• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

Ubwanditsi 07 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Umugore witwa Juliet Hatanga, usanzwe ari umunyamategeko muri Uganda yavuze iby’agahinda yatewe no kwangirwa kurara muri hoteli yo mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, azira kuba aturuka mu gihugu cya Uganda.

Amahoteli ni kimwe mu bintu uyu mujyi ukungahayeho ariko bivugwa ko polisi yo mu Bushinwa yabujije kwakira no gucumbikira abashyitsi baturutse muri Uganda, Nigeria na Kenya.

Mu kiganiro yagiranye na BBC akigera muri Uganda, Juliet Hatanga yasobanuye ko akigera aho bakirira abashyitsi muri iyi hoteli, bamubajije ibyangombwa basanga ari Umunya-Uganda, bakanga kumuha icumbi kandi yari yararisabye mbere baranarimwemereye.

Ati “Narahageze baramfungurira mbabwira amazina yanjye barareba babona ko nari nafashe icyumba, bambaza pasiporo yanjye barambwira ngo mbababarire ntabwo banyakira, mbajije impamvu bambwira ko bafite ibwiriza bahawe na polisi batagomba kwakira umuntu uturutse Uganda.”

Yakomeje avuga ko yabatakambiye akababaza niba nta handi bamushyira akabona aho arara, ngo bahise bamwereka ku ikarita igaragaza amahoteli ari muri Guangzhou bamurangira mu birometero 50, aho ashobora kubona indi hoteli idaha akato abaturutse muri ibi bihugu.

Muri izi hoteli ariko ngo iyo umuntu ari umwirabura ufite ubwengegihugu bwa Amerika na pasiporo yabo ntabwo ahabwa akato.

Juliet avuga kandi ko bishoboka ko hari umuntu uturuka muri ibi bihugu wakoze ibyaha ari nayo mpamvu abandi babigenderamo.

Ati “Uko bigaragara hari umuntu ukekwaho ibyaha muri iki gihugu ashobora kuba ari Umunya-Uganda, Nigeria cyangwa Umunya-Kenya. Ibyo bihugu byose batagendeye ku kuba uri umugabo cyangwa umugore kubera ko umuntu ukukiranyweho icyaha ari uwo muri kimwe muri ibyo bihugu twese tukagerwaho n’ingaruka.”

Juliet Hatanga yavuze ko yahise ahamagara kuri ambasade ya Uganda iri muri iki gihugu bakamufasha kubona aho kurara ariko nabwo ngo byamusabye gukora urugendo no gukora ibyo atari yateguye.

Nyuma yahoo ngo hari inshuti ye yamwoherereje ifoto igaragaza urutonde rw’amahoteli muri uyu mujyi atajya yakira abirabura.

Uyu mugore yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo yahawe akato muri iki gihugu kandi Abashinwa bari muri Uganda bakirwa neza, Perezida akaborohereza mu kwishyura imisoro bakanahabwa ubutaka n’ibindi.

Ati “Ndakeka ari irondaruhu rikomeye ntabwo nkeka ko ibihugu byakubaka umubano wabyo. Ariko mu by’ukuri ntabwo nkeka ko nazasubira muri kiriya gihugu”.

Raporo iherutse gusohorwa n’ikinyamakuru Business Wire yagaragaje ko muri 2015, u Bushinwa bwazaga ku mwanya wa kane ku Isi mu bihugu bisurwa cyane na ba mukerarugendo, aho cyakiraga abagera kuri miliyoni 56.9 ku mwaka.

2018-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

Ubwanditsi 12 Aug 2024
Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa  EAC

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Ubwanditsi 02 Feb 2019
Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda

Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2019
Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo  by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Ubwanditsi 18 Feb 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Titi
    August 8, 20188:17 am -

    Ibyo ni bike mu ngaruka muzabona zituruka kuri aba babyamahanga mukurura mukabaha avantages zose ahanini mushorewe nibifu byanyu aho kwita ku nyungu zizagera no kubuzukuru banyu. Reka binjire vabyare bororoke ubundi uzabona uko bazazengereza abuzukuru bacu. Cyane ko bafite imbaraga zamafaranga kandi zizarushaho kwiyongera ariko bubaka nubushobozi bwo kuyarinda. Gusa ntakundi twagushje ishyano kuri Africa kugira abategetsi banga bene wabo nabo batiretse. Muzabona ibimeze nka apartheid mu myaka ? iri imbere kandi biri gutegurwa nabategetsi dufite ubu. Shame on you

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru
Mu Rwanda

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri
INKURU NYAMUKURU

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Ubwanditsi 03 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru