• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Ubwanditsi 31 Mar 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abashoramari bo muri Australia, bari mu ruzinduko bashakisha amahirwe yashorwamo imari mu Rwanda, kuva kuwa 27 kugeza kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Werurwe 2017.

Iri tsinda ry’abashoramari 20 bakora mu nzego z’ubucuruzi n’uburezi muri Australia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, bayobowe na General Major Michael Jeffery wayoboye Australia hagati ya 2003 – 2008.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, yabwiye itangazamakuru ko abo bashoramari bashimiye Perezida Kagame uko u Rwanda rumaze gutera imbere mu miyoborere n’ishoramari, bamwizeza ko nabo bagiye gushyiramo ishoramari ryabo.

-6215.jpg

Yagize ati “Harimo bamwe bagera kuri bane bamaze kwandikisha ibigo byabo hano, cyane cyane abashaka gukora mu rwego rw’amabuye y’agaciro, mu by’ubuvuzi, mu bijyanye no kubaka amazu aciriritse mu bikorwa remezo ndetse hari n’abashaka gukora mu buhinzi n’ubworozi.”

Hari gahunda zigiye gutangirirwaho

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ubuzima yasinyanye amasezerano n’ikigo gikomeye cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ns1ghter, gifasha muri serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga.

-6217.jpg

Minisitiri Musoni yagize ati “Kigiye gufatanya na Minisiteri y’ubuzima, bagakoresha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubuvuzi, bakoresheje inzobere zo muri Amerika.”

Yavuze ko ishoramari ry’aba ba rwiyemezamirimo rizagenda rikorwa ku bufatanye n’inzego zinyuranye zo mu Rwanda, nko mu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse i Busanza mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Musoni yakomeje agira ati “Bazakorana na BRD (Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda) ihafite ubutaka. Bavuze ko bazazana ikoranabuhanga rihendutse, rinafasha kubaka amazu mu buryo bwihuse kugira ngo bateze imbere iyi gahunda turimo yo gushakira amazu aciriritse Abanyarwanda batandukanye.”

Muri iri tsinda rimaze icyumweru mu Rwanda harimo Steven Bevington wo mu muryango udaharanira inyungu, Community Housing Limited (CHL), utanga inzu ziciciritse z’abatishoboye. Ufite ubunararibonye muri iyo mishinga kuko wayifatanyijemo na guverinoma z’ibihugu nka Timor Leste, Chile, Papua New Guinea n’u Buhinde.

Umuyobozi uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Melbourne muri Australia, Michael Roux, yabwiye itangazamakuru ko uru ruzinduko rubaye rwiza cyane kuko uretse ibigo by’ubucuruzi byandikishijwe mu Rwanda hari n’indi mishinga bashobora gukorana n’u Rwanda by’igihe kirekire.

Yagize ati “Twanabonye umwanya wo kubaka umubano ukomeye hagati ya kaminuza zo muri Australia na Kaminuza y’u Rwanda, harimo n’ibigo bine by’icyitegererezo biri mu Rwanda biterwa inkunga na Banki y’Isi.”

Umubano w’u Rwanda na Australia si uwa kera cyane kuko wongerewe imbaraga mu 2005. Ibi bihugu byombi bihagarariwe n’intumwa zidatuye aho zikorera, iy’u Rwanda iba muri Singapore naho iya Australia ikaba i Nairobi muri Kenya.

-6214.jpg

Perezida Paul Kagame asezera ku itsinda ry’abashoramari bo muri Australia

Source : IGIHE

2017-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo  n’ ibitabo by’indirimbo

Ubwanditsi 13 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe
Amakuru

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth

RUSHYASHYA 29 Jul 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru