• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Ubwanditsi 16 May 2017 Mu Rwanda

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro irimo ko abayobozi batandukanye bakurwa ku myanya yabo bagasimbuzwa abandi, uwavuzwe cyane ni John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru wa RwandAir.

Mirenge yasimbujwe Col Chance Ndagano wari umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare aba umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo gitwara abantu mu kirere.

Nyuma y’izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa RwandAir havuzwe byinshi, abantu bibaza icyaba cyabiteye dore iki kigo cyari kimaze iminsi gikora amavugururwa n’ishoramari rikibashisha kugera ku rundi rwego muri Afurika.

Muri ayo mavugururwa harimo igurwa ry’indege nini nka Airbus A330-300 yaguzwe asaga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika ndetse n’itangizwa ry’ingendo ndende zirimo izigana Mumbai kimwe n’umugambi urimo gutangira kujya mu Bwongereza ku kibuga cy’indege cya Gatwick n’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi mpinduka mu mikorere ya RwandAir n’indi migabo n’imigambi by’igihe kirekire byagaragaza iterambere ry’iki kigo ni bimwe mu byatumye abantu benshi bibaza ku mpinduka zakozwe mu buyobozi bukuru bwayo.

Perezida Kagame ati ‘ntawe ngomba ibisobanuro’

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Jeune Afrique kuwa 4 Gicurasi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yasubije ibibazo by’Umunyamakuru François Soudan ku ngingo zitandukanye zirimo itorwa rya Emmanuel Macron nka Perezida mushya w’u Bufaransa, Politiki ya Donald Trump, amavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.

-6574.jpg

John Mirenge

Perezida Kagame yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani areba abanyarwanda ndetse ku ruhande rwe nta kindi azabwira abaturage usibye kubibutsa ko bakwiye gukorera hamwe kugira ngo bagere ku iterambere bifuza. Yashimangiye ko we atari umuntu wizeza abantu ibitazashoboka.

Umukuru w’Igihugu yabajijwe ku bijyanye n’amavugururwa yabaye mu buyobozi bukuru bwa RwandAir mu buryo busa n’ubutunguranye kandi ikigo cyarasaga n’ikiri mu nzira nziza, nyuma ntihasobanurwe impamvu.

Perezida Kagame yahise asubiza Umunyamakuru Soudan ati “ Nsobanura iki? Nsobanurira nde?”

Umunyamakuru yabwiye Perezida Kagame ko RwandAir ari ikigo gikomeye mu gihugu ndetse cyasaga n’igihagaze neza. Amusubiza agira ati “Ese koko niko bimeze? Ni ibyo kwibazwa.”

Yakomeje agira ati “ Abanyarwanda bampaye inshingano zo kuyobora igihugu mu nyungu zabo.

Niba mbona ko Umuyobozi Mukuru wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri atari gutanga umusaruro nari mutegerejemo mu gihe twemeranyije ndetse n’inyungu zigera ku baturage ntabwo ziri ku kigero kiboneye, mfite ububasha n’inshingano zo kumusimbuza. Nta gihe dufite nta n’impamvu y’ibiganiro kuri iyo ngingo. Abanyarwanda baranyizeye.”

-6573.jpg

Perezida Kagame ubwo yaganiraga na François Soudan wa Jeune Afrique muri Mata 2017

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba abandi bayobozi bo mu gihugu bashobora kumuha raporo zinyuranye n’ukuri bitewe n’impamvu zitandukanye cyangwa se hari ibyo badashaka kugaragaza, asubiza ko ibi abifitiye umuti usharira.

Ati “ Ibyo ndabizi. Ariko mbifitiye umuti ukomeye. Nsaba ko bamenyesha ibikorwa kandi nzi kugenzura umusaruro. Imibare yo ntabwo ibeshya. Mushobora kumbwira ibyo mushyaka byose ndetse mugashaka no kumbeshya, ariko amaherezo umusaruro w’ibyo mwakoze uzivugira, kandi ibyo ni na byo mpa agaciro byonyine nta marangamutima.

Urugero: Minisitiri w’Ubuzima ashobora kumbwira ibyo abona ko ari byiza kuri we, azi neza ko azagenzurwa nko ku mibare y’abana bapfa bakiri bato n’abagore bapfa babyara. Ni nako bimeze ku kwihaza mu biribwa, amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi. Hari imibare n’ ibishushanyo byerekana impinduka kuri byose. Icy’ingenzi ni ukumenya kuyisesengura.”

Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko atajya yicuza ku mwanzuro n’umwe yafashe ndetse ko n’iyo byaba ko akora ikosa areba cyane ku kugabanya ingaruka ryatera. Ibi abishimangira avuga ko umuntu yakwibeshya aho kugira ngo ntihagire icyo akora.

2017-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame

Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Ubwanditsi 31 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange
INKURU NYAMUKURU

Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange

Ubwanditsi 28 Feb 2021
Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI
Mu Mahanga

Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi
INKURU NYAMUKURU

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Ubwanditsi 12 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru