• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Ubwanditsi 16 May 2017 Mu Rwanda

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro irimo ko abayobozi batandukanye bakurwa ku myanya yabo bagasimbuzwa abandi, uwavuzwe cyane ni John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru wa RwandAir.

Mirenge yasimbujwe Col Chance Ndagano wari umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare aba umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo gitwara abantu mu kirere.

Nyuma y’izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa RwandAir havuzwe byinshi, abantu bibaza icyaba cyabiteye dore iki kigo cyari kimaze iminsi gikora amavugururwa n’ishoramari rikibashisha kugera ku rundi rwego muri Afurika.

Muri ayo mavugururwa harimo igurwa ry’indege nini nka Airbus A330-300 yaguzwe asaga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika ndetse n’itangizwa ry’ingendo ndende zirimo izigana Mumbai kimwe n’umugambi urimo gutangira kujya mu Bwongereza ku kibuga cy’indege cya Gatwick n’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi mpinduka mu mikorere ya RwandAir n’indi migabo n’imigambi by’igihe kirekire byagaragaza iterambere ry’iki kigo ni bimwe mu byatumye abantu benshi bibaza ku mpinduka zakozwe mu buyobozi bukuru bwayo.

Perezida Kagame ati ‘ntawe ngomba ibisobanuro’

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Jeune Afrique kuwa 4 Gicurasi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yasubije ibibazo by’Umunyamakuru François Soudan ku ngingo zitandukanye zirimo itorwa rya Emmanuel Macron nka Perezida mushya w’u Bufaransa, Politiki ya Donald Trump, amavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.

-6574.jpg

John Mirenge

Perezida Kagame yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani areba abanyarwanda ndetse ku ruhande rwe nta kindi azabwira abaturage usibye kubibutsa ko bakwiye gukorera hamwe kugira ngo bagere ku iterambere bifuza. Yashimangiye ko we atari umuntu wizeza abantu ibitazashoboka.

Umukuru w’Igihugu yabajijwe ku bijyanye n’amavugururwa yabaye mu buyobozi bukuru bwa RwandAir mu buryo busa n’ubutunguranye kandi ikigo cyarasaga n’ikiri mu nzira nziza, nyuma ntihasobanurwe impamvu.

Perezida Kagame yahise asubiza Umunyamakuru Soudan ati “ Nsobanura iki? Nsobanurira nde?”

Umunyamakuru yabwiye Perezida Kagame ko RwandAir ari ikigo gikomeye mu gihugu ndetse cyasaga n’igihagaze neza. Amusubiza agira ati “Ese koko niko bimeze? Ni ibyo kwibazwa.”

Yakomeje agira ati “ Abanyarwanda bampaye inshingano zo kuyobora igihugu mu nyungu zabo.

Niba mbona ko Umuyobozi Mukuru wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri atari gutanga umusaruro nari mutegerejemo mu gihe twemeranyije ndetse n’inyungu zigera ku baturage ntabwo ziri ku kigero kiboneye, mfite ububasha n’inshingano zo kumusimbuza. Nta gihe dufite nta n’impamvu y’ibiganiro kuri iyo ngingo. Abanyarwanda baranyizeye.”

-6573.jpg

Perezida Kagame ubwo yaganiraga na François Soudan wa Jeune Afrique muri Mata 2017

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba abandi bayobozi bo mu gihugu bashobora kumuha raporo zinyuranye n’ukuri bitewe n’impamvu zitandukanye cyangwa se hari ibyo badashaka kugaragaza, asubiza ko ibi abifitiye umuti usharira.

Ati “ Ibyo ndabizi. Ariko mbifitiye umuti ukomeye. Nsaba ko bamenyesha ibikorwa kandi nzi kugenzura umusaruro. Imibare yo ntabwo ibeshya. Mushobora kumbwira ibyo mushyaka byose ndetse mugashaka no kumbeshya, ariko amaherezo umusaruro w’ibyo mwakoze uzivugira, kandi ibyo ni na byo mpa agaciro byonyine nta marangamutima.

Urugero: Minisitiri w’Ubuzima ashobora kumbwira ibyo abona ko ari byiza kuri we, azi neza ko azagenzurwa nko ku mibare y’abana bapfa bakiri bato n’abagore bapfa babyara. Ni nako bimeze ku kwihaza mu biribwa, amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi. Hari imibare n’ ibishushanyo byerekana impinduka kuri byose. Icy’ingenzi ni ukumenya kuyisesengura.”

Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko atajya yicuza ku mwanzuro n’umwe yafashe ndetse ko n’iyo byaba ko akora ikosa areba cyane ku kugabanya ingaruka ryatera. Ibi abishimangira avuga ko umuntu yakwibeshya aho kugira ngo ntihagire icyo akora.

2017-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Ubwanditsi 01 May 2017
Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United

Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United

Ubwanditsi 06 Aug 2022
Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ubwanditsi 30 May 2017
Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 08 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 27 Jun 2020
Mpayimana  Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire  ye muri NEC,  abigereranya nka ‘ Armstrong’  agera ku kwezi
POLITIKI

Mpayimana Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire ye muri NEC, abigereranya nka ‘ Armstrong’ agera ku kwezi

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye  iterabwoba n’uburinzi budasanzwe
INKURU NYAMUKURU

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Ubwanditsi 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru