• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Ubwanditsi 12 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umuhungu wa Perezida Habyarimana ariwe Jean Luc Habyarimana yatanze ubuhamya bw’ibyabaye ku ndege ya Se tariki ya 6 Mata 1994, ahishura byinshi bihuye n’ibyatangajwe na Komisiyo Mutsinzi ubwo yakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

Iyi Komisiyo yemeje ko iyi ndege yahanuwe n’intagondwa z’Abahutu zitashakaga amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi.

Mubyo Jean Luc Habyarimana yavuze, ni uko ubwo indege yahanurwaga, ni urugo rwabo rwarashweho bityo bagasabwa kuzimya amatara, abarasaga bari ku musozi wa Ndera bityo abasirikari barindaga Habyarimana ngo nabo babasha kubasubiza. Nubwo Jean Luc Habyarimana agerageza kuvanga usanga agaragaza neza ko ibyavuzwe na Raporo Mutsinzi ari ukuri. Nko kuba indege yarahanutse ari koga ngo yiboneye we ubwe ibisasu bihanura indege, bityo bikagaragaza ko indege yarashwe n’ibisasu byari biturutse I Kanombe kuko urugo rwabo rwegeranye neza n’ikigo cya gisirikari cya Kanombe.

Raporo ya Mutsinzi yagaragaje ko intagondwa z’abahutu zishe Perezida Habyarimana zidashaka kwemera amasezerano y’Arusha. Abari kuruhembe rw’intagondwa bari Theoneste Bagosora, Anatole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse na Yozefu Nzirorera.

Jean Luc Habyarimana na mushiki we batangaje ko bagiye kwiga hanze mu Misiri kuko hari amakuru yavugaga ko abo bana babiri ba Habyarimana bari imbere mu gihugu bazashimutwa kugirango bategeke Habyarimana ibyo bashaka. Ariko Jean Luc agatinya kuvuga ko zari intagondwa z’abahutu zabiteguraga kuko nibo bari kumwe mu kiganiro.

Ntabwo ari abana bari bafite ibibazo by’umutekano gusa, kuko na Habyarimana mbere yuko indege ye ihanurwa, byaravugwaga mbere ko umunsi uwariwo wose ashobora kwicwa. Uwakoraga mu iperereza rya Habyarimana ariwe Lt Jean de Dieu Tuyisenge yabwiye Komisiyo ya Mutsinzi ko igitekerezo cyo kwica Habyarimana cyacuzwe n’ishyirahamwe AMASASU ryari rigizwe n’abasirikari bakuru mu mapeti kandi no mu myaka bayobowe na Theoneste Bagosora muri Gashyantare 1994.

Naho Gasana JMV wari umukomando watojwe n’abafaransa akaba yarabaga I Kanombe yagize ati “Twari tuziko umunsi uwo ariwo wose Perezida Habyarimana azicwa”. Undi mu komando witwa Sengendo Venuste yabwiye iyi komisiyo ko ibyo kwica Habyarimana byavugwaga ariyo mpamvu yari asigaye akora ingendo atavuze.

Habyarimana yahoraga yikanga, niyo mpamvu ubwo yajyaga Dar Es Salaam yahise asaba umukuru w’ingabo ko bajyana ku munota wanyuma. Ibi byaratangaje kuko igihugu cyari mu ntambara kandi akaba yari amaze imyaka irenga 20 atagendana n’umukuru w’ingabo. Nuko yikangaga byinshi.

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko intagondwa arizo zishe Habyarimana, ni uko isoko rya Mulindi, rizwi nko mu Giterane, ryaremuraga guhera saa kumi n’imwe kuzamura, abasirikari b’I Kanombe tariki ya 6 Mata 1994 bariremuje ku manywa y’ihangu.

Naho ikinyamakuru Kangura cyari ijwi ry’abahutu b’intagondwa muri numero yacyo ya 53 yasohotse muri Ukuboza 1993 cyavuze ko Habyarimana azapfa muri Werurwe 1994. Bibeshyeho ukwezi kumwe gusa.

2021-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Ubwanditsi 25 Nov 2017
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ubwanditsi 28 Sep 2022
U  Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y’imikino ya CHAN2025

U Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y’imikino ya CHAN2025

Ubwanditsi 09 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25
Amakuru

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Ubwanditsi 26 Mar 2021
Col Willy Bagabe yashyinguwe
Mu Mahanga

Col Willy Bagabe yashyinguwe

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora
Mu Rwanda

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Ubwanditsi 10 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru