• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Ubwanditsi 07 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu rugamba urwo ari rwo rwose harwana impamvu kurusha ibikoresho bidafite umutima ushaka kuko umubiri urashaka ariko umutima ukanga

Ibi ni nako bimeze mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo aho urugamba rukomeje guhinana hagati y’Umutwe wabo wa M23 na FARDC, SADC n’imitwe myinshi yibumbiye mu bazalendo ndetse n’Abacanshuro badahwema guhitana abaturage kuko ipfa kurasa bigatuma abenshi bava mu byabo abandi bakahasiga ubuzima

Ku rundi ruhande rero Maj Gen Ndayishimiye Evariste arimo arashyiramo umusemburo kuko yitwaza ubwumvikane bwe na Tshisekedi maze akohereza abana b’Abarundi gufumbira Congo nawe agakenyera kw’ipinda ry’amafaranga atabarika yibikaho nuko imiryango n’imponoke ze zikakira ubuvungukira.

Urutonde rw’Abasirikare b’i Burundi ni rurerure bagiye kuvuna benewabo baguye ku rugamba

Ubu amakuru aremeza ko yamaze kohereza muri Kongo Abasirikare n’imbonerakure zibarizwa muri 614 bakaba bagiye gusimbura abishwe,abafashwe bunyago ndetse n’abakomeretse bikabije kuko M23 irimo gusya itanzitse

Imbere ya Ndayishimiye, ingabo z’u Burundi zikomeje gutikirira muri Congo zirwanirira Tshisekedi nta cyo bimubwiye kuko ikimuraje ishinga ari Idorali ryishyurwa kuri buri musirikare w’umurundi nubwo ritamugeraho kuko abanza kurigerenzura akabaha ubuvungukira

Icyo umuntu wese yabona ni uko Perezida Ndayishimiye wagirango borosoye uwabyukaga kugirango akomeze guhondanya imitwe abavandimwe kuko bigaragara ko ashyigikiye gukwirakwiza urwango, ntiwabona abana bawe bashira ngo ukomeze kubatamika intare z’inkazi zo mu misozi ya Sarambwe ngo zibatikize binyuze mu mayeri menshi y’intambara yo mu ishyamba intare zimazemo iminsi

Perezida w’uburundi rero nawe yiboneye akanya ko gukomeza ingengabitekerezo y’urwango rudafite impamvu, Yahisemo gufatanya n’ingabo za Congo, Wazalendo n’Interahamwe za FDLR mu bikorwa byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Igiciro cyabyo ni umuriro kuko Abasirikare be barahashiriye bihagije kandi bibabaje abandi bagafatwa matekwa none yahisemo kohereza abandi uruhumbirajana nabo ngo bafumbire amashyamba ya Kongo

Urutonde rw’abasirikare bariwe n’urusasu rwa M23 ni rurerure ariko kandi n’urwa Batayo ya 9 igiye kubasimbura narwo si rugufi, Ibi byateje umwiryane hagati ndani muri CNDD-FDD aho imiryango yaba nyakwigendera ikomeje gushinja Varisto Ndayishimiye ruswa aryana umururumba ikamuhuma amaso kuko abamuri hafi bemeza ko urebye uburyo yahindutse atazasiga n’iyonka atayiririye cyangwa ngo ayinywere muri Kongo

Abarebera hafi ibya Politike yo mu karere k’ibiyaga bigari bo bemeza ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwabaye bubi ugereranyije n’ubw’uwo yasimbuye Petero Nkurunziza, aho ubutegetsi bushora ubuzima bw’abaturage babwo ku mpamvu zidafitiye inyungu igihugu, ibintu bishyira Ndayishimiye mu mazi abira kubera igitutu anashyirwaho n’abarwanya ubutegetsi bwe

Ikindi kandi, abasirikare b’Abarundi bakomeje kwinubira ko bafatwa nk’imfungwa z’intambara ya Congo mu nyungu za Ndayishimiye, ibintu bemeza ko ashobora kubyishyura mu gihe kitari icya kure, bakababazwa nuko banafatwa ntihabeho n’uburyo bw’ibiganiro bwatuma byibura abakura mu kimwaro n’ihahamuka ry’intambara mu muriro bose (kwota) wa M23

Akayabo Perezida Ndayishimiye yahawe na Felix Tshisekedi byemezwa ko ayasangira n’imandwa ze za hafi zo muri CNDD-FDD zirimo Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika, dore ko Ari no mu bakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri Hague (ICC) kubera uruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi mu Burundi, bakaba bageze no muri Kongo aho barimo gukomwa mu nkokora na M23

Uyu Ndakugarika, ku itegeko rya Gen Neva yamaze no guha intwaro Imbonerakure 30,000 zo muri CNDD-FDD ngo zijye gukoreshwa nk’abacanshuro ba Tshisekedi na Ndayishimiye. Gusa, nyuma yo kumenya ibyabaye ku ngabo z’u Burundi, aba bamaze gutera umugongo iki cyemezo maze si ugutoroka bivayo abasigaye babo bafungwa bazira gusuzugura ibyemezo bya Perezida

Hagati aho, imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ifite icyicaro muri Kivu y’Amajyepfo, nka Red Tabara, FOREBU, FNL, na CNL, irakataje aho idasiba kugarika inzego z’umutekano z’u Burundi, mu bitero byibasira ibirindiro byabo ibya gisirikare ndetse na gipolisi ndetse bigahitana ubuzima bw’abaturage.

Birashoboka cyane ko izi nyeshyamba ziri gutegura urugendo ruzerekeza i Gitega mu gihe Ndayishimiye we ashishikajwe n’idorali akura kwa Tshisekedi.

Turabibutsa ko ibi bikorwa by’iterabwoba haba muri Congo ariko bikanagira ingaruka ku bindi bihugu byo mu karere ku isonga u Rwanda kubera imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi ifatanya n’izi ngabo.

Isi yose izi neza ko u Burundi aribwo bwari bushyigikiye umutwe w’iterabwoba wa FLN na MRCD ya Paul Rusesabagina, abicanyi bagabye ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 ndetse no mu mwaka wa 2021 wagerageje kugaba ibindi bitero-shuma uturutse mu Burundi ariko usanga ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja zibiburizamo ku rwego rutazibagirana ndetse na Sebuja akisanga arya indimi I Mageragere

Mu miyoborere ya Maj Gen Ndayishimiye Evariste yagaragaje ibimenyetso byo kutubahiriza imigabo n’imigambi iganisha ku mahoro kuko hambere aha yahoze ayobora buhumyi urubyiruko rwa Kongo nurw’u Rwanda arwereka ko rukwiye kwivuna Perezida w’Abanyarwanda ngo ko ari we kibazo ariko yahawe ubutumwa mu Kirundi no mu kinyarwanda kugeza ubwo Leta itayanjwe isohora amabaruwa yo kwihohora bakosora amakosa yo guhubuka kwa Perezida Jenerali Neva

U Rwanda narwo ntiruhwemye guhumuriza abaturage barwo aho abayobozi yaba Perezida Kagame n’abandi bayobozi b’ingabo bahora iteka babwira abanyarwanda ko ibikorwa by’Iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’Akarere ariko ko Umuti wakozwe ubu wamaze no kuvugutwa ku buryo uzarenga umurongo utukura azaba yikojeje ikara ryotsa ku munwa.

Ihumure abanyarwanda baryakiranye yombi kuko n’ubu icyizere bafitiye Ingabo z’u Rwanda kiruzuye nta gakoni karavaho.

2024-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gikundiro ku ivuko, umunsi waranzwe n’umuganda ndetse n’umukino Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa cya Moussa Camara

Gikundiro ku ivuko, umunsi waranzwe n’umuganda ndetse n’umukino Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa cya Moussa Camara

Ubwanditsi 25 Sep 2022
u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Ubwanditsi 15 Oct 2021
Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Ubwanditsi 26 Oct 2016

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Ubwanditsi 14 Jan 2020
Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!
Amakuru

Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Ubwanditsi 28 Feb 2023
Botswana yasabye amahanga kotsa Perezida Kabila igitutu akarekura ubutegetsi nta mananiza
POLITIKI

Botswana yasabye amahanga kotsa Perezida Kabila igitutu akarekura ubutegetsi nta mananiza

Ubwanditsi 01 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru