• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .
Col. Kaka Bagyenda, Gen. Ndakugarika, Museveni na NKurunziza

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Ubwanditsi 23 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru ava ahantu hizewe neza aravuga ko abakuru b’inzego z’ubutasi z’ibi bihugu byombi bamaze iminsi bacicikana mu nama z’urudaca mu rwego rwo kureba uko zahuza ibikorwa by’iki gitero.

Uri ku isonga muri uyu mugambi  akaba ari Gen. Gervais Ndirakobuca, ariwe kizigenza w’urwego rw’ubutasi mu  Burundi [ Service Nationale de Renseigment ] SNR, akaba ari  no ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Itohoza ryacu rigaragaza ko  yagiye Kampala inshuro ebyiri mu kwezi k’Ugushyingo 2019, naho umukuru wa ISO, Col. Kaka Bagyenda akaba nawe yarahise anyarukira Bujumbura m’ Ukuboza 2019.

Muri Nzeli 2017, inkuru yari  kimomo ko Edgar Tabaro uhagarariye RNC mu rwego rw’amategeko yakoraga nk’intumwa hagati ya Kayumba Nyamwasa wibera muri Afurika Yepfo n’inzego z’iBurundi, harimo na Jen. Evariste Ndayishimiye umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD.

Ikindi kandi n’uko Tabaro yahuye na Jen. Etienne Steve Ntakirutimana wahoze akuriye urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi wanasezeranije inkunga RNC . Ubwo yari akiri yo, Tabaro kandi yahuye na Jen. Agricole Ntirampemba wari umujyanama wa Perezida Nkurunziza icyo gihe, ubu akaba akora muri Perezidansi y’iBurundi nka Charge de Mission Presidence, na Emmanueel Sinzohagera Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD. Kubera izi nshingano, byatumye Tabaro abari hamwe na Jen. Abel Kandiho na Kaka Bagyenda , nawe wahoraga Bujumbura .

Muri iki gihe umukuru wa RNC ushinzwe kongerera abakozi ubushobozi yakiriwe Kampala agiye guhura na Col. Kaka Bagyenda  ku birebana n’ibikorwa bya RNC. Muri icyo gihugu.

UBurundi na Uganda birerekeza mu matora muri 2020 na 2021, ibyo bihugu byombi bifite ubuyobozi budakunzwe, bityo bikaba bigerageza kubiba akavuyo , mu rwego rwo kugirango bitangaze ibihe bidasanzwe noneho amatora akaburizwamo , bamaze kubona ko gukoresha imitwe y’inyeshyamba bitagishobotse, bafashe umugambi noneho wo kubikora bo ubwabo.

Uku guhindura ingamba zo guhungabanya URwanda  bikaba bije nyuma y’uko imigambi mibisha y’ibi bihugu byombi ibipfubanye, dore ko bashakaga kwitwaza RNC, FDLR, RUD-Urunana na FLN, none iyo mitwe ikaba yarakubiswe inshuro , nyuma y’uko ibitero simusiga by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, bihumbahumbye  abari bakuriye iyo mitwe bakahasiga ubuzima, nka Mudacumura wa FDLR, Musabyimana wa RUD-Urunana, Sibomana wa RNC , ibihumbi by;abarwanyi babo bafashwe mpiri  bazanwa mu Rwanda.

Yaba umuvugizi wa FDLR cyangwa ukuriye ubutasi La Forge Bazeye na Liyotona Koloneli Theophile Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, ubwo bari bakubutse mu nama yari igamije guhuza ibikorwa bigamije guhungabanya URwanda iyo nama ikaba yarabereye Kampala ku butumire bwa Perezida Museveni, abinyujije kuri Minisitiri w’ubutwererane mu Karere Philemon Mateke. Abo  bazanywe mu Rwanda. Majoro Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari ukuriye FLN nawe yarafashwe azanwa mu Rwanda aho akurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba

Impuguke za Loni zasohoye raporo kuri Kongo Kinshasa yemezaga ko Uganda n’UBurundi bari barakoze itsinda  ryari rishinzwe kwinjiza abarwanyi muri iyi mitwe y’abarwanyi mu cyari cyariswe P5, iyo mitwe yose ikaba iyoborwa na RNC ya Kayumba Nyamwasa .

Ikindi kandi n’uko Uganda n’UBurundi bakoraga ibikorwa byo guza imikorere y’izinyeshyamba, ubwo mu kwezi k’Ukuboza 2017 hafatwaga abari bagiye kwinjizwa mu mitwe y’abarwanyi b’izinyeshyamba mirongwine n’abatandatu (46) bakaba bari berecyeje mu nkambi RNC ikoreramo imyitozo ya gisirikare ahitwa Minembwe muri muri Kivu y’Amajyepfo, kandi bakaba barabikoraga ku nkunga y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda.

Aho bafatiwe ku mupaka wa Gikagati barekeza mu nkambi RNC yatorezagamo abarwanyi bayo Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Kongo Kinshasa, banyuze Bujumbura, aho bagombaga kwakirwa no koherezwa na Jen. Prime Niyomugabo umukuru w’ingabo z’UBurundi.

Bityo rero kuba hari inyeshyamba zigamije guhungabanya URwanda muri Uganda n’UBurundi bimaze imyaka itatu irenga bitangazwa.

Ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe bo mu mitwe inyuranye buhura neza ni byari bisanzwe bizwi hari uburyo binjiza abarwanyi mu mitwe yabo, n’uburyo babatwaramo,, ibi bikaba bikorerwa muri Uganda n’UBurundi, mu rwego rwo korohereza inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, byose bigamije guhungabanya URwanda. Ababa binjijwe mu mitwe y’inyeshyamba mu gihugu cya Uganda boherezwa iBurundi babifashijwemo n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda [CMI], bakakirwa n’inzego zishinzwe ubutasi z’UBurundi.

Muri Gicurasi 2019, ubwo yari mu rukiko Callixte Nsabimana umukuru wa MRCD-FLN yatangaje benshi ubwo yavugaga amazina abiri Koloneli Ignace Sibomana ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’UBurundi na Jen. De Burigade Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikare cya Uganda nk’ibyitso bye, bajyaga babaha imfashanyo haba mu bikoresho no kuba bari barabemeye izindi nkunga mbere y’uko binjira muri iyo mitwe.

Inshuro ebyiri zose, Callixte Nsabimana wa FLN yigambye ibitero byabereye mu Burengerazuba bw’URwanda, abari bagize iki gitero, bakaba bari baturutse iBurundi mu ishyamba ryitwa Kibira riza rikagera ku ishyamba rya Nyungwe. Bateye Nyabimata  ho mu Karere ka Nyaruguru muri Mata 2018, barongera batera Cyitabi muri Nyamagabe m’ Ukuboza 2018, bityo bahungira iBurundi.

Ibindi nk’ibyo Maj. Mudathiru yavuze ukuntu we n’ingabo ze batorejwe muri Uganda ibi akaba yarabivugiye imbere y’urukiko bakanoroherezwa kujya Bujumbura aho bahawe inzu, ibikoresho bityo bakoherezwa muri DRC, banyuze mu Kiyaga cya  Tanganyika ku bufasha bw’inzego z’umutekano z’iBurundi.

Koko rero, nyuma y’ibitero biherutse vuba aha, mu Ukwakira byabereye Kinigi, muri mu Karere ka Musanze uwarusimbutse mu bari bateye agahungira Kisoro -Uganda, umwe mu bari bateye wateshejwe telephone ye byaje kugaragara ko yahoraga avugana na Minisiti wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu Karere Philemon Mateke.

2019-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yahisemo umurongo wa Jenoside wemerwa na FDLR, yirengagiza uw’Umuryango w’Abibumbye

Uganda yahisemo umurongo wa Jenoside wemerwa na FDLR, yirengagiza uw’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 14 Apr 2020
Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Ubwanditsi 12 May 2017
Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?
Amakuru

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Ubwanditsi 24 Jul 2025
Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Ubwanditsi 03 May 2017
Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi
Amakuru

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Ubwanditsi 20 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru