• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Ubwanditsi 14 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru aturuka i Luanda muri Angola, aravuga ko Leta ya Kongo yaba yavuye ku izima, ikemera ishyirwa mu bikorwa gahunda yo kurandura umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Yaba Angola nk’umuhuza, yaba Kongo ndetse n’u Rwanda, nta ruhande rwari rwemeza aya makuru.

Ni mu gihe ariko amahanga akomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Tshisekedi, amusaba kubahiriza, byanze bikunze, ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kurangiza intambara ica ibintu muri Kongo. Bimwe muri ibyo byemezo harimo no gusenya FDLR ifatwa nk’ipfundo rikomeye ry’ubushyamirane muri Kongo no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Mu nama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birebwa n’iki kibazo yabereye i Luanda mu kwezi gushize, bitunguranye intumwa za Kongo zanze kwemeza gahunda irebana no kurandura FDLR, yateguwe n’impuguke mu bya gisirikari n’iperereza muri Kongo, uRwanda na Angola.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi, izo mpuguke zagombaga kongera guhura ngo zinoze iyo gahunda, ndetse zinashyireho ingengabihe y’uko izashyirwa mu bikorwa, ariko Leta ya Kongo irabyanga.

Kuva icyo gihe umuryango mpuzamahanga wagaragaje impungenge utewe n’ubwo bushake buke bwa Kongo, ndetse mu mubonano wabo wo ku itariki 07 uku kwezi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni, Linda Greefield, yerurira Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga wa Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ko shebuja Tshisekedi nakomeza gusuzugura ibyemezo bya Luanda na Nairobi, “Leta ya Kongo izirengera ingaruka zabyo”.

Iki gitutu rero kirasa n’icyatangiye gutanga umusaruro, nubwo bitabuza abasesengura kuvuga ko Kinshasa yaba yemeye gusenya FDLR mu mvugo gusa, ariko ntizabishyire mu bikorwa.

Abo basesenguzi barashingira ku mubano umaze imyaka 30 hagati y’ ubutegetsi bwa Kongo na FDLR , dore ko abarwanyi b’uyu mutwe bamaze no kwinjizwa mu gisirikari cya Kongo, FARDC.

FDLR ni umufatanyabikorwa wa Tshisekedi mu ntambara arwana na M23, hakibazwa rero aho yavana ubushake bwo kwiyambura amaboko.

Leta y’u Rwanda itanga ibimenyetso byerekana ko abajenosideri baFDLR ari imbogamizi ikomeye ku mutekano warwo, ari nayo mpamvu igihe cyose bazaba bagishyigikiwe na Leta ya Kongo, rutazakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Perezida wa Angola, João Lourenço, ari nawe muhuza mu kibazo cy’uRwanda na Kongo, ndetse n’umuryango mpuzamahanga, basanga inzira yo kuvanaho ubushyamirane hagati y’ibi bihugu bituranyi ari ugusenya FDLR, bityo impungenge z’uRwanda zikavaho, narwo rugakuraho ingamba zarwo zigamije kwirindira umutekano, ari nazo zakuye umutima ubutegetsi bw’i Kishasa.

2024-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jan 2018
FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

Ubwanditsi 05 Oct 2022
U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 13 Nov 2016
Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Ubwanditsi 10 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bagiranye ibiganiro na Real Madrid ndetse na FC Barcelona zagaragaje kwifuza uyu mukinnyi cyane
Amakuru

Abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bagiranye ibiganiro na Real Madrid ndetse na FC Barcelona zagaragaje kwifuza uyu mukinnyi cyane

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda
ITOHOZA

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe
POLITIKI

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ubwanditsi 28 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru