• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Ubwanditsi 25 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’aho abadepite mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ufatiye umwanzuro ubogamiye ku binyoma bya Kongo n’Ububiligi buhagarariye inyungu za Tshisekedi, hari abibwiraga ko Komisiyo y’uwo muryango nayo izagwa muri ubwo buyobe, igafatira u Rwanda ibihano,nk’uko Ububiligi bwabihirimbanagamo.

Si uko byagenze, kuko mu nama y’abaministri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize uwo muryango banze gukurikiza buhumyi ibyari byasabwe n’abo badepite, ahubwo hanzurwa ko “ibihano atari byo byihutirwa, kurusha inzira ya dipolomasi, ko imikoranire y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi n’u Rwanda yakomeza gusuzumwa, ibyemezo bikazafatwa hashingiwe ku buryo ibintu bizaba byifashe[muri Kongo]”.

Bishyizwemo ingufu na Guverinoma y’Ububiligi, abo badepite(biganjemo abafitanye inyungu zihariye muri Kongo), basabaga gusesa amasezerano Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ufitanye n’uRwanda ku birebana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Muri iyo nama y’abaminisitiri havuzwe ko “umwanzuro kuri icyi cyifuzo wakwitongerwa, hakabanza gusuzumwa ibimenyetso bitangwa n’abashakashatsi, ko uRwanda rwifitiye ibirombe bicukurwamo ayo mabuye, ko rero adasahurwa muri Kongo nk’uko bivuvugwa”.

Kimwe mu bihugu byashyize mu gaciro bikanga kugwa mu kinyoma cya Kongo n’Ububiligi, ni Luxembourg, yari ihagarariwe na Bwana Xavier Bettel, akaba yagaragaje ko munyangire n’amarangamutima ashingiye ku nyungu za bamwe, bidashobora kuzana amahoro muri aka karere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot, unatyaye cyane mu gusabira uRwanda ibihano, yabwiye itangazamakuru ko “yatunguwe, akanababazwa” n’uko iyo nama itashimangiye ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano ku Rwanda kuko kwima agaciro ibyifuzo bw’abadepite bisuzuguje Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

Hari abanyapolitiki b’abanyaburayi, nka Senateri Alain Destexhe wo muri Sena y’Ububiligi, bagaya cyane imyitwarire y’Ububiligi mu kibazo cy’amakimbirane ari muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari, icyo gihugu cyirengagije ko ari cyo nyirabayazana w’intambara muri aka karere.

Hari n’abandi basanga, nk’uko hari abasakuza ngo nihubahirizwe ubusugire bwa Kongo, ubusugire bw’uRwanda nabwo bukwiye kwitabwaho, iyo Kongo igasabwa guhagarika imikoranire n’abajenosideri ba FDLR.

Guverinoma y’uRwanda ntiyahwemye gusobanura ko imfashanyo n’ibikangisho by’ibihano bitarusha agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda, ndetse mu cyumweru gishize ruhagarika amasezera y’ubufatanye hagati rwari rufitanye n’Ububiligi.

Abahanga muri politiki mpuzamahanga bafite impungenge ko ibihano bishobora kuba nko gusuka peteroli mu muriro, kuko byatuma ibintu birushaho kudogera muri aka karere, aho kubonerwa umuti. Bagira bati:”Iyo ibihano biza kuba igisubizo, intambara ya Kongo iba yararangiye kera, kuko nta gihe ibihugu byiyita ibihangange bitafatiye ibihano abantu banyuranye, kenshi banarengana”.

2025-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021
Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora

Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora

Ubwanditsi 20 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Addis Ababa: Perezida  Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU
INKURU NYAMUKURU

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Ubwanditsi 09 Feb 2019
Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera
Mu Rwanda

Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 06 Mar 2019
HUYE:Bane batawe muri yombi kubera ibura ny’umuriro muri CHAN
IMIKINO

HUYE:Bane batawe muri yombi kubera ibura ny’umuriro muri CHAN

Ubwanditsi 26 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru