• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA» Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation
ISO: Brig. Balya

 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation

Ubwanditsi 29 Nov 2017 ITOHOZA

 Abahoze ari abakozi b’urwego rushinzwe iperereza imbere mu gihugu muri Uganda, (Internal Security Organization) ISO, bararirira mu myotsi, nyuma yo kumva ko amafaranga bagombaga guhabwa nk’imperekeza, nyuma yo kuvanwa ku kazi, mu buryo budasobanutse, aho bagannye inkiko, urubanza rukaza kurangira abari abakozi ba ISO batsinze Guverinoma muri 2008.

Ubu, bikaba bivugwa ko amashilingi bagombaga guhabwa Goverinoma yayakoresheje muri gahunda yayo yo kuvana ingingo ya 102 mu Itegeko Nshinga rya Uganda, ikaba igaragaza ko Perezida wa Republika ya Uganda, agomba kuba afite imyaka y’ubukure  irihagati ya 37 na 75, nkuko ingingo ya 102b mu Itegeko nshinga rya Uganda ibigaragaza.

Buri ntumwa ya rubanda yahawe akayabo kangana n’amashilingi miliyoni makumyabiri n’icyanda 29,000,000, mu rwego rwo kujya kubaza abaturage bahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda (Parliament) akaba yariswe Consultation Facilitation, ariko kandi intumwa za rubanda zimwe na zimwe zikomoka mu mashyaka (Political Parties) atavuga rumwe na Guverinoma (Opposition political parties), zarayanze,

Kuva icyo gihe,  Guverinoma yatangiye kuvugana nabari abakozi ba ISO, ku buryo  ayo  mashilingi  yagomba guhabwa abahoze ari ba maneko, bumvikana ko Guverinoma izatanga miliyari mirongwitatu n’icyenda (39,000,000,000),  ubu hakaba hari hasigaye amashilingi 29,000,000,000, ariko byaje gukomeza bigenda bikomera, kuko inzego zinyuranye zo muri icyo gihugu, zakomeje kujya zibyivangamo, mu guharanira ko rumwe muri izo nzego zahabwa uburenganzira, bwo kuzatanga ayo mafaranga.

Imyaka igera kuri 2, nibwo ISO yahaye abagera ku 100, gusa, nyuma yo kumenya iyi nkuru, abandi basigaye bagiye ku rwego rw’Umuvunyi (Inspector General of Government), bamumenyesha ukuntu amafaranga yarimo gutangwa mu buryo budasobanutse, ubwo Umuvunyi, (Inspector General of Government), yahise atanga itegeko ko itangwa ry’ayo mashilingi rihagarikwa, noneho habaho kugongana hagati y’Urwego rwa ISO na Polisi, buri ruhande rwifuza ko arirwo rwaharirwa gahunda yo gutanga ayo mashilingi, nyuma haza kumvikanwaho ko, urwego rwa Inspector General of Government arirwo ruzayatanga, ndetse mu minsi ishize mu kwezi kwa cumi, hakaba aribwo hari hatanzwe icyizere ko noneho abahoze ari abakozi ba ISO (Veterans) bagomba kuba barabonye ayo mashilingi.

Aha, Umuvunyi akaba yaribajije impamvu bamwe bahawe amashilingi yabo abandi ntibabahe, aha, akaba yaravuze ko ari akarengane, ndetse n’uburiganya. ‘’Ntabwo amashilingi agomba gutangwa nka ruswa, niba batanze amashilingi, hagomba gukorwa liste, ikamanikwa ahagaragara, imikorere yo muri icyi gihugu irarambiranye’’ nkuko byatangajwe n’umwe mu bagombaga kuba barabonye kuri aya mashilingi.

Aba bahoze ari ba maneko, bakaba basaba Guverinoma ya Uganda, gukora ibishoboka, kugirango bahabwe imperekeza zabo, dore ko hasigaye mbwarwa muri bo, kuko abandi bagenda bapfa umugenda, bitewe n’imibereho mibi, ahanini ishingiye ku bukene, utibagiwe kandi n’umubare munini w’abapfakazi, nabo bugarijwe n’icyibazo cy’ubukene. Ni ukubitega amaso.

Iki  kibazo kandi, kikaza  kiyongera ku kindi  kijya gusa nkacyo, kuko abashinzwe iperereza, bazwi nka Gombolora internal security Organization (GISO),  umuntu akaba yavuga ko bakorera ku rwego rw’Akarere, ariko ubu bikaba bivugwa ko bamwe muri bo badafite impamyabushobozi yo mu rwego rwa A0, bashobora kuzasezererwa, igitekerezo cyatanzwe n’umukuru wa ISO. Nyuma yo gutanga icyi cyifuzo cye  kitashimishije abakozi b’uru rwego, bariye karungu, bavuga ko niba bigenze bityo, nabo bazajya mu mashyaka atavuga rumwe na Guverinoma.

 

2017-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Ubwanditsi 31 Jul 2019
Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Ubwanditsi 18 May 2017
Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe

Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe

Ubwanditsi 01 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano
ITOHOZA

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Ubwanditsi 16 Mar 2017
Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?
Amakuru

Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Ubwanditsi 06 Jan 2023
CHAN2016 : Kunshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukanye  igikombe  cy’Afrika
IMIKINO

CHAN2016 : Kunshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukanye igikombe cy’Afrika

Ubwanditsi 09 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru