• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry’umufatanyabikorwa we, FDLR?

Ubwanditsi 14 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru aturuka i Luanda muri Angola, aravuga ko Leta ya Kongo yaba yavuye ku izima, ikemera ishyirwa mu bikorwa gahunda yo kurandura umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Yaba Angola nk’umuhuza, yaba Kongo ndetse n’u Rwanda, nta ruhande rwari rwemeza aya makuru.

Ni mu gihe ariko amahanga akomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Tshisekedi, amusaba kubahiriza, byanze bikunze, ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kurangiza intambara ica ibintu muri Kongo. Bimwe muri ibyo byemezo harimo no gusenya FDLR ifatwa nk’ipfundo rikomeye ry’ubushyamirane muri Kongo no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Mu nama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birebwa n’iki kibazo yabereye i Luanda mu kwezi gushize, bitunguranye intumwa za Kongo zanze kwemeza gahunda irebana no kurandura FDLR, yateguwe n’impuguke mu bya gisirikari n’iperereza muri Kongo, uRwanda na Angola.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi, izo mpuguke zagombaga kongera guhura ngo zinoze iyo gahunda, ndetse zinashyireho ingengabihe y’uko izashyirwa mu bikorwa, ariko Leta ya Kongo irabyanga.

Kuva icyo gihe umuryango mpuzamahanga wagaragaje impungenge utewe n’ubwo bushake buke bwa Kongo, ndetse mu mubonano wabo wo ku itariki 07 uku kwezi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni, Linda Greefield, yerurira Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga wa Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ko shebuja Tshisekedi nakomeza gusuzugura ibyemezo bya Luanda na Nairobi, “Leta ya Kongo izirengera ingaruka zabyo”.

Iki gitutu rero kirasa n’icyatangiye gutanga umusaruro, nubwo bitabuza abasesengura kuvuga ko Kinshasa yaba yemeye gusenya FDLR mu mvugo gusa, ariko ntizabishyire mu bikorwa.

Abo basesenguzi barashingira ku mubano umaze imyaka 30 hagati y’ ubutegetsi bwa Kongo na FDLR , dore ko abarwanyi b’uyu mutwe bamaze no kwinjizwa mu gisirikari cya Kongo, FARDC.

FDLR ni umufatanyabikorwa wa Tshisekedi mu ntambara arwana na M23, hakibazwa rero aho yavana ubushake bwo kwiyambura amaboko.

Leta y’u Rwanda itanga ibimenyetso byerekana ko abajenosideri baFDLR ari imbogamizi ikomeye ku mutekano warwo, ari nayo mpamvu igihe cyose bazaba bagishyigikiwe na Leta ya Kongo, rutazakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Perezida wa Angola, João Lourenço, ari nawe muhuza mu kibazo cy’uRwanda na Kongo, ndetse n’umuryango mpuzamahanga, basanga inzira yo kuvanaho ubushyamirane hagati y’ibi bihugu bituranyi ari ugusenya FDLR, bityo impungenge z’uRwanda zikavaho, narwo rugakuraho ingamba zarwo zigamije kwirindira umutekano, ari nazo zakuye umutima ubutegetsi bw’i Kishasa.

2024-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Ubwanditsi 17 May 2016
CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Ubwanditsi 29 Nov 2016
Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni yeretswe isura ye nyakuri imbere y’amahanga: Umukandida we yabonye amajwi akojeje isoni mu matora y’icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Ubwanditsi 08 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8
IMIKINO

Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Dec 2020
Brig Gen Rugumya Gacinya avuga  ko uburozi budakorera ubwinshi
Amakuru

Brig Gen Rugumya Gacinya avuga ko uburozi budakorera ubwinshi

Ubwanditsi 20 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru