• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umupasiteri w’Umunyamerika ukomoka i New Jersey afatanyije n’Umwongereza wahoze wiyita umuhanuzi, batangije gahunda yo guha abanya-Uganda, 50 000 uburozi bababwira ko ubunyoye akira indwara zirimo cancer, virusi itera Sida, malaria n’izindi.

Iyi gahunda iyobowe na Past Robert Baldwin, mu gukwirakwiza ayo mazi bita ay’ibitangaza azwi nka ‘MMS’ [miracle mineral solution].

Ikinyamakuru The Guardian, cyamenye ko abanya-Uganda barimo abana bahabwa ikinyabutabire cya ‘chlorine dioxide’, siyansi yerekana ko ntacyo kivura ahubwo gishobora kuba kibi cyane ku buzima bw’umuntu.

Baldwin w’imyaka 52, niwe ukura ibinyabutabire bikoreshwa muri MMS, ari byo sodium chlorite na citric acid, mu Bushinwa akabijyana muri Uganda. Ibi binyabutabire nibyo bivangwa bikabyara chlorine dioxide, ubusanzwe ikoreshwa mu nganda z’imyenda, aho kiyihindura umweru.

Uyu mupasiteri yahuguye abayoboke bagera ku 1200 muri Uganda, bamufasha muri iyi gahunda y’ibitangaza byo gukiza. Umwe amwifashisha mu kuvura abayoboke 50. Nk’agahimbazamusyi, Baldwin abaha telefoni zigezweho, ku biyemeje gukwirakwiza iyo miti.

Baldwin akorera mu itorero yashinze rizwi nka Global Healing. Iri torero ryiyamamaza nk’irikoresha imbaraga zituruka ku Mana mu kugabanya gutakaza ubuzima muri Afurika.

Baldwin wize ubuforomo, nta bundi bunararibonye afite. Avuga ko yahisemo Uganda kuko nta bugenzuzi buhari. Uyu mugabo avuga ko muri Amerika n’u Burayi, hari amategeko akomeye bityo ukaba utashobora kuvura abantu kuko bigenzurwa na FDA [ikigo kigenzura imiti n’ibiribwa], iyi akaba ari yo mpamvu akorera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

MMS yahagaritswe burundu mu bihugu birimo; Canada na Ireland. Mu Bwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika, biragenzurwa ndetse bifatwa nka magendu.

2019-05-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Ubwanditsi 07 Jan 2016
.. numvise amagambo ngo bazatumesa- Perezida Kagame

.. numvise amagambo ngo bazatumesa- Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Ubwanditsi 01 Apr 2020
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Ubwanditsi 29 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe
ITOHOZA

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Ubwanditsi 13 Sep 2017
Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato barenga 400
ITOHOZA

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato barenga 400

Ubwanditsi 08 Apr 2017
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba kwitegura imikino ya Mozambique ndetse na Cameroon
Amakuru

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba kwitegura imikino ya Mozambique ndetse na Cameroon

Ubwanditsi 06 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru