• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ubwanditsi 01 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Tariki ya 1 Kamena 2021, Ingabire Victoire yatambukije inkuru mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza The Guardian anenga igihugu yashakaga kuyobora avuga ko kitagendera ku mategeko y’ibihugu bigize Umuryango uhuriye ku rurimi rw’icyongereza Common wealth, ndetse akavuga ko iyo nama imaze gusubikwa kabiri itagomba kubera mu Rwanda.

Ingabire avuga ko u Rwanda rwinjira muri Commonwealth yari yizeye ko u Rwanda ari igihugu kigiye kugendera ku mategeko, nyamara Ingabire yabangamiye kuva mu minsi yambere urugendo rw’u Rwanda mu kwinjira muri uyu muryango muri 2009 afatanyije n’abandi banzi bose b’u Rwanda, Gusa Ingabire yiyibagiza uwo ariwe ariko reka tugaruke ku bimenyetso byamufunze.

Hari tariki ya 12 Ukuboza 2010, ubwo Polisi yo mu gihugu cy’u Buholandi yasakaga bikomeye inzu Ingabire Victoire yabanagamo n’umugabo we Lin Muyizere ndetse n’imodoka bari batunze. Ibi byabyaye ku busabe urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwagejeje ku nzego zo mu Buholandi, nuko abapolisi 12 basaka inzu yose yari iherereye Zevenhuizen, hafi n’umugi wa Rotterdam nuko bohereze amadosiye ndetse na mudasobwa mu Rwanda basanzeyo. Umugabo wa Ingabire,  Lin Muyizere kuko yari azi ibyo bafashe yavugije induru ku ma Radiyo Mpuzamahanga kugirango batabyohereza mu Rwanda ariko biranga biba iby’ubusa. Polisi kandi yasatse n’inzu yundi muntu wari ukomeye muri FDU Inkingi yari iherereye mu mugi wa Bilthoven.

Inyandiko zashinje Ingabire kandi ntizavuye mu Buholandi gusa kuko hari n’izoherejwe n’ubushinjacyaha bwa Leta ya Kongo-Kinshasa.

Amadosiye yoherejwe mu Rwanda, yaje ashimangira ibyo ubushinjacyaha bwanshinjaga Ingabire, cyane cyane ko Ingabire yashinjwaga nabo bakoranaga muri FDLR harimo Col Nditurende na Lt Col Noel Habiyaremye na Maj Vital Uwumuremyi

Abasirikari bakuru bo muri FDLR bashinjaga uruhare rwa Ingabire gukorana nuwo mutwe

Ibimenyetso byoherejwe na Polisi y’u Buholandi, birimo inyandiko mvugo y’inama, impapuro zigaragaza ko yoherereje amafranga FDLR turabibagezaho mu mashusho nkuko byakoreshejwe mu rubanza.

Inyandikomvugo y’inama ya FDU Inkingi ishyiraho umutwe w’ingabo yafatiwe mu rugo rwa Ingabire na Polisi y’u Buholandi
Inyandikomvugo y’inama yafatiwe mu nzu ya Ingabire mu Buholandi
Inyandiko zigaragaza amatike y’indege yabo muri FDLR bakoresheje bajya kureba Ingabire i Kinshasa nkuko zatanzwe n’ubushinjacyaha bwa Kongo-Kinshasa

Inyandikomvugo y’inama ishyiraho umubare w’ingabo ndetse umukono w’intokiukosora ukaba ari uwa Ingabire nkuko byerekanwa hasi n’ibaruwa yiyandikiye asaba imbabazi
Ibaruwa isaba imbabazi Ingabire yandikiye Perezida wa Repubulika, umukono uhuye neza nibyo Ingabire yakosoraga mu nyandiko zishyiraho umutwe w’Ingabo
Inyandiko igaragaza umubare w’amafaranga Ingabire yohereje binyuze kuri Mujawayezu Speciose kuri Western Union akakirwa na Maj Vital Uwumuremyi. Speciose yemereye Polisi y’u Buholandi ko yari yatumwe na Ingabire ko uwo yohererezaga atari amuzi

Ingabire Victoire akomeje kwishongora ashaka kugaragaza ko ari umunyapolitiki w’amahoro, ariko nk’abandi banabose bafite ababyeyi bijanditse muri Jenoside, yumvikanye ahakana uruhare rwa nyina umubyara, Dusabe Therese wakatiwe burundu n’inkiko Gacaca kubera uruhare rwe mu kurimbura Abatutsi mu cyahoze ari Butamwa aho yari umuforomo.

2020-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umupolisi wa DRC yafatiwe mu Rwanda

Umupolisi wa DRC yafatiwe mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Aug 2017
RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje  kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

Ubwanditsi 17 Mar 2017
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024
Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Ubwanditsi 06 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya: Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo
Mu Mahanga

Kenya: Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Ubwanditsi 26 Oct 2017
Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.
Amakuru

Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza

Ubwanditsi 24 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru