• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Ubwanditsi 09 May 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, ategerejweho kwiyamamaza ku mwanya w’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, mu Ukwakira aho yaba ahanganye na Michaëlle Jean ukomoka muri Canada.

Kwiyamamaza kwa Mushikiwabo ku buyobozi bw’uyu muryango ubarizwamo ibihugu 84 by’ibinyamuryango, bivugwa ko ari gahunda ishyigikiwe n’u Bufaransa.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yanditse ko Louise Mushikiwabo ategerejweho kuzatanga kandidatire ye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu Nteko Rusange ya 17 yawo izabera muri Yerevan (Armenia) kuva ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.

Iki kinyamakuru cyanditse ko amakuru ajyanye n’iyi kandidatire yemejwe n’abayobozi bakuru bo mu Bufaransa ndetse n’abandi bo mu bihugu bibiri by’ibinyamuryango bya OIF byo ku mugabane wa Afurika.

Bivugwa ko umunya-Canada, Michaëlle Jean, watowe mu Ugushyingo 2014 bigoye ko yabona ubwiganze bw’amajwi mu bihugu bigize uyu muryango.

Mu gihe Michaëlle yemerewe kongera kwiyamamariza indi manda y’imyaka ine, ngo u Bufaransa bushobora kuba bwarashatse umuntu bahanganira uyu mwanya akaba ariyo mpamvu izina rya Mushikiwabo riri ku isonga.

Ibi bibaye mu gihe u Bufaransa n’u Rwanda bimaze igihe bifitanye umubano utari mwiza aho iki gihugu cyo mu Burengerazuba gishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa ariko, hashize iminsi hari ibimenyetso by’isura nshya y’umubano w’ibihugu byombi kuva aho Emmanuel Macron atorewe kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017. Hari amakuru avuga ko Perezida Kagame anateganya kugirira uruzinduko i Paris mu Bufaransa ku wa 24 kugeza ku wa 26 Gicurasi aho azaba yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga yitwa VivaTech, igamije guteza imbere ibigo bito muri iyi ngeri. Ni mu gihe yaherukaga kugirira uruzinduko muri iki gihugu mu 2015.

Iki kinyamakuru cyanditse ko kugira ngo iyi gahunda yo kwiyamamiza uyu mwanya ibeho, byakozwe mu buryo bwa dipolomasi binyuze kuri Maroc.

Umwe mu bantu bazi neza iby’aya makuru yatangaje ko kandidatire ya Mushikiwabo iriho hagati ya Perezida Kagame na Macron. Mu gihe u Rwanda rushyigikiwe n’umugabane wose kuri uyu mwanya ndetse n’u Bufaransa, bivugwa ko rufite amahirwe akomeye yo kuba rwabasha gutsinda uyu munya-Canada.

Mushikiwabo ni Umunyarwandakazi w’imyaka 59 uyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuva mu mwaka wa 2009. Azwiho kurengera isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Yigeze gukorera Banki Nyafurika Itsura Amajyambere BAD. Mu 2010 yiyamamarije kuba Umunyamabanga Wungirije w’ishami rya Loni rishinzwe abagore UN-Women, ariko uwo mwanya wegukanwa na Michelle Bacheletwigeze kuyobora Chile.

Ibikorwa bye by’indashyikirwa byatumye mu 2004, ahabwa igihembo kizwi nka ‘Outstanding Humanitarian Award’ yahawe na kaminuza yo muri Amerika, American University’s School of International Studies. Mu 2014 Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI nayo yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

2018-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF  [ Igice 3 ]

Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF [ Igice 3 ]

Ubwanditsi 23 May 2019
Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida  Kabila

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida Kabila

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Ubwanditsi 14 Jun 2018
ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

Ubwanditsi 16 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe
POLITIKI

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Ubwanditsi 30 Oct 2017
“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club
ITOHOZA

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Ubwanditsi 26 Oct 2018

Ethan Venon wambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda23 ayoboye aberekeje i Musanze bavuye i Huye

Ubwanditsi 21 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru