• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19
Perezida Museveni n'Umukuru w'Inteko ishinga amategeko Kadaga

Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 01 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Virus ya Corona izwi nka COVID19, aho ibikorwa bitandukanye by’ubukungu byahagaze kurugero rwa 100% mu bihugu bimwe na bimwe, hamwe abaturage bagiye bagatungwa na Leta, abayobozi bakitanga mu bushobozi bwabo; ariko ntabwo ariko bimeze mu gihugu cya Uganda kuko wari umwanya w’inzego zitandukanye  uhereye ku Inteko Ishinga Amategeko iyobowe na Rebecca Kadaga wo kwigizwaho umutungo aho yemeje ko buri mu Depite muri Uganda ahabwa miliyoni 20 z’amashilingi naho ingano rusange yiyo ngengo y’imari ikaba miliyari zisaga 300.

Ibintu byaje gusakuza ubwo byagaragaye ko hari amafaranga menshi asaguka nyuma yo gukuba miliyoni 20 n’umubare w’abagize Inteko ishinga Amategeko ariko ntagaragazwe aho yagiye, akaba agera kuri miliyari 6 z’amashiringi. Nyuma yuko amafaranga agereye kuri kompti z’abadepite Perezida Museveni yavuzeko ayo mafaranga yohererezwa mu turere abo badepite bakomokamo ariko Umukuru w’Inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga nawe ararahira avugako ayo mafaranga atazahabwa uturere ahubwo abadepite be bazayakoresha. Yagize ati “kuki mureba amafaranga yahawe Inteko ishinga Amategeko gusa kandi namwe mwese mwarihaye amafaranga yo kurwanya COVID19? Ibi rwose ni ibikorwa bigamije kurwanya ndetse nokubangamira  ubutegetsi nshingamategeko ubusanzwe bwigenga”

Ibintu byaje gusubira urudubi ubwo Perezida Museveni yakoresheje umudepite witwa Gerald Karuhanga uhagarariye Akarere ka Ntungamo wasabye inteko (Petition) ko amafaranga bahawe bayasubiza; ibyo byatumye Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Michael Elubu  abona nuko asaba Inteko kumva ubusabe bagasubiza amafaranga.

Kadaga ariko nawe ntiyacecetse yibukije abayobozi muri Uganda guha amahoro Inteko ishinga Amategeko abibutsa ko ibigo bitandukanye byagiye bifata amafaranga kandi bidafite umubare munini w’abayagenewe nk’Inteko ishinga Amategeko. Yagize ati “Ibiro bya Minisitiri w’intebe byahawe miliyari 59, Minisitiri w’ubuzima ihabwa miliyari 94, Minisiteri y’itumanaho ihabwa miliyari 6, buri karere gahabwa miliyari 169……..yashoje agira ati “nta kigo cya Leta na kimwe kitahawe Ingengo y’Imari, kuki mureba Inteko Ishinga Amategeko gusa kandi aritwe twatowe n’abaturage gusa?”

Kadaga yabaye nkukomoza ku kibazo cy’amatora ko NRM ishaka kwigwizaho imitungo bityo ikagaragaza ko ariyo iri gufasha gusa abaturage, mu gihe abagize Inteko ishinga Amategeko banakomoka mu mashyaka menshi atandukanye batemerewe kwegera abo bayobora muri ibi bibazo. Abashatse gufasha kubushake abo bahagarariye bagiye bafatwa bagafungwa bashinjwe kudakurikiza amategeko agenga COVID19 harimo no kuba bashinjwa kuyikwirakwiza.

Ikigaragara nkuko Speaker Kadaga abivuga, ikibazo ni ugushaka abo bazagerekaho ibi bibazo byabaye agahomamunwa byo kwigwizaho imitungo ya Leta byakozwe na NRM ishyaka rya Museveni bitwaje icyorezo cya COVID19.

2020-05-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ubwanditsi 08 Jan 2025
Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Ubwanditsi 14 Nov 2020
Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Ubwanditsi 09 Feb 2020
CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha
Mu Mahanga

Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha

Ubwanditsi 12 May 2016
Impamvu John Mirenge  yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir  ‘ Igitaraganya
Mu Rwanda

Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Ubwanditsi 16 May 2017
Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo
IKORANABUHANGA

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Ubwanditsi 18 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru