• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Ubwanditsi 16 Jan 2019 Mu Mahanga

Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwatangiye kumva ubujurire rwagejejweho n’abasaba gutesha agaciro umwanzuro uheruka gufatwa, ukura mu Itegeko Nshinga rya Uganda ingingo ya 102 igena imyaka ntarengwa Perezida agomba kuba afite.

Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza barindwi bayobowe na Perezida w’Urukiko Bart Magunda Katureebe yatangiye kumva abajuriye n’abo ku ruhande rwa Guverinoma ihagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Ku wa 26 Kamena 2018 nibwo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ku bwiganze icyemezo cyo kuvana mu Itegeko Nshinga ingingo ya 102b yashyiragaho imyaka Perezida agomba kuba afite.

Muri iki cyemezo kandi uru rukiko rwemeje igabanyuka rya manda z’abadepite n’abagize inzego z’ibanze bashyizwe kuri ebyiri.

Kuri uyu wa Kabiri, buri umwe mu bajuriye yahawe isaha yo gusobanura ibikubiye mu nyandiko yashyikirije ubutabera.

Abajuriye barimo abanyamategeko, abadepite batandatu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’umunyamategeko Male Mabirizi.

Urukiko rwagiye rusaba abarega gutanga ibisobanuro aho biri ngombwa.

Biteganyijwe ko urukiko ruzasoza kumva iki kirego kuri uyu wa Gatatu, rukabona gutangaza umwanzuro ku itariki izatangazwa.

Dail Monitor yatangaje ko abatanze ubujurire bashaka ko Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro icyemezo cy’urushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ingingo ya 102b ikagaruka mu Itegeko Nshinga rya Uganda.

Mbere y’uko bahabo ivugururwa ry’Itegeko Nshinga byemejwe n’abadepite 317, Perezida Museveni ntiyari yemerewe kuzongera kwiyamamaza muri 2021 kuko yari kuzaba arengeje imyaka 75 yateganywaga n’itegeko.

Kugeza ubu uyu mugabo ufite imyaka 74 y’amavuko yemerewe kuziyamamaza igihe azaba abyifuza kuko mu mwaka ushize Inteko Ishinga Amategeko yakuyeho inzitizi zamukumiraga.

2019-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FARDC yashyikirije igisirikare cya Uganda abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba

FARDC yashyikirije igisirikare cya Uganda abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Ubwanditsi 26 Oct 2017
Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Ubwanditsi 29 Jan 2017
Uko  Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )

Uko Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )

Ubwanditsi 17 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?
Amakuru

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ubwanditsi 09 Jan 2023
Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga
Mu Rwanda

Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya
Amakuru

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Ubwanditsi 01 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru