• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

Ubwanditsi 16 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Kuri uyu wa Gatanu , itariki 16 Nzeri 2019, i Kigali mu Rwanda hateraniye inama ihuza u Rwanda na Uganda yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’ubwumvikane yashyiriweho umukono I Luanda muri Angola.

Intumwa z’u Rwanda muri iyi nama ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe intumwa za Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Hon. Manuel Domingos Augusto, Minisitiri w’imibanire yo hanze wa Angola, ndetse na Hon. Gilbert Kankonde Malamba, Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yatangaje ko abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda bifuza imibanire myiza hagati y’ibihugu byabo by’ibivandimwe. Yijeje ko Uganda yiteguye kandi izashyira mu bikorwa amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda.

Naho ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yibukije ko Amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda yari ngombwa cyane ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo ari rwo rufunguzo rwo gusubiza mu buryo imibanire y’u Rwanda na Uganda.

Kimwe na mugenzi we, yijeje ko u Rwanda narwo rwiyemeje gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’Amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda.

Amasezerano y’Ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Uganda yashyizweho umukono kuwa 21 Kanama 2019 muri Angola. Nduhungirehe yavuze ko iyi yari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye n’umutekano mu karere.

Imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano

Umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda yabwiye ikinyamakuru Chimpreports kuri uyu wa Mbere, ko u Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda by’umwihariko Rene Rutagungira,  wakorewe iyicarubozo ,ukurikiranweho uruhare mu gucyura ku ngufu Abanyarwanda mu butabera bwa Uganda yafungurwa. Haribazwa rero uko ibi bizashoboka mu gihe uyu Munyarwanda yamaze kugezwa mu rukiko.

Uyu yibukije ko mu nama yahuje Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda muri Angola, yifuzaga ko Uganda imwizeza ko nta Munyarwanda uzongera gutabwa muri yombi ariko Uganda nayo igashimangira ko abazagira uruhare mu byaha batazareberwa izuba.

Igihugu cya Uganda kandi kirifuza kuganira ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna mu gihe u Rwanda rwanaburiye abaturage barwo babuzwa gukorera ingendo muri Uganda kubera umutekano wabo.

Ibi byateje ihungabana mu bucuruzi bw’ibihugu byombi ndetse abacuruzi bo muri Uganda bahomba akayabo ka za miliyari.

Nk’uko byemezwa na Banki ya Uganda, ngo hagati ya werurwe na Nyakanga 2018, Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 323 z’Amashilingi. Ariko aya yaje kugera kuri miliyari 23 gusa muri Werurwe kugeza muri Nyakanga 2019 ubwo umupaka mhagati y’ibihugu byombi wafungwaga.

Ababikurikiranira hafi ariko hagati aho bafite icyizere ko  ibiganiro bishobora gutanga imbuto na cyane ko hari Amasezerano y’Ubwumvikane yamaze gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi agomba kuyobora abari mu biganiro.

2019-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abitwaje intwaro bateye mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu

Abitwaje intwaro bateye mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu

Ubwanditsi 05 Oct 2019
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Ubwanditsi 04 Dec 2023
Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 
INKURU NYAMUKURU

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Abashoferi Bitaba Telefone Banatwaye ibinyabiziga akabo kashobotse
HIRYA NO HINO

Abashoferi Bitaba Telefone Banatwaye ibinyabiziga akabo kashobotse

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Amakuru

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru