• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku wa 7 Mata 1994, nyuma y’iminsi itatu i Kampala hatangiye Inama yigaga ku guharanira agaciro k’Abanyafurika, yasojwe ku wa 8 Mata 1994.

Nyamara ubwo ayo mahano yatangiraga yamaze iminsi 100, arangira Jenoside ihitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni. Imibare igaragaza ko nibura ku munsi umwe Abatutsi 10,000 bicwaga, ku buryo ari yo Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere ku Isi.

Muri iyo nama yabereye i Kampala, abayitabiriye bamaganye ubwicanyi, ndetse Perezida Museveni yari ku ruhembe rw’abazamuye ijwi.

Imvugo za Museveni zagiye zituma ashimwa n’abarokose Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi Edwin Nsereko avuga ko yari muri Stade Amahoro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Museveni yahabwaga ijambo agakomoza ku Banyaburayi by’umwihariko Abafaransa n’Ababiligi, yashinje ko bagize uruhare mu kubiba amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda hamwe n’u Bufaransa bwari inkoramutima y’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal, byabwiwe amagambo akomeye, abari babihagarariye babura aho barigitira.

Museveni nawe niko yashimwaga n’abarokotse Jenoside kubera ukuri yakoreshaga, akavanga amagambo y’Ikinyankole ajya gusa n’Ikinyarwanda.

Umwanditsi ati “Byagaragariraga bose ko ari umuturanyi w’umuvandimwe nyuma yo guha icyubahiro inzirakarengane, kwihanganisha abarokotse no gusaba ko abanyabyaha babiryozwa hatitawe ku mbaraga bibwira ko bafite.”

Gusa akibaza niba uwo ari we wa Museveni wahindukiye agatera agahinda abarokotse Jenoside.

Uyu mwanditsi avuga ko FPR ifata ubutegetsi mu 1994, abenshi mu bijanditse muri Jenoside bahungiye mu yahoze ari Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gihugu cyayoborwaga na Mobutu wari inshuti magara ya Habyarimana, bamuhungiraho bizeye kuhakirira.

Bagumye mu gihugu cye kugeza igihe Mobutu Sese Seko akuriwe ku butegetsi mu 1997. Benshi muri bo bakwiye imishwaro berekeza muri Malawi na Zambia babeshya abayobozi baho batari bazi ukuri ku mateka ya Jenoside.

Bakoreshaga iturufu y’uko ari impunzi, nyamara barahungaga ubutabera.

Abandi bagumye muri RDC bacungana n’ubuyobozi bushya bwiyubakaga butarabona ubushobozi bwo kubakurikirana no kubata muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze.

Umwanditsi ati “Muri icyo gihe, Uganda ntiyari mu mboni yabo. Icya mbere, Museveni yari azi neza abo aribo. Icya kabiri, ijambo rye ryari ryarabahaye ubutumwa ko bashobora gufatwa bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bagacirwa imanza muri Uganda.”

Nyamara ngo baje kumenya neza kamere ya Museveni, ko ibyo avuga n’ibyo akora rimwe na rimwe bidahura.

Abakurikiranweho Jenoside bagiye mu bice bitandukanye bya Uganda, batungurwa no kuba nta wabatunze agatoki ndetse babaho mu buzima buzira kirogoya.

Ati “Babonye ko bashobora kubaho neza muri Uganda. Bamwe bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi; abandi bajya no mu mirimo ya politiki mu nzego z’ibanze.”

Iyi migirire yo kurebera abakoze ibyaha bya Jenoside ngo yatumye umubare munini wabo binjira muri Uganda.

Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside ku Isi, ¼ kingana n’abantu 250 bacumbikiwe na Uganda mu duce twa Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.

Mu 2010 ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikiye ubwa Uganda bubibutsa inshingano mpuzamahanga bafite zo guta muri yombi bakaburanisha cyangwa bakohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare mu kwica imbaga y’Abatutsi.

Ubusanzwe ibihugu bibujijwe guha ubuhungiro abakekwaho ibyaha mpuzamahanga byibasira inyokomuntu birimo na jenoside.

Ku wa 18 Kamena 2016 u Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa, rugaragaza urutonde rw’abakekwa 137 n’ibyo baregwa. Uganda yataye muri yombi batatu nabo baza kurekurwa.

Muri bo harimo Bizimungu Jean Baptiste, Rwiririza Augustin bahoze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, bashishikarije abantu kwijandika muri jenoside.

Bizimungu yari Konseye wa Segiteri Rwankuba muri Komini ya Murambi. Yakoranye bya hafi na Burugumesitiri wa Murambi, Gatete Jean Baptiste, wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Rwiririza wabaye Konseye muri Segiteri Ndatemwa na we ashinjwa uruhare mu gushishikariza no gutera ingabo mu bitugu ubwicanyi.

Bizimungu yahungiye mu gace ka Gashojwa mu gihe Rwiririza atuye ahitwa Kiretwa mu Karere ka Isingiro, muri Uganda.

Aba biyongeraho Kamali Gaspard na we ukomoka muri Komini Murambi aho Jenoside yatangiranye ubukana. Ubu atuye mu Karere ka Ntungamo.

Uru rutonde ruriho n’abandi nka Munyengango Marc wahoze ari umupolisi, wakoresheje ububasha bwe ashishikariza abaturage ba Mayaga kwica Abatutsi. Ari kwidegembya ahitwa Isingiro.

Umwanditsi ati “Igisa n’ikidasanzwe ni aho Twahirwa Epimaque [John Musana] wahoze ari umuyobozi mu nzego z’ibanze muri Komini Murambi ubu uyobora muri Kabazana A muri Nyakivale, aho anafite ubucuruzi bw’inzoga bwashinze imizi.”

“Kuvuga ko abakurikiranweho Jenoside babonye ubuturo muri Uganda, mu yandi magambo byaba ari imvugo igabanya uburemere bw’ibiriho. Baratengamaye mu gihe ba banyaburayi Museveni batunze agatoki muri cya gihe cyo kwibuka bataye muri yombi, binagerageza kohereza abakekwaho Jenoside bahunze ubutabera barimo n’abitwaraga nk’impunzi.”

Ibyo bihugu birimo Norvège, Suède, Finland, u Budage n’u Busuwisi. Byiyongeraho Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje Léopold Munyakazi na Canada yohereje mu Rwanda, Mugesera Léon.

U Bufaransa n’u Bubiligi Museveni yagarutseho mu mbwirwaruhame ye, bwaburanishije umunani bakekwaho Jenoside.

Muri rusange, abagera kuri 23 ni bo baburanishijwe cyangwa boherezwa n’ibihugu by’i Burayi, Amerika na Canada, kandi byo bifite umubare uri hasi cyane w’ababihungiyemo ugereranyije n’abirirwa mu mihanda ya Kampala n’ababayeho mu mudendezo muri Uganda.

Umwanditsi ati “Ibihugu bimwe byakunze kugaragaza ko gutinda guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside biterwa no kutayisobanukirwa neza. Urebye neza nk’uko nabigarutseho haruguru, wasanga nta wakurikiranye Jenoside nka Museveni.”

“Abanya-Uganda babonye imirambo ibihumbi ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria, yatembanywe n’imigezi ituruka aho biciwe. Uganda inafite urwibutso rwa Jenoside mu Karere ka Rakai, aho iki kiyaga gihurira n’ubutaka bwa Uganda.”

Nubwo ngo bimeze bityo, abicanyi bajugunye inzirakarengane mu biyaga n’imigezi barazikurikiranye no muri Uganda, bahabwa ubuhungiro na Museveni nyamara mu magambo ye yaranengaga abakoze ayo mahano.

Mu muhango  wo kwibuka kunshuro ya 25, wabereye muri Kaminuza ya Makerere ku wa 7 Mata 2019.

Muri uyu muhango, abitabiriye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 gusa, banacana urumuri rw’icyizere.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage, yagaragaje ko ipfundo ry’iterambere u Rwanda rufite nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo akarushegesha ari amahitamo rwagize yo kwimakaza ubumwe n’amahoro by’abanyarwanda.

Amb. Mugambage, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza guhangana n’ushaka gusubiza igihugu mu mateka mabi ya Jenoside, iharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Ati “U Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo byinshi binyuze mu nzira y’ubwiyunge no kubaka amahoro n’umutekano birambye kandi nibyo musingi w’iterambere rirambye.”

Ubu butumwa yabuhaye abanyarwanda baba muri Uganda n’inshuti zabo bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Uganda, Kananura Donat, yavuze ko amahanga yavugaga ko u Rwanda rutazongera kuba igihugu gikomeye kubera uburyo cyari cyashegeshwe na Jenoside ariko ‘siko byagenze, buri wese yishimira iterambere gifite’.

Ati “Abafite ibitekerezo byo kuvuga ngo bazagarura ibyo bintu, bongere batwice, tubahagurikire kugira ngo ibyo bintu ntibizongere kubaho.”

Kananura yasabye abanyarwanda baba muri Uganda kudaha agaciro umuntu ubashishikariza gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho ahubwo bakamubwira ko bidashoboka.

Ati “Hari uwo mwakumva ashaka ngo azongere gusenya u Rwanda, ntimuzamwemerere, mujye mumubwira ngo ntibishoboka, aho umunyarwanda ari ararikanuye, arareba ntimuzabishobora. Ntabwo bazabishobora kandi ndababwiza ukuri kuko Imana ibana natwe, yirirwa ahandi igataha i Rwanda.”

Uyu muhango witabiriwe n’abantu barenga 600 barimo abadipolomate, Abanyarwanda batuye muri Uganda n’abanyeshuri bahiga.

2019-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 May 2019
Abantu Miliyari  bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Ubwanditsi 16 Dec 2016
U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

Ubwanditsi 30 Oct 2018
Kicukiro:Uwarokotse Jenoside yishwe atewe ibyuma, umuzamu we arakomeretswa

Kicukiro:Uwarokotse Jenoside yishwe atewe ibyuma, umuzamu we arakomeretswa

Ubwanditsi 13 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada yirukanye ambasaderi wa Venezuela ku butaka bwayo yihimura
POLITIKI

Canada yirukanye ambasaderi wa Venezuela ku butaka bwayo yihimura

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot
Amakuru

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Ubwanditsi 03 Feb 2022
Dr Frank Habineza  we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka
Mu Rwanda

Dr Frank Habineza we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka

Ubwanditsi 19 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru