENE ariko ntiyamazeho na masaha 24 kubera ya virus yari mu buyobozi hejuru aho RUDASINGWA afatanyije na MICOMBERO NA MUSONERA bakoze Inama zabo z’ubwiru zidakurikije amategeko basesa ibyavuye mumatora ndetse bahita bahindura n’ubuyobozi bwose mububiligi bashyiraho abandi badakora munyungu z’ishyaka ahubwo bakorera inyungu zabo.

Mu itangazo ryasohowe n’uwari umuhuzabikorwa Rudasingwa rikuraho KAZUNGU NYIRINKWAYA agasimburwa na MICOMBERO J MARIE kuri coordinateur belgique ndetse nirikuraho RUBINGISA PROTOGENE kuri coordinateur wa bruxelles agasimburwa na DR MURAYI PAULIN aha niho igitugu cyatangiye kwigaragaza kinesha demokrasi.

Abo muri RNC bavuga ko igitangaje ari uko aba bantu bahawe imyanya bakayemera kandi bari mu matora banayishimiye,aya ni amakuru yimvaho kuko aba democrate benshi bananiwe kwihanganira icyo gitugu bandikira amabaruwa abiri ba membres fondateurs babasaba gukemura ibibazo bavunira ibiti mumatwi kugeza aho imizinga ivuyemo imyibano.

Tugarutse kugutabaza kw’abayoboke bo mu bubiligi ntibabone igisubizo bishyize hamwe bashinga ishyaka ryabo PPR-IMENA ibyo bateye imboni cyera abandi bayoboke ba RNC bibagwiriye nk’ijuru bakaba basigaye bibaza RNC icyo aricyo,ndetse abenshi bakaba bibaza aho berekeza.

Igitangaje cyane mu buyobozi bwa RNC uburyo barimo gushinjanya ivanguramoko kuburyo wakwibaza itandukaniro riri hagati ya KAYUMBA NYAMWASA,RUDASINGWA THEOGENE,NA MICOMBERO JEAN MARIE ukibaza uku gushinjanya icyo guhatse.

Iyi nigihamya ko basaritswe n’irondakoko ndetse bakaba barivuyemo nk’inopfu bigatuma abafatanyabikorwa babo nka FDU- INKINGI ibatahura ndetse ikaba imaze kwibonera ko bamaranye imyaka itandatu babeshyana ubu urwicyekwe akaba ari rwose.

Abantu benshi bari barayobeye muri RNC bamaze kumenya ukuri

Ntibikiri ibanga, ikibazo kimaze gusobanuka, abantu benshi bakomezaga kwibaza ko RNC naba nyirayo bishobora kuzatera ikibazo ubuyobozi buriho mu Rwanda. Aba abenshi babiterwaga nuko batigeze bamenya amakuru ahishwe ya RNC byatangiye kumenyekana kuva muri 2013, Rushyashya yatangiye gushyira ahagaragara amanyanga yababagabo mu bubiligi no muri france, ibi byatumye abagabo 13 bava muri RNC bashinga ishyaka ryitwa PPR-IMENA ariko byabaye ikibazo gikomeye kuri RNC babakoraho chantage zitagira uko zingana nyamara bari bazi neza ko ari ugusebanya kuko ukuri bari bakuzi.

-3509.jpg

Perezida Paul Kagame akizera Kayumba Nyamwasa

Impunzi z’Abanyarwanda zirambiwe abanyapolitiki babanyabinyoma ndetse basaritswe n’ivanguramoko doreko bene abo aribo banyirabayazana batuma impunzi zidatahuka ngo zijye gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Cyiza Davidson

2016-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Ubwanditsi 20 Apr 2024
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Ubwanditsi 26 Mar 2017
Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Ubwanditsi 14 Jan 2017
Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha

Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha

Ubwanditsi 02 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagare: Ikipe y’igihugu  ya magare iritabira  amarushanwa nyafrika muri  Maroc
IMIKINO

Amagare: Ikipe y’igihugu ya magare iritabira amarushanwa nyafrika muri Maroc

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda
Amakuru

Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Sep 2020
Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.
Mu Mahanga

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Ubwanditsi 06 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru