• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

Ubwanditsi 30 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuhuzabikorwa w’umwe mu miryango itari ya leta uri mu Ihuriro 11.11.11 ukomoka mu Bubiligi yirukanwe mu Burundi mu cyumweru gishize kubera umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.

Mu itangazo uyu muryango washyize hanze wavuze ko “Ku wa 23 Ukwakira, umuhuzabikorwa wa 11.11.11 mu Burundi yategetswe kuva mu gihugu mu masaha 24. Yari akigera ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura nyuma y’ubutumwa bw’akazi mu Rwanda.”

Rikomeza rivuga ko “Viza y’umukozi wa 11.11.11 yateshejwe agaciro bitunguranye. Uyu Mubiligi ngo yari yavuye mu gihugu.”

Umuyobozi wa 11.11.11 mu Bubiligi, Bogdan Vanden Berghe, yavuze ko icyemezo cyafashwe kibabaje kuri uyu muryango umaze imyaka 20 ukurikirana ibijyanye na demokarasi n’imiyoborere myiza mu Burundi.

Yagize ati “Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibyumweru bitatu, Guverinoma y’u Burundi ihagaritse ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga itari iya leta mu gihe cy’amezi atatu. Ni abaturage b’u Burundi bagizweho ingaruka cyane.”

Mu mpera za Nzeri 2018, nibwo Akanama gashinzwe Umutekano mu Burundi kanzuye guhagarika ibikorwa by’imiryango itari iya leta ngo inoze itegeko rigenga imikorere yayo.

Itegeko rivuga ko ingengo y’imari yayo igomba gushyirwa muri Banki Nkuru y’Igihugu no kubahiriza n’iringaniza ry’amoko mu kazi. Yabwiwe kujya itanga akazi ku Bahutu bangana na 60%, no ku Batutsi 40%.

Bogdan yavuze ko ko kwirukana umuhagarariye ari iturufu u Burundi buri gukoresha mu kugenzura sosiyete sivile ndetse kugora imiryango mpuzamahanga ishaka kuhakorera.

AFP dukesha inkuru yanditse ko inkunga iri hagati ya 60 na 80% ihabwa u Burundi inyuzwa mu miryango mpuzamahanga.

U Burundi bwinjiye mu mvururu zishingiye kuri politiki kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu, itaravuzweho rumwe, yaje no gutsindira.

Izi mvururu zaguyemo abagera ku 1200, mu gihe abarenga 400,000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.

2018-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Nyamagabe: Abataramenyekana batwitse imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima

Nyamagabe: Abataramenyekana batwitse imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Ubwanditsi 29 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Addis Ababa : Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru bibihugu
Mu Rwanda

Addis Ababa : Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru bibihugu

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze
IMIKINO

Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Ubwanditsi 16 Mar 2016
APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.
Amakuru

APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 11 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru