• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 

Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 

Ubwanditsi 08 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu akaba na kapiteni wa APR FC Jacques Tuyisenge yatangaje ko kuri ubu ameze neza yiteguye gufasha iyi kipe igihe amarushanwa azaba yongeye gusubukurwa.

Ibi uyu  rutahizamu wa APR FC ndetse akaba ari na Kapiteni w’ungirije mu ikipe y’igihugu abitangaje nyuma y’igihe kinini yari  amaze yaragize imvune yatumaga adafasha ikipe ye mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda.

Nkuko yabitangarije urubuga rwa Internet ya APR FC, Tuyisenge Jacques yatangaje uko ameze nyuma y’imvune yagize.

Yagize ati” Nibyo koko maze igihe kinini ntagaragara mu kibuga kubera imvune, ariko ubu ndakeka ko nidutangira gukina nzatangira gukina kuko ubu nka 95% meze neza”

Jacques Tuyisenge kandi yakomeje avuga ko akumbuye gukina cyane ko ngo umupira w’amaguru aribwo buzima bwe gusa avuga ko imvune yari yagize itamwemereraga kugira cyo akora.

Ati” Umupira w’amaguru ni ubuzima bwanjye, rero niyo maze umunsi umwe ntakoze ku mupira mba numva ntameze neza, n’uko imvune nari nagize itanyemereraga kugira icyo nkora na kimwe ariko iyo mba mbasha kugira icyo nkora byari kugorana ko mara iki gihe cyose nta kina”

Mu gusoza  ikiganiro, Tuyisenge yunze mu ry’abandi batoza avuga ko iyi shampiyona ya 2021-2022 ikomeye ngo kuko amakipe hafi ya yose yiyubatse ku rwego rwiza.

Jacques Tuyisenge witegura kugaruka mu kibuga igihe shampiyona y’u Rwanda yaba igarutse yavunite tariki 16 Ukwakira 2021 ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League na Etoile du Sahel umukino wabereye i Kigali.

2022-01-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Jan 2022
Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Ubwanditsi 02 May 2021
Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Ubwanditsi 18 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwalinda Pierre Celestin yabaye uwa mbere wamamaje igitabo cya Jean Kambanda, biragaragara ko FDU Inkingi ariyo iri inyuma yiki gitabo
INKURU NYAMUKURU

Rwalinda Pierre Celestin yabaye uwa mbere wamamaje igitabo cya Jean Kambanda, biragaragara ko FDU Inkingi ariyo iri inyuma yiki gitabo

Ubwanditsi 29 Aug 2020
Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame
UBUKUNGU

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa
INKURU NYAMUKURU

Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Ubwanditsi 10 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru