• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka Genocide ku bufatanye na FDLR

Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka Genocide ku bufatanye na FDLR

Ubwanditsi 25 Feb 2016 Mu Mahanga

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuwa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016 yagize icyo avuga ku mvururu zimaze iminsi zirimo kubera mu Burundi ndetse n’imyigarambyo yamagana u Rwanda na Perezida Kagame, Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Kagame yavuze ko agomba kwitondera kuba yagira umwanzuro abifatira nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda, ariko avuga ko ibimenyetso bihari kandi bigaragara ahubwo akibaza impamvu nta gikorwa.

-2219.jpg

Dore twitter za Perezida Kagame n’ubusobanuro bwazo ugenekereje mu kinyarwanda:

-80.png

Ku bibazo biri mu Burundi, nk’umunyafurika ariko nanone nk’umunyarwanda by’umwihariko, nemeza ko amateka yuzuyemo amasomo menshi ariko abashobora kuyigiraho ari bake

N’ubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragara, ubwicanyi bwa buri munsi bw’inzirakarengane, n’ibindi wakwibaza impamvu igisubizo cyo gutabara abantu bari kwicwa ubu cyakomeje kuba kuyobya uburari (ku bibazo nyamukuru bihari n’ikibitera).

Nta bushotoranyi uko bwaba bungana kose na bumwe (buturutse ku Uburundi) buri butume u Rwanda rwiroha muri iki kibazo… kandi nta n’umuti (w’ibibazo biri mu Uburundi) ushobora kuva muri ubu bushotoranyi u Rwanda ruri gukorerwa n’Uburundi.

-79.png

Abantu bose bagerageje kugira inama abategetsi b’Uburundi, ushyizemo n’ababaga baturutse kure, inama zose batanze ahubwo zatumye ibintu birushaho kujya irudubi, umuntu ashobora kwibaza impamvu yabyo.

Gusa mbona ko umugambi (abategetsi b’Uburundi bafite) uri inyuma y’ibi byose ukubiye mu ngingo eshatu:

1. Kwita undi muntu ikibazo,

2. Kuticira abantu mu kivunge ukagenda wica bake bake kandi ahantu hanyuranye ndetse buri gihe,

3. Kurangiriza umugambi ku gisubizo cya nyuma “Final Solution” ( bishoboka ko yavugaga jenoside yo kurimbura abantu bamwe ) nk’uko ngo biri no kuba ubu.

Iyi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru FDRL iri mu Uburundi kuva mu ntangiriro z’ibi bibazo.

-78.png

Birababaje kubona imbaraga n’ubushake bya politiki byagiye bibaho mu gukemura ibi byarahurizaga ku gisubizo kimwe, ndetse hari n’abashakaga kwegeka intandaro yabyo ku bandi ( u Rwanda) bagambiriye guha agahenge ababifitemo uruhare (abategetsi b’Uburundi).

Mu gihe ubwicanyi buzaba bwararenze inkombe , buri umwe wese ari kubazwa icyatumye adatabara abicwaga igisubizo kizaba kimwe: ntitwabimenye (ko hari ubwicanyi bungana gutya), abazabazwa impamvu batatabaye kandi bazavuga ko batigeze bamenya ko na FDRL yari mu Burundi. Bari bakwiye kuzavuga ko batashakaga kubimenya.

Icyo gihe abantu bazakomeza kungurana inama n’ibitekerezo ku mpamvu zatumye badatabara, ariko abantu bazakomeza kwicwa. Uretse ko twiyemeje ko ibyabaye bitazasubira…kandi ntibirasubira!

-2220.jpg

Perezida Nkurunziza na FDLR

2016-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Ubwanditsi 16 May 2018
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 20 Mar 2024
Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini  yihishahisha

Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini yihishahisha

Ubwanditsi 12 May 2016
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN
Amakuru

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Ubwanditsi 20 Nov 2021
Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026
Amakuru

Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

RUSHYASHYA 02 Aug 2026
RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango
INKURU NYAMUKURU

RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

Ubwanditsi 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru