• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa

Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa

Ubwanditsi 10 Jan 2020 POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimangiye ko nta mpungenge zikwiye kubaho ko inama ya 21 y’abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC, ishobora kongera gusubikwa nk’uko byabaye mu Ugushyingo 2019.

Dr Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru, cyibanze cyane kuri Politike y’u Rwanda n’amahanga.

Muri iki kiganiro, Dr Biruta yabajijwe ikibazo kirebana n’uko iyi nama noneho izaba, kuko mu bihe byatambutse zagiye zisubikwa.

Mu Ugushyingo 2019 nibwo inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize EAC yasubitswe, yimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020.

Ibaruwa yo kuwa 18 Ugushyingo yari yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamenyeshaga Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, ko gusubika iyi nama byasabwe n’umunyamuryango.

Nduhungirehe yagize ati “Nabasabaga nabamenyesha ko mubwira ibindi bihugu binyamuryango ko inama yavuzwe haruguru yasubitswe ikimurirwa ku yindi tariki muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020, bitewe n’ubusabe bw’umunyamuryango muri iyo nama”.

Minisitiri Dr Biruta avuga ko nta kabuza iyi nama izaba kuko n’ubundi ubwo yasubikwaga umwaka ushize, bitatewe n’ibibazo biri hagati ya bimwe muri ibi bihugu nk’uko byavugwaga.

Yagize ati “Ntabwo dufite gushidikanya ko iyi nama izaba kubera ko no mu gihe yasubikwaga mu Ugushyingo 2019, si uko hari ibibazo hagati y’ibihugu bigize aka karere, nta gushidikanya rero ko izaba, mwigira ikibazo ko itazaba.”

Kugeza muri EAC harimo ibibazo ahanini bishingiye ku bwumvikane buke buri hagati y’ibihugu biwugize, aho umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi kimwe n’u Burundi. Kenya na Tanzania nabyo bifitanye amakimbirane mu by’ubucuruzi.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki 8 Ugushyingo 2019, Perezida Paul Kagame ari na we mukuru w’igihugu uyoboye EAC muri iki gihe, yagaragaje ko gukemura imbogamizi zikigaragara mu kwishyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango ari byo bikwiye gushyirwa imbere kurusha inama ubwazo.

Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo kuba inama itabaye byakabaye ikintu cyerekana ko hari ikibazo runaka, kuko ibibazo biri ahandi kandi ntibiterwa no kuba inama itabaye! Hari n’igihe twamaze imyaka ibiri nta nama ibaye ariko wenda hari n’impamvu zabiteye! Ariko njyewe kuva mu ntangiriro ndabizi neza ko kwishyira hamwe atari ikintu ujyamo ugahita ubona icyo wifuzaga, ibyo rero ni ibintu tuzi kandi twemera ko ibintu bidahita bijya mu buryo ako kanya nk’uko tubyifuza.”

Muri iyi nama byitezwe ko abayobozi bazasuzuma raporo ku cyerekezo cy’ubunyamuryango bwa Sudan y’Epfo ndetse banemeze ibyavuye mu isuzuma ku kwemeza Somalia nk’umunyamuryango wa EAC.

Abayobozi kandi byitezwe ko bazashimangira ugushyigikira ko Kenya igira icyicaro kidahoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni.

Hari kandi kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kwinjira muri EAC ni indi ngingo yagombaga kuganirwaho nyuma y’uko iki gihugu gitanze ubusabe muri Kamena uyu mwaka.

RDC yasabye kwinjira muri uyu muryango ku wa 8 Kamena 2019, mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa EAC, Perezida Kagame, ivuga ko impamvu yasabye kuwinjiramo ari ukwiyongera kw’amasezerano y’ubucuruzi igirana n’ibihugu bigize uyu muryango.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, aherutse kuvuga ko kuba uyu munsi hari ibihugu bishaka kwiyunga kuri bitandatu biwusanzwemo, bigaragaza uburyo urimo gutera imbere bituma n’abandi bumva bawuzamo.

Yagize ati “Ku bucuruzi bukorwa hagati mu bihugu biwugize, bwariyongereye kuko bwavuye kuri miliyari 2.7 z’amadorali mu 2016, zigera kuri miliyari 2.9 mu 2017, na miliyari 3.3 mu 2018.”

Si ubwa mbere inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC isubikwa, kuko n’inama ya 20 yasubitswe inshuro nyinshi ariko iza guteranira i Arusha muri Tanzaniya ku wa 01 Mutarama 2019 itarimo Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza umaze hafi imyaka itanu adasohoka mu gihugu, nyuma y’aho yari agiye guhirikwa ku butegetsi mu 2015 ariko bikaza gupfuba.

2020-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Ubwanditsi 03 Apr 2024
“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2024
Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

Ubwanditsi 30 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Col Minani JMV wa FDLR nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC I Rucuro.
ITOHOZA

DRC: Col Minani JMV wa FDLR nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC I Rucuro.

Ubwanditsi 16 Apr 2020
U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

Ubwanditsi 24 Mar 2020
Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft
IKORANABUHANGA

Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Ubwanditsi 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru