• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha

Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha

Ubwanditsi 12 May 2016 Mu Mahanga

Abaturage bo mu karere ka Musanze basabwe kudahishira umuntu wakoze cyangwa ufite imigambi yo gukora ibinyuranije n’amategeko.

Ibi babisabiwe mu nama ubuyobozi bw’aka karere n’inzego z’umutekano bagiranye n’abatuye mu murenge wa Busogo ku itariki 9 Gicurasi.

Iyo nama yabereye mu kagari ka Gisesero, ikaba yaritabiriwe n’abageraga ku 3000.
Umuyobozi w’aka karere, Musabyimana Jean Claude yasobanuriye abo baturage ko ibikorwa binyuranije n’amategeko biri mu bibangamira umudendezo w’abantu, bityo abasaba kubyirinda no gutanga amakuru yatuma bikumirwa.

Yababwiye ati:”Mumenye ko umutekano uhatse byose. Aho utari nta terambere rishobora kuharangwa. Mwirinde ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi mutange amakuru ku gihe yatuma kirwanywa, ndetse yatuma hafatwa abafite imigambi yo kugikora cyangwa abamaze kugikora.”

Yasabye kandi abo baturage gukora amarondo neza, no kudahishira umuntu ushaka guhungabanya umutekano, kabone niyo yaba ari umuvandimwe wabo cyangwa inshuti yabo, ahubwo batanga amakuru yatuma harwanywa ibyaha muri rusange.

Aganira n’abo baturage b’uyu murenge, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira yasabye abo baturage kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, n’ibindi.

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, maze abasaba kujya batanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababikwirakwiza.

Na none kuri iyi tariki ya 9 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma yagiranye inama n’abaturage barenga 600 bo mu kagari ka Nyaruvumu, ho mu murenge wa Rukira, ibakangurira kurangwa n’isuku no kwirinda ibyaha by’uburyo bwose.

Ibi babisabwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, Ngenda Mathias, afatanije n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukira, IP Philemon Dukuzumuremyi .

Mu byo basabye abo baturage harimo kwirinda ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri aka karere nk’urumogi na kanyanga.

Babasobanuriye ububi bwabyo, kandi babasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’abo babibonanye.

RNP

2016-05-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Ubwanditsi 14 Oct 2024
Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Ubwanditsi 26 Jan 2017
RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

Ubwanditsi 24 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika
Mu Rwanda

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Ubwanditsi 24 Oct 2017
RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida
POLITIKI

RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

Ubwanditsi 11 May 2018
Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose
ITOHOZA

Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose

Ubwanditsi 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru