• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Ubwanditsi 18 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere, tariki 17 Mutarama 2022, Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyaha ndengamipaka rwatangiye kumva ubujurire bw’ubushinjacyaha n’abaregera indishyi, basabye ko ibihano byahawe Paul Rusesabagina na bagenzi be bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, byakongerwa, kuko basanga ari bito cyane ugereranyije n’ibyaha bakoreye Abanyarwanda.

Abandi bose baregwa muri uru rubanza bitabye, uretse Paul Rusesabagina utagaragaye mu rukiko, nk’uko yabigenje mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere, ari narwo rwamuhamije ibyaha byo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba, rukanamukatira imyaka 25 y’igifungo.

Abunganira abaregwa bavuze ko ngo Paul Rusesabagina atabonye impapuro zimutumira mu rubanza rw’ubujurire, nyamara ubushinjacyaha bukagaragaza neza ko Rusesabagina yabimenyeshejwe binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko, nk’uko byagenze kuri bagenzi be, bo banitabiriye iburanisha.

Kuba Rusesabagina yaramenyeshejwe ko agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa mbere, byanashimangiwe kandi n’ubuyozozi bwa gereza afungiyemo ya Mageragere, bwakoze raporo ivuga ko Paul Rusesabagina yabonye ubutumire, ahubwo akanga gusinya yemera ko yamenyeshejwe itariki y’urubanza, ndetse akanga kwipimisha Covid-19 nk’uko bisanzwe bigenda ku mfungwa zigomba kujya mu rukiko.

Impamvu zitangwa na Paul Rusesabagina ndetse n’abo mu muryango we ziragaragaramo kwivuguruza cyane.

Mu mpera z’icyumweru gishize umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba yumvikanye kuri BBC avuga ko ise atazitabira urubanza ngo kuko “yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko, agakorerwa iyicarubozo, ndetse ntahabwe ubutabera bunoze”.

Muri uko kwivuguruza, Carine Kanimba yavuze ko Rusesabagina atazitabira urubanza rw’ubujurire kuko”yatinze guhabwa imyanzuro y’urukiko rwamuburanishije mbere”!

Abakurikiranye icyo kiganiro biyumviyemo ko uwo mukobwa atashoboye kuvuga impamvu yumvikana ibuza ise kwitabira urubanza.

Ubu bucabiranya bwa Rusesabagina n’abamushyigikiye buragaragarira buri wese. Mu kanya kamwe bati “ntiyakwitaba kuko nta butabera buzima yizeye”, mu kandi kanya ngo” ntiyabonye ubutumire”, bakongera bati “ntiyahawe imyanzuro y’urubanza rwa mbere”…..n’utundi dukino tw’amatakirangoyi!

Paul Rusesabagina aheruka mu rubanza rwe muri Werurwe 2021, n’ubwo bitarubujije gukomeza rukanacibwa adahari. Icyo buri wese abona ni uko Rusesabagina yamaze kumanika amaboko, kuko azi neza ko ntaho yacikira ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyaha. Aho kwitabira urubanza ngo atange ingingo zimugira umwere, yahisemo kwizera izindi mbaraga ngo zizamufunguza, dore ko abo mu muryango we bivugira ko bazakomeza gusaba gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, kugeza “papa“afunguwe.

Ubushinjacyaha n’abaregera indishyi barasaba ko urubanza rw’ubujurire rwakomeza Paul Rusesabagina adahari kuko biboneka ko agamije gusa kurushya no gutinza urubanza. Abacamanza bazatangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa kabiri, tariki 18 Mutarama 2022, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

2022-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

Ubwanditsi 28 May 2018
Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 03 May 2020
Sen. Tito Rutaremara yagize icyo avuga ku Inzu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana

Sen. Tito Rutaremara yagize icyo avuga ku Inzu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 21 Jul 2016
Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Ubwanditsi 13 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza  Umunyarwanda  Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi
INKURU NYAMUKURU

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza Umunyarwanda Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi
Amakuru

Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi

Ubwanditsi 07 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru