• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Musanze FC yatangiye imyitozo yayo ya mbere kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021 yitegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere igomba gusubukurwa tariki ya 1 Gicurasi 2021 igakinwa mu buryo bw’amatsinda.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino usubikwa ubwo hari hamaze gukinwa imikino itatu ya shampiyona, Musanze FC yari yatangiye neza itsinda imikino ibiri ibanza mbere y’uko icyorezo cya koronavirusi gihagarka ibikorwa by’umupira w’amaguru mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Mu myitozo yaraye ibaye yibanze ku kongerera abakinnyi imbaraga, ni imyitozo yari iyobowe n’umutoza mukuru Seninga Innocent wanavuze ko yabonye abakinnyi be barasubiye inyuma ugereranyije nuko bari bameze mbere y’uko bahagarika imikino, gusa yemeza ko afite akazi gakomeye mu kwitegura iyi shampiyona.

Seninga Innocent yagize ati” Ni ikibuga twari dukumbuye, twatangiye dukora igeragezwa ryo kureba uko abakinnyi bahagaze, byarangiye neza, gusa ikigaragara ni uko abenshi basubiye inyuma kubera ibibazo bya COVID-19 twahuye nabyo, ikigaragara ni uko mfite akazi gakomeye n’aba bahungu, ariko dufite intego nziza yo kugira ngo dukore cyane, igihe gito dufite dukore cyane kandi tugikoreshe neza.”

Agaruka ku makipe bazaba baganye mu itsinda rya gatatu , umutoza Seninga yavuze ko ari amakipe akomeye, ariko yemeza ko na we afite abakinnyi beza bazi icyo bashaka.

Ati “Itsinda rirakomeye ariko umugabo ni uwipima n’abamurusha imbaraga cyangwa abo bajya kuzinganya , nibyo byiza kuba tugiye guhura n’ikipe irimo AS Kigali na Police FC, ni amakipe akomeye afite amazina ariko natwe ntitworoshye, dufite abakinnyi beza bafite amazina bakomeye bazi icyo bashaka ndetse nkurikije uko ubuyobozi butwitaho cyane cyane Perezida Placide na komite ye ayoboye, navuga ko nidushyira hamwe tuzitwara neza.”

Iyi kipe ya Musanze FC ibarizwa mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze iri mu itsinda rya C aho iri kumwe na Police FC, AS Kigali ndetse n’ikipe ya Etincelles.

2021-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Ubwanditsi 13 Mar 2024
BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Ubwanditsi 24 Nov 2020
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022
Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ubwanditsi 18 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbere y’uko usohoka mu nzu ntunatekereza ngo ngiye hanze gukora iki? – Perezida Kagame
POLITIKI

Mbere y’uko usohoka mu nzu ntunatekereza ngo ngiye hanze gukora iki? – Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo
ITOHOZA

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko
Amakuru

Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko

Ubwanditsi 26 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru