• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19
Perezida Museveni n'Umukuru w'Inteko ishinga amategeko Kadaga

Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 01 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Virus ya Corona izwi nka COVID19, aho ibikorwa bitandukanye by’ubukungu byahagaze kurugero rwa 100% mu bihugu bimwe na bimwe, hamwe abaturage bagiye bagatungwa na Leta, abayobozi bakitanga mu bushobozi bwabo; ariko ntabwo ariko bimeze mu gihugu cya Uganda kuko wari umwanya w’inzego zitandukanye  uhereye ku Inteko Ishinga Amategeko iyobowe na Rebecca Kadaga wo kwigizwaho umutungo aho yemeje ko buri mu Depite muri Uganda ahabwa miliyoni 20 z’amashilingi naho ingano rusange yiyo ngengo y’imari ikaba miliyari zisaga 300.

Ibintu byaje gusakuza ubwo byagaragaye ko hari amafaranga menshi asaguka nyuma yo gukuba miliyoni 20 n’umubare w’abagize Inteko ishinga Amategeko ariko ntagaragazwe aho yagiye, akaba agera kuri miliyari 6 z’amashiringi. Nyuma yuko amafaranga agereye kuri kompti z’abadepite Perezida Museveni yavuzeko ayo mafaranga yohererezwa mu turere abo badepite bakomokamo ariko Umukuru w’Inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga nawe ararahira avugako ayo mafaranga atazahabwa uturere ahubwo abadepite be bazayakoresha. Yagize ati “kuki mureba amafaranga yahawe Inteko ishinga Amategeko gusa kandi namwe mwese mwarihaye amafaranga yo kurwanya COVID19? Ibi rwose ni ibikorwa bigamije kurwanya ndetse nokubangamira  ubutegetsi nshingamategeko ubusanzwe bwigenga”

Ibintu byaje gusubira urudubi ubwo Perezida Museveni yakoresheje umudepite witwa Gerald Karuhanga uhagarariye Akarere ka Ntungamo wasabye inteko (Petition) ko amafaranga bahawe bayasubiza; ibyo byatumye Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Michael Elubu  abona nuko asaba Inteko kumva ubusabe bagasubiza amafaranga.

Kadaga ariko nawe ntiyacecetse yibukije abayobozi muri Uganda guha amahoro Inteko ishinga Amategeko abibutsa ko ibigo bitandukanye byagiye bifata amafaranga kandi bidafite umubare munini w’abayagenewe nk’Inteko ishinga Amategeko. Yagize ati “Ibiro bya Minisitiri w’intebe byahawe miliyari 59, Minisitiri w’ubuzima ihabwa miliyari 94, Minisiteri y’itumanaho ihabwa miliyari 6, buri karere gahabwa miliyari 169……..yashoje agira ati “nta kigo cya Leta na kimwe kitahawe Ingengo y’Imari, kuki mureba Inteko Ishinga Amategeko gusa kandi aritwe twatowe n’abaturage gusa?”

Kadaga yabaye nkukomoza ku kibazo cy’amatora ko NRM ishaka kwigwizaho imitungo bityo ikagaragaza ko ariyo iri gufasha gusa abaturage, mu gihe abagize Inteko ishinga Amategeko banakomoka mu mashyaka menshi atandukanye batemerewe kwegera abo bayobora muri ibi bibazo. Abashatse gufasha kubushake abo bahagarariye bagiye bafatwa bagafungwa bashinjwe kudakurikiza amategeko agenga COVID19 harimo no kuba bashinjwa kuyikwirakwiza.

Ikigaragara nkuko Speaker Kadaga abivuga, ikibazo ni ugushaka abo bazagerekaho ibi bibazo byabaye agahomamunwa byo kwigwizaho imitungo ya Leta byakozwe na NRM ishyaka rya Museveni bitwaje icyorezo cya COVID19.

2020-05-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Ubwanditsi 18 Oct 2018
Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Ubwanditsi 04 Jun 2019
Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Ubwanditsi 05 May 2020
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12
Amakuru

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Ubwanditsi 04 Mar 2022
Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda
ITOHOZA

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2018
DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE
Mu Mahanga

DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

Ubwanditsi 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru