• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bishop Rugagi washyize ku isoko akanagurisha udutabo tudasanzwe duhesha kurongorwa, akazi, gukira indwara n’ibindi, arakekwa amababa. (Amafoto)

Bishop Rugagi washyize ku isoko akanagurisha udutabo tudasanzwe duhesha kurongorwa, akazi, gukira indwara n’ibindi, arakekwa amababa. (Amafoto)

Ubwanditsi 26 Sep 2018 Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki 23 Nzeri 2018, Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church yashyize ku isoko ndetse anagurisha bayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura iby’ibyiciro by’ubuzima bw’abaguze utwo dutabo mu gihe kitarenze amezi atatu.

Bishop Rugagi.

Bishop Rugagi yatangaje ko kugura ako gatabo ari ukubiba mu buhanuzi bwe. Ni ukuvuga ko umuntu azasarura bitewe n’ibyo yabibye mu buhanuzi binyuze mu kugura ako gatabo kadasanzwe mu Rwanda. Ngo umuntu azajya akagura amafaranga runaka bitewe n’icyiciro ashaka kujyamo. Gusa Rugagi avuga ko nta muntu
wemerewe kukagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi icumi (10.000).

Aka gatabo kanditsemo ngo:

“Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.”

Rugagi yijeje abaguze utwo dutabo impinduka z’ubuzima bwabo.

Yagize ati:

“Mugiye kwinjira mu kindi cyiciro.”

Bishop Rugagi yasobanuye imbaraga z’ubuhanuzi buzahindura ibintu muri ayo mezi atatu agira ati:

“Niba ari ugukira indwara biri hano (mu gatabo), niba ari ukubona akazi biri hano inyuma (kuri paji y’inyuma), niba ari ugukira indwara biri hano, niba ari ugukira diyabete, niba ari kanseri n’indi ndwara iyo ari yo yose biri hano, niba ari ukurongorwa na byo mwa bakobwa mwe biri hano!…Muri aya mezi atatu kugeza tariki 31 Ukuboza, …hari ikindi cyiciro ugiye kujyamo.”

Bishop Rugagi yabwiye abakristu bashakaga gutwara utwo dutabo ku buntu ko ako gatabo k’ubuhanuzi byatwaye amafaranga menshi kugira ngo gasohoke mu icapiro bityo ngo nta tw’ubuntu duhari.

Bishop Rugagi yari afite udutabo twinshi.

Yagize ati:

“Imana ibahe umugisha mwebwe mwifuza iby’ubuntu, murabizi ko nta nzu isohora ibitabo ngira, ninyigira nzajya mbaha iby’ubuntu ariko nonaha ubu ni ubuhanuzi, ntaby’ubuntu!”

Rugagi kandi yashimangiye ko utwo dutabo kamwe kagura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi icumi.

Yagize ati:

“Simvuga igiciro kuko sinshuruza ariko ni uguhera ku bihumbi icumi kuzamura, uko umwuka akuyobora, bitewe n’aho ushaka kugana ubibe mu buhanuzi mu izina rya Yesu. Niba udafite amafaranga nonaha, hariho nimero ya telephone yanjye…”

Bishop asobanura iby’utu dutabo.

Bishop Rugagi yahamije ko abantu bose baguze utwo dutabo bazajya mu giterane gisoza umwaka ku itariki 31 Ukuboza uyu mwaka baramaze kugera mu kindi cyiciro cy’ubuzima.

N’ubwo ntawahakana ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi, ariko ku rundi ruhande nyuma y’aho utu dutabo n’amakuru yatwo bigiriye ahagaragara hari abantu batashize amakenga utu dutabo n’ubuhanuzi bw’uyu mugabo ahubwo barushaho kumukeka amababa ko yaba hari ikindi agendereye bamwe batatinye kwita indonke.

Ariko na none twibaze, aho ubu buhanuzi bwivanzemo amafaranga kandi hakazamo ko aka gatabo kuzagira umumaro hagendewe ku giciro kishyuwe, aho ni ubuhoro? Mbese Imana ikora itya turaza kuyita iyihe, yaba ari Imana itakita ku bakene n’abanyantege nke? None ngo guhindurirwa amateka bizajyana n’amafaranga watanze? Ahaaa tubihange amaso.

Iyumvire Rugagi asobanura iby’utu dutabo:

2018-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Ubwanditsi 19 Aug 2021
Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura

Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Ubwanditsi 06 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo
Mu Mahanga

Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo

Ubwanditsi 09 May 2018
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018
I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe
INKURU NYAMUKURU

I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe

Ubwanditsi 01 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru