• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bakwiye kugira umuco wo gutekereza ku byo bagiye gukora cyangwa kuvuga kuko ari byo byabafasha kuzuza inshingano zabo no kwirinda ibibazo bitandukanye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutorerwa kuzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yatowe ku majwi 99,1% mu matora yabereye mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi yabereye ku Intare Conference Arena, aho yari yitabiriwe n’abarenga 2000.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ushingira ku mateka, urwego rugezeho rw’amajyambere ndetse n’umuco.

Ati “Ni umwihariko ushingira kuri byinshi abantu batakwirengagiza, iteka bahora bagomba kwibuka mu byo dukora ibyo ari byo byose. Ni nabyo bishingirwaho iyo turi nk’aha twaje mu rwego nk’uru rwa demokarasi nk’imwe mu nteko FPR Inkotanyi dufite.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi batorwa na byo bifite umwihariko ndetse abantu batagomba kubyirengagiza.

Ati “Mu myifatire yacu, uko twifata muri bwa buryo bw’umwihariko dufite ariko tugira n’uko twifata bitewe n’uko hari aho duhurira n’abandi henshi ari muri Afurika, ari n’ahandi.”

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire y’Abanyarwanda, umwihariko wabo haba mu myifatire kandi bawugenderaho mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ati “Ibyo mu myifatire yacu turabyuzuza, byo tubigenderaho mu buryo bukwiye. Icyo nshaka kuvuga ni iki? Biriya byose navuze birimo n’umwihariko wacu, bizamo ikintu cyitwa ubuyobozi.”

Yakomeje ati “Ubuyobozi ntabwo buvuze Chairman, Visi Chairman […] cyangwa ntibuvuze Perezida n’abaminisitiri cyangwa n’abandi. Ntabwo aricyo buvuze gusa, ubuyobozi buvuze buri nzego kuva hasi, uko zikorana n’ukuntu zunganirana.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuba bigira amasomo ku mibereho yabo ya buri munsi, kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo.

Yavuze ko kwiga amasomo biri ukubiri, aho bamwe biga binyuze mu mashuri ariko hakaba no kwigira ku buzima cyangwa imibereho y’abantu babamo umunsi ku munsi ndetse n’ibyo banyuramo.

Ati “Aho ni ho hari amakosa abantu bakunze gukora, rimwe bakiga amashuri ariko ntibige bihereye kuko babayeho nk’abantu, ntibibaviremo inyigisho. Twese hari ibyo tugomba kuba twaranyuzemo, aho tugeze hatandukanye hakwiriye kuba haratwigishije byinshi biruta ndetse ibyo twaba twarize mu mashuri.”

“Kandi ni ibintu biba byoroshye, iyo umuntu abivuga biba byoroshye ariko sinzi impamvu bigaruka bikagorana. Ndacyabona abantu muri twe, bavuga, bakora ibintu bagatekereza nyuma.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko usanga ikibazo kiba mu kuba abantu benshi bavuga cyangwa bagakora mbere yo gutekereza.

Ati “Ubundi uko ibintu bigenda mu buryo bworoshye, uratekereza noneho ugakora cyangwa ukavuga uko ushaka. Ariko byinshi mbona, abantu baravuga, barakora hanyuma ukabona bibutse ko bagomba gutekereza.”

Yakomeje ati “Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa cyangwa se ibintu bidutera ibibazo, cyangwa se turabigabanya nibura. Ariko buri munsi, buri munsi […] n’ibintu byoroshye.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa akamaro ko gukorera hamwe, avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi cyangwa iguhugu muri rusange nta kintu cyageraho, abantu badakorana cyangwa ngo bakorere hamwe.

2024-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Jan 2024
Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024
Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Umunsi  wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 23 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin
Amakuru

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ubwanditsi 26 Feb 2023
Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi
Mu Rwanda

Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi

Ubwanditsi 07 May 2018
Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake
Mu Mahanga

Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Ubwanditsi 03 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru