• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi

Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi

Ubwanditsi 13 Dec 2016 Mu Mahanga

Ntaganzwa Ladislas yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru, kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, ngo atangire kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa, ariko ruhita rusubikwa.

Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu muri Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo umunyemari Felesiyani Kabuga.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bumushinja ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside; icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu; icyaha cyo kurimbura imbaga, icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside.

Ntaganzwa yahawe ijambo ngo avuge niba azaburana yemera ibyaha cyangwa niba abihakana, ariko ahita avuga ko nta dosiye ubushinjacyaha bwamugejejeho ngo amenye ibiyikubiyemo.

Uretse uregwa, Me Bugabo Laurent umwunganira mu mategeko nawe yavuze ko dosiye yayigejejweho, ariko avuga ko hari amapaji menshi adafite hafi 300.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko dosiye bwayohereje yuzuye, n’urukiko ruvuga ko bigaragara ko nta paji iburamo.

Ntaganzwa yanavuze ko mudasobwa akoresha muri gereza ifite ikibazo cy’ubushobozi buke, akaba yaritabaje ababishinzwe bikaba bitarakemutse.

Kuba ariko uregwa yagaragaje imbogamizi ko dosiye itamugezeho, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bugiye kuyohereza, bumaze kuyifotora bukoresheje scanner, Ntaganzwa akazabasha gusoma dosiye ye.

Urukiko rwasubitse iburanisha ryimurirwa kuwa 19 Ukuboza 2016.

Ntaganzwa wari mu bahigwaga bukware, na Leta Zunze Ubumwe za Amaerika zigashyiraho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari k’uwatuma afatwa, yafatiwe muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kuwa 7 Ukuboza 2015.

-5011.jpg

Ntaganzwa Ladislas

2016-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Ubwanditsi 20 Oct 2017
CHAN2016: Bayisenge yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Côte d’Ivoire

CHAN2016: Bayisenge yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Côte d’Ivoire

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020
UBUKUNGU

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso
IMIKINO

Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Ubwanditsi 14 Oct 2018
N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru