• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Ubwanditsi 12 Jul 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’, agifungura ku mugaragaro yasobanuye ko ari uburyo bushya bumenyerewe mu bihugu bikomeye nk’Amerika, bushyiriweho abaturage bose b’u Rwanda, abaciriritse n’abafite ubushobozi bwo hejuru kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by’igihe kirekire.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi mu izina rya Guverinoma yasabye abaturage kwitabira iki kigega bakizigamira kandi bagashora imari mu buryo burambye, nk’imwe mu nzira yo kuzamura umusaruro n’ubukungu bwabo.

Mu gutangiza iki kigega, umuyobozi mukuru wacyo Andre Gashugi yavuze ko mu ntangiriro agaciro k’umugabane umwe bagashyize ku mafaranga y’u Rwanda 100 mu rwego rwo guha amahirwe n’abaturage bafite ubushobozi bucye.

Imigabane yo hasi wagura ni iy’amafaranga y’u Rwanda 2. 000 kuzamura kugera ku mafaranga yose ushaka; Mu gihe abazajya bahabwa inyungu ya buri kwezi ari abashoye amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 100. Kugira ngo ugure iyi migabane, ni ukugana Banki zinyuranye ndetse n’ibigo bifasha abifuza kugura no kugurisha imigabane (stock broker) banyuranye.

Gashugi yavuze ko imwe mu mpamvu yatuma abantu bizera gushora imari muri iki kigo ari imiyoborere yacyo, dore ko amafaranga yacyo azajya acungwa na Banki Nkuru y’Igihugu.

Ishoramari kizakora rizaba rishingiye ahanini ku isoko ry’Imari n’imigabane, by’umwihariko mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond).

Gashugi yavuze ko amafaranga y’iki kigega ku kigero cyo hejuru ya 70%, bishobora no kugera ku 100% azashorwa mu mpapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zidashobora guhomba, ngo haramutse hanabayeho gushora mu migabane y’ibigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ntibarenza 30%.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatate yabwiye abanyamakuru ko Leta ihaye amahirwe Abaturage yo kwizigamira by’igihe kirekire ku mafaranga yoroheye buri wese,Ati: Iki ntabwo ari ikigega kigamije inyungu cyane, ahubwo cyungukira abanyamigabane kandi kikabacungira neza umutungo wabo ari nako ubyara inyungu.

-3271.jpg

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatate

Kuva kuri uyu wa 12 Nyakanga kugera tariki 12 Nzeri 2016,National Investment Trust iratangira kugurisha ku isoko rya mbere (IPO) imigabane y’Ikigega cyayo cy’ishoramari yatangije .

-3272.jpg

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Iki kigega cyashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda, kubufatanye n’ikigo cy’Imari n’imigabane, Capital Markets Authority (CMA) BNR ndetse n’Amabanki atandukanye akorera mu Rwanda.

Umwanditsi wacu

2016-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Ubwanditsi 05 Feb 2024
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation
ITOHOZA

 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi
INKURU NYAMUKURU

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Ubwanditsi 12 Jun 2019
RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga
UBUKUNGU

RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Ubwanditsi 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru