• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Ubwanditsi 10 Aug 2017 Mu Rwanda

Umukandida Raila Odinga n’ishyaka rye barateganya kugana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi y’uwatsindiye kuyobora Kenya ndetse runahagarike ibijyanye n’irahira rya Uhuru Kenyatta.

Mu matora yabaye kuwa Kabiri, amajwi y’agateganyo agaragaza ko Uhuru Kenya w’ishyaka Jubilee Party afite amajwi 54%, mu gihe Odinga w’impuzamashyaka NASA afite amajwi 44%.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Odinga yatangarije abanyamakuru ko atemera ibiri kuva mu matora ndetse yerekana impapuro ziriho kode (codes) nyinshi yemeza ko ari izigaragaza ko hari abandi bantu binjiye mu ikoranabuhanga rya Komisiyo y’amatora bagahindura amajwi.

Komisiyo y’amatora yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba ko ibyo Odinga n’abamushyigikiye bavuga atari byo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora ya Kenya, Ezra Chiloba, yavuze ko igenzura bakoze ryerekanye ko nta muntu n’umwe winjiye mu ikoranabuhanga ryabo.

Ati “Ikoranabuhanga ryo guhererekanya amajwi no kuyabara turemeza ko nta kibazo rifite.Turemeza ko nta wigeze agerageza kuryinjiramo haba mbere y’amatora, mu matora ndetse na nyuma yayo.”

Inzobere za Komisiyo y’amatora ngo zanagenzuye raporo y’amapaji 52 yatanzwe na Odinga iriho amakode y’uburyo bamwibye amajwi, gusa Komisiyo yasanze ayo makode atari ayayo ndetse nta n’aho yigeze akoreshwa mu ikoranabuhanga ryayo.

John Kerry wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ari muri Kenya aho ayoboye indorerezi z’ikigo Carter Center, yabwiye itangazamakuru ko nta kibazo na kimwe barabona mu mibarurire y’amajwi ya Komisiyo y’amatora.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko umwe mu bayobozi bakomeye b’impuzamashyaka NASA yavuze ko bari gutekereza kugana inkiko.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu bya Amerika n’u Bwongereza ku buryo amahoro yabungabungwa.Twahuye n’indorerezi zose z’amatora. Turacyasuzuma niba twajyana ikibazo mu rukiko.”

-7566.jpg

Raila Odinga

Abatavuga rumwe na Leta bavuze ko hari imibare y’ibanga ya Chris Msando, umukozi wa Komisiyo y’amatora uherutse kwica iri gukoreshwa hibwa amajwi, icyakora Komisiyo yabihakanye ivuga ko imibare y’ibanga y’abakozi ba Komisiyo iri guhindurwa inshuro nyinshi kandi ko iya Msando itagikoreshwa.

Abantu batanu bamaze gupfa nyuma y’imyigaragambyo yadutse kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ijambo rya Odinga ahakana ibyavuye mu matora nkuko Aljazeera yabitangaje.

Babiri biciwe i Nairobi, polisi ikaba yavuze ko bitwaje imyigaragambyo bajya kwiba. Undi muntu yarasiwe mu gace ka Kisii mu Burengerazuba bwa Nairobi ubwo inzego z’umutekano zarwanaga n’abigaragambya.

Mu gace ka Tana River kari mu Majyepfo y’Iburasirazuba naho hiciwe abantu babiri muri batanu bari bateye site y’itora bitwaje ibyuma.

Hari impungenge ko imvuru zakurikiye amatora yo mu 2007 zigahitana abasaga igihumbi zasubira muri Kenya.

2017-08-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Ubwanditsi 28 Sep 2017
APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

Ubwanditsi 22 Apr 2022
Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni 11 Frw

Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni 11 Frw

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege
UBUKERARUGENDO

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

Ubwanditsi 26 Nov 2017
RDC: Abayobozi bemeye ko impungenge  za Ambasade ya Amerika zo guterwa zifite ishingiro
POLITIKI

RDC: Abayobozi bemeye ko impungenge za Ambasade ya Amerika zo guterwa zifite ishingiro

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona
Amakuru

Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Ubwanditsi 12 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru