Kuri iki Cyumweru, mu karere ka Gicumbi hasorejwe imikino y’igikombe cy’intwari cyari kimaze iminsi 2 kihakinirwa mu Bagabo n’Abagore.
Imikino y’umunsi wa mbere yabereye ku Mulindi w’Intwari mu gihe iya nyuma yabereye ku kibuga cya APAPEB mu Mujyi wa Gicumbi.
Ni irushanwa ryasojwe ikipe ya Police Handball Cub yegukanye igikombe itsinze ku mukuno wa nyuma ikipe ya APR HC ibitego 21 kuri 22.
Mu kiciro cy’Abagore ikipe ya Kiziguro SS niyo yegukanye Igikombe itsinze ikipe ESC Nyamagabe ibitego 36-20.
Muri iyi mikino hakinnye kandi n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 aho mu bakobwa, Kiziguro SS yatsinze ES Nyamagabe ibitego 18-13.
Mu bahungu, TTC de la Salle yatsinze ADEGI ibitego 25-24.
Mu bagabo, ahari hitabiriye amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri naho Mu bagore hitabiriye amakipe atanu yahuye hagati yayo.
Iri rushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).
Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”