• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Itariki ya 23 Mutarama 2025, umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yamubereye iy’akaga nyuma yo kurogwa, ubwo yitabiraga igiterane cy’iminsi itatu cyo gusengera igihugu. Bikaba bikekwa ko ari Perezida Ndayishimiye uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, amuziza ko ashobora kumusimbura ku ntebe y’ubuperezida muw’2027.

Ngabo “abakristu” bitwaza uburozi bagiye mu masengesho!

Magingo aya, ubuzima bwa Révérien Ndikuriyo buri hagati y’umupfu n’umupfumu, kuko arembeye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho amaze iminsi mu bitaro by’indembe.

Umukozi w’ikigo cy’iperereza cy’u Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye iki gitangazamakuru ko uburozi bwahawe Ndikuriyo, ari agafu kanyanyagijwe mu modoka ye maze yakwinjiramo akabuhumeka, kandi ko ari intumwa za Ndayishimiye zabikoze.

Evariste Ndayishimiye yakunze kwikanga icyugazi cya Révérien Ndikuriyo, kuko ari we ukunzwe cyane mu ishyaka CNDD-FDD kurusha Evariste Ndayishimiye.

Révérien Ndikuriyo nawe kandi koko yari asigaye yitwara nk’Umukuru w’Igihugu, doreko no mu mbwirwaruhame ze atari agitandukanya ishyaka n’igihugu.

Kubera ko gufunga Ndikuriyo cyangwa kumurasa byatera umwuka mubi mu gisirikari, doreko naho Ndikuriyo ahamurisha ubutoni, Ndayishimiye yasanze icyoroshye ari ukumwikiza akoresheje uburozi.

Amakuru ava mu Burundi agaragaza ko muri iki gihe Perezida Evariste Ndayishimiye adakunzwe haba mu baturage, mu gisirikari no mu ishyaka, kubera ntiyishimiwe namba haba mu ishyaka, ahanini kubera ibyemezo yagiye afata bigapyinagaza Abarundi. Twavuga nko gufunga imipaka ihuza uBurundi n’u Rwanda, ndetse n’amasezerano y’amaraso yo kohereza mu muriro ingabo z’uBurundi muri Kongo, kubera inyungu ze bwite, doreko Tshisekedi amwishyura amadolari 5.000 buri kwezi, kuri buri musirikari w’Umurundi uri muri Kongo.

Uretse gutanga abasirikare be nk’igitambo, ngo yiyuzurize igifu n’umufuka, abatirage banashinja Ndayishimiye kubakenesha no kubicisha inzara, nyuma y’uko ubucuruzi bwose bukomeye abuahyiriye mu buganzs by”umugore we n’abana be.

Révérien Ndikuriyo urembye byo gupfa, aramutse arusimbutse ( Imana imworohereze), bizakomeza gutera umwiryane mu ba”DD”, dore ko nawe ubu yamenye ushaka umutwe we, aho bagiye kubana aka wa muntu ubyinana n’umukeba adahumbya.

 

2025-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Ubwanditsi 14 Nov 2021
RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Ubwanditsi 19 Jan 2025
Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje  kubitabiriye ‘ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ‘ Vibrant Gujarat Summit’

Ubwanditsi 11 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge
HIRYA NO HINO

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Apr 2019
Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali
IMIKINO

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Ubwanditsi 03 Mar 2019
Uganda: Minisitiri avuga ko ’igisirikare kizasyonyora’ ishyaka rya Bobi Wine
HIRYA NO HINO

Uganda: Minisitiri avuga ko ’igisirikare kizasyonyora’ ishyaka rya Bobi Wine

Ubwanditsi 30 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru