• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

Ubwanditsi 30 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuhuzabikorwa w’umwe mu miryango itari ya leta uri mu Ihuriro 11.11.11 ukomoka mu Bubiligi yirukanwe mu Burundi mu cyumweru gishize kubera umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.

Mu itangazo uyu muryango washyize hanze wavuze ko “Ku wa 23 Ukwakira, umuhuzabikorwa wa 11.11.11 mu Burundi yategetswe kuva mu gihugu mu masaha 24. Yari akigera ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura nyuma y’ubutumwa bw’akazi mu Rwanda.”

Rikomeza rivuga ko “Viza y’umukozi wa 11.11.11 yateshejwe agaciro bitunguranye. Uyu Mubiligi ngo yari yavuye mu gihugu.”

Umuyobozi wa 11.11.11 mu Bubiligi, Bogdan Vanden Berghe, yavuze ko icyemezo cyafashwe kibabaje kuri uyu muryango umaze imyaka 20 ukurikirana ibijyanye na demokarasi n’imiyoborere myiza mu Burundi.

Yagize ati “Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibyumweru bitatu, Guverinoma y’u Burundi ihagaritse ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga itari iya leta mu gihe cy’amezi atatu. Ni abaturage b’u Burundi bagizweho ingaruka cyane.”

Mu mpera za Nzeri 2018, nibwo Akanama gashinzwe Umutekano mu Burundi kanzuye guhagarika ibikorwa by’imiryango itari iya leta ngo inoze itegeko rigenga imikorere yayo.

Itegeko rivuga ko ingengo y’imari yayo igomba gushyirwa muri Banki Nkuru y’Igihugu no kubahiriza n’iringaniza ry’amoko mu kazi. Yabwiwe kujya itanga akazi ku Bahutu bangana na 60%, no ku Batutsi 40%.

Bogdan yavuze ko ko kwirukana umuhagarariye ari iturufu u Burundi buri gukoresha mu kugenzura sosiyete sivile ndetse kugora imiryango mpuzamahanga ishaka kuhakorera.

AFP dukesha inkuru yanditse ko inkunga iri hagati ya 60 na 80% ihabwa u Burundi inyuzwa mu miryango mpuzamahanga.

U Burundi bwinjiye mu mvururu zishingiye kuri politiki kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu, itaravuzweho rumwe, yaje no gutsindira.

Izi mvururu zaguyemo abagera ku 1200, mu gihe abarenga 400,000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.

2018-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Ubwanditsi 29 Oct 2019
Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

RUSHYASHYA 08 Jun 2026
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Nov 2021
Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Urubanza rwa Gen Kayihura rwashyizwe mu Ukwakira
POLITIKI

Uganda: Urubanza rwa Gen Kayihura rwashyizwe mu Ukwakira

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Rtd. Capt. Safari  Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Rtd. Capt. Safari Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ VIDEO ]

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana
Mu Mahanga

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Ubwanditsi 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru