• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Ubwanditsi 02 May 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Ubwo yitabaga urukiko ku wa mbere tariki ya 29 Mata 2019, Depite Ssentamu Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine ku izina ry’ubuhanzi, yatangaje abantu nyuma yuko ahawe umwanya wo kugira icyo avuga akavuga ko atari we uri mu rubanza ko ahubwo ari urukiko ubwarwo ruri mu rubanza.

Uyu mudepute wa Kyadondo y’Uburasirazuba, yaraye agejejwe imbere y’urukiko rwa ‘Buganda Road’ ruherereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, ashinjwa kudakurikiza ‘Status’ imugenga, icyaha bivugwa ko yakoze mu kwezi kwa 7 k’umwaka washize wa 2018.

Kimwe n’umuvandimwe we Fred Nyanzi Ssentamu, uwitwa David Lule, Edward Sebufu n’abandi, bashinjwa kuba barasuzuguye amategeko bagategura imyigaragambyo mu buryo bunyuranije n’ingingo ya 116 mu gitabo cy’amategeko ahana.

Kuri ubu Bobi Wine afungiye by’agateganyo muri Gereza ya Luzira kugeza ku wa kane taliki ya 2 z’ukwezi kwa 5 twinjiyemo aho azasubira mu rukiko kuburana ku byo aregwa.

Ahawe umwanya ngo agire icyo yabwira urukiko mbere yo gukomeza afunzwe, Bobi Wine nibwo yumije abantu agira ati “Murakoze kuri aka kanya mumpaye, mfite icyizere ko atari njye uri mu rubanza, ni urukiko ubwarwo ruri mu rubanza, nta cyaha na kimwe nakoze, ndi hano gusa kuko ntemeranywa na Politique iyoboye igihugu, by’umwihariko Perezida Museveni.”

Bobi wine yongeyeho ko roho ye yizeye ko atari mu rukiko kubwo kwiba ibya rubanda cyangwa kwica umuntu, ahubwo yishimiye kuba ari mu rukiko kubwo kurwanirira rubanda, Perezida w’urukiko na buri munyagihugu wese.

Uyu munyamuziki winjiye muri Politique, yavuze ko azakomeza kurwanya imisoro ibogamye no kurwanirira ubutabera kuri bose, niba ari kubabazwa kubera byo, nta pfunwe afite bigomba kuba, kuko ayo mateka ngo azamucungura.

Hari abandi bareganwa na Bobi Wine bo bakomeje kuba mu buhungiro kuva taliki ya 11 z’ukwa 7 k’umwaka ushize mu mihanda ya Kampala, bashinjwa gusuzugura ingingo za 5 ni iya 10 z’amategeko agenga umudendezo wa rubanda, bategura inama rusange y’abaturage batabimenyesheje ubuyobozi ubwo aribwo bwose, batanujuje ibisabwa cyangwa ngo banakorane na Police ngo yemeze ko abayitabiriye bose nta ntwaro bitwaje.

Perezida Museveni uyu muhanzi ashinja kuba inyuma y’ibimukorerwa byose, aherutse kubwira abahanzi batandukanye bo muri Uganda gutandukanya umuziki na Politiki kuko ngo ntaho bihuriye.

Gusa nubwo Museveni yavuze ibi, na we mu bikorwa bye by’ubukangurambaga yagiye agaragara akoresha umuziki n’abanyamuziki banyuranye.

2019-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Ubwanditsi 09 May 2018
Dore impamvu nyamukuru zishobora gutuma umukobwa ahera iwabo kabone n’iyo yaba mwiza ate

Dore impamvu nyamukuru zishobora gutuma umukobwa ahera iwabo kabone n’iyo yaba mwiza ate

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Ubwanditsi 14 Aug 2019
Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Ubwanditsi 25 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi
ITOHOZA

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC
IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu  Bubiligi
Mu Rwanda

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Ubwanditsi 28 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru