• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Ubwanditsi 29 Apr 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas yabwiye abatuye mu karere ka Nyabihu ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, bityo abasaba kugira uruhare mu kuwubungabunga.

Ibi yabibakanguriwe ku itariki 27 Mata mu nama we n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye bagiranye n’abaturage bo mu mirenge ya Jomba, Muringa, Rurembo, Rambura, na Karago.

Mukandasira yabwiye abo baturage ko umutekano muri rusange wifashe neza, ariko abasaba kutirara; ahubwo bagakomeza kugira uruhare mu kuwubungabunga, kandi bagaha inzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa ikintu gishobora kuwuhungabanya.

Yababwiye ati:”Umutekano uhatse byose kubera ko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuhaba. Polisi nti yabona umupolisi ishyira kuri buri rugo. Ni yo mpamvu uruhare rwa buri wese ari ngombwa kugira ngo dufatanye kuwusigasira.”
Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta nk’umuganda ngarukakwezi, no gukora amarondo neza kugira ngo babashe kuburizamo ibikorwa bishobora guhungabanya ituze ryabo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare yabwiye abo baturage ati:”Buri wese akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kubera ko ingaruka z’ihungabana ryawo zigera ku bantu batari bake. Murasabwa kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira ituze ryanyu ndetse n’iry’abandi muri rusange.”

Yagize ati:”Kudakora neza amarondo ni uguha icyuho umuntu ushaka gukora ibyaha. Mukwiye kuyakora neza, kandi nimugira umuntu mubona mu midugudu yanyu mukamugiraho amakenga, mujye mubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zikurikirane ibye mu maguru mashya.”

ACP Mutezintare yakomeje abwira abo baturage ati:”Mukora ibikorwa bibateza imbere kubera ko mu gihugu hari umutekano usesuye. Murasabwa kudahishira umuntu ushaka kuwuhungabanya; kabone niyo yaba ari umuvandimwe cyangwa inshuti yanyu kubera ko ubikoze aba abaye umufatanyacyaha. ”

Yasoje abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma bikumirwa, kandi yatuma hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.

Abandi babakanguriye kwirinda ikibi no kugira uruhare mu kukirwanya harimo Umuyobozi w’Ingabo muri iyi ntara, Maj. Gen. Mubaraka Muganga, n’umuyobozi w’aka karere, Uwanzwenuwe Theoneste.

RNP

2016-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Mutesi Jolly ni we watorewe kuba  Nyampinga w’u Rwanda 2016

Mutesi Jolly ni we watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha

Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Palestine

Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Palestine

Ubwanditsi 18 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Abapolisikazi baguye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barashyinguwe
Mu Mahanga

Abapolisikazi baguye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barashyinguwe

Ubwanditsi 03 Feb 2016
Icyoba ni cyose  mu mujyi wa Kampala
ITOHOZA

Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Ubwanditsi 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru