• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umuryango w’Ikigarasha Bénoit MUHOZA,Urarira ayo Kwarika, ngo Wapfushije Uhagaritse!!

Umuryango w’Ikigarasha Bénoit MUHOZA,Urarira ayo Kwarika, ngo Wapfushije Uhagaritse!!

Ubwanditsi 19 Aug 2020 ITOHOZA

Twababwiye kenshi iby’uwitwa Bénoit MUHOZA waciye ukubiri n’urwamubyaye, ayoboka inzira y’ubugome, atera inshuti n’umuryango agahinda, ubwo yinjiraga mu dutsiko dutunzwe n’ikinyoma. Uyu Bénoit MUHOZA yabaye umuyoboke wa RNC y’icyihebe Kayumba Nyamwasa, anayihagararira mu Bufaransa. Ntibyateye kabiri ariko, ubusambo n’ubugambanyi biranga ibigarasha, byazanye umwiryane muri RNC, maze si ukumarana riravuga.

Ng’uko uko bamwe baburiwe irengero nka Ben RUTABANA, abandi barashwiragizwa, birukanwa muri iryo ngirwa-shyaka, harimo n’uyu Bénoit MUHOZA, washinjwe gusuzugura shebuja w’ibigarasha Kayumba Nyamwasa.

Inkuru y’uko Bénoit MUHOZA yirukanywe muri RNC, abo mu muryango we bayakiranye ubwuzu, bibwira ko ashobora kubona ko yayombye, akava mu mitwe itagira umurongo. Kwari ukwibeshya ariko kuko yahise aboneza mu kindi kiryabarezi, ARC-URUNANA, cya Jean Paul TURAYISHIMIYE na Tabithe GWIZA, abatekamutwe nabo ubwabo batabasha kwiyobora nguko uko kwabaye guhungira ubwayi mu kigunda!!

Ikinyamakuru cyanyu RUSHYASHYA rero cyaje kumenya inkuru y’akababaro k’umuryango Bénoit MUHOZA akomokamo, maze tuganira na Jérome MUGABE, murumuna wa Benoit MUHOZA,mu nda ya se na nyina. Mu gahinda kenshi, ati:”Twapfushije duhagaritse!”
Dore ikiganiro twagiranye.

Jérome MUGABE(JM): Nibyo koko twarababaye cyane  twumvaga ko umuntu w’imfura mu muryango wacu atuvuyemo, akanyuranya n’indangagaciro yatorejwe mu muryango. Nk’umwana wavukiye mu buhunzi, dore ko muw’1959 ababyeyi bacu bahungiye muri Tanzaniya ari naho twavukiye,Bénoit yagombye kuba azi agaciro ko kugira igihugu, akirinda icyagihungabanya cyose. Igitangaje kandi mukuru wanjye ari mu barwanye intambara yo kubohora uRwanda, akaba atari we wari ukwiye kurugambanira, Mu byukuri twarapfushije, uretse ko tutashyinguye.

RUSHYASHYA: Ubundi Bénoit ni muntu ki, ese mu bwana bwe yagaragazaga ubuhararumbo?

JM: Bénoit Muhoza yabaye umusirikari wa RPA. Urugamba rwo kubuhora uRwanda rwarangiye afite ipeti ryo hasi, ariko ntibyamubuza guhabwa akazi ahantu hiyubashye nko ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi, ndetse aza gukora no ku kibuga cy’indege cya Kanombe.Yanakoreye kampani yitwa AMAZON Studio I Kigali, aho yaje kwirukanwa, ndetse aranafungwa kubera ubujura.

Muw’2004 cyangwa 2005(sinibuka neza), yasezerewe mu ngabo, nyuma y’umwaka umwe twumva ngo yageze mu mahanga. Amakuru dufite ni uko yinjiye muri RNC muw’2012, ubu akaba ari mu kindi kitwa ARC-Urunana.
Bénoit rero, ni umuntu uhubuka cyane, ufata ibyemezo ntawe agishije inama,ku buryo icyo yishyizemo ntawe upfa kukimuvanamo, uko cyaba ari kibi kose.

RUSHYASHYA: Ese mu muryango mwaba mwaragerageje kumugarura mu nzira nziza akananirana?
JM: Sinshobora kwibuka inama mu muryango wacu twakoze, ngo turebe ko twarokora umuvandimwe, ariko nk’uko nabikubwiye, yaratunaniye. Ubu twararekeye, tumufata nk’igihombo mu muryango,Tubabazwa no kuvukana n’umuntu nka Bénoit MUHOZA, wagombye guhoza amarira ababyeyi n’abavandimwe ahubwo akayabateza. Birababaje cyane.

RUSHYASHYA: Mu muryango wanyu hari undi ufite imyumvire nk’iya Bénoit MUHOZA?
JM: Oya rwose. Nta n’undi wabirota kuko dukunda uRwanda n’Abanyarwanda. Tuzi icyo byasabye ngo tubone igihugu. Bénoit yaraduhemukiye, ariko nawe amateka azamwereka ko yayobye cyane.

RUSHYASHYA: Ubu mubana nawe mute?

JM: Yabaye igicibwa ariko ariwe ubyigize. Yahemukiye umuryango avukamo, ndetse na FPR yamuhaye byose, imwigisha urukundo rw’igihugu. Namwe nimwumve kugira umuvandimwe mudashobora kwicarana ngo mwungurane ibitekerezo byubaka umuryango.Hari ugupfusha kutari uko se?

RUSHYASHYA: Abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’uRwanda ubabona ute?

JM: Ntabwo ndi umunyapolitiki, ariko mbona batagira umurongo uhamye. Ntibanawugira ariko kuko badafite icyo barwanira. Impamvu RPF-Inkotanyi yarwanye ikanatsinda, ni uko yari ifite impamvu yumvinaka, nko kurwanya akarengane, gucyura impunzi, mbese kubaka uRwanda nk’urwo dufite uyu munsi kandi twishimira. RNC se, ARC, FDLR n’abandi njya numva bavuga ko barwanira iki? Ikigaragara ni uko nka hano I Burayi, usanga abafite ibitekerezo bibi, ari ba bandi n’ubundi basanganywe ubusembwa. Abavuye mu Rwanda bishe abantu, abasize bibye, n’abandi batari inyangamugayo.
Icyiza ariko ni uko urubyiruko rudafite iyo myumvire, kuko rurajwe ishinga no kubaka igihugu, ayo mateshwa usanga barayarekeye imburamukoro zashaje mu mitekerereze.

RUSHYASHYA: Ubu rero wasoza uvuga ko umuryango wa Bénoit MUHOZA witandukanyije n’ibitekerezo bye bigayitse?
JM: Cyane rwose. Ibi kandi ndabivuga mu izina ry’umuryango. Mbonereho kwihanganisha abo umuvandimwe wacu agenda aharabika, nyamuna rwose ntibiziririrwe umuryango wacu. Natwe biratubabaza.

Twebwe tuzakomeza guharanira ineza y’Igihugu cyacu,kuko tugikesha byinshi, kandi natwe tukigomba byinshi.

RUSHYASHYA:Murakoze Bwana Jérome MUGABE.

JM: Murakoze Rushyashya, kandi turabakurikira cyane. Mukomereze aho, dufatanye kurwanya ikibi aho cyava hose.

2020-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu  Rubingisa Pudence  wari  Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda,  yatawe muri yombi

Impamvu Rubingisa Pudence wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Diane Rwigara n’Umuryango we nyuma  yo guhatwa ibibazo  baraye basubijwe murugo na Polisi

Diane Rwigara n’Umuryango we nyuma yo guhatwa ibibazo baraye basubijwe murugo na Polisi

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Abantu Miliyari  bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Ubwanditsi 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali
ITOHOZA

Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?
Amakuru

Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Ejo ku isaha ya 17 h 55  ku kibuga cy’indege ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle  ) Padiri Tomas Nahimana yuriye indege  iza i Kigali ( Yavuguruwe )
ITOHOZA

Ejo ku isaha ya 17 h 55 ku kibuga cy’indege ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle ) Padiri Tomas Nahimana yuriye indege iza i Kigali ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru