• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Editorial 30 May 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2017, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 07/04/2017, yazamuye mu ntera abasirikare mu buryo bukurikira:

Ofisiye makumyabiri na batandatu (26) bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Kapiteni (Captain);

Ofisiye magana atatu na mirongo inani n’umwe (381) bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Su-liyetona (2nd Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant).

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Mata 2017.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyakozwe mu rwego rwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, isaba Inzego zibishinzwe kubikurikiranira hafi zibyamagana, ababirenzeho bakabihanirwa.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje:

Politiki ivuguruye y’Umuganda n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa 2017-2022;

Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari PRODEV BUGESERA yerekeye icungwa ry’Umushinga w’Ubuhinzi bw’Imboga i Gashora, mu Karere ka Bugesera;

Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete y’Abikorera yerekeye imikorere n’imicungire bya Tombola ku rwego rw’Igihugu (National Lottery);

Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari Rwanda Mountain Tea (RMT) mu kubyaza umusaruro Umushinga w’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Giciye III n’Amasezerano yo kugurisha amashanyarazi;

Ko RDB yemera impano y’ubutaka bungana na ha 27,8 buteganye na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yatanzwe na African Wildlife Foundation ibuguze na Serena Hotel;

Itangwa ry’ubutaka bungana na ha 11,7 buherereye muri Kigali Innovation City (KIC) bugahabwa Cooper Pharma East Africa (2 ha), L.E.A.F- Pharmaceuticals (2.5 ha), African Institute for Mathematical Science (6ha) na Biomedical Center of Excellence of University of Rwanda (1,2 ha);

Korohereza imishinga minini y’ishoramari ya Investment Corporation of Dubai na Cooper Pharma East Africa ku byerekeranye n’imisoro.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha;

Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha bw’Ubushinjacyaha;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA)

Rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda;

Umushinga w’Itegeko rigenga uburyo bwo kurinda imirasire ifite ubumara mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare: Lt. Col. Déo RUSIZANA;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare: Capt. Gerald NTAGANIRA;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bakurikira bo ku Rwego Rwisumbuye:

1. Madamu MUREKATETE Bertille;

2. Madamu MUKANKUSI Grace;

3. Bwana RUDAHUSHA Didier;

4. Madamu UMUHOZA Marie Michelle.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze: Madamu KAYITESI Claudine.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana HABIMANA Casimir, wari Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, kwegura ku bushake bwe;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUHAZI BIZI Tony, wari Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze, kwegura ku bushake bwe;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, bugahabwa Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA/AGRI), mu rwego rw’ishoramari;

Iteka rya Minisitiri rivana ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, mu mutungo rusange w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), rikabushyira mu mutungo bwite wa Leta.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Prof. Dr. RATLAN PARDEDE ahagararira Igihugu cye cya Indonesia mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Dar-Es Salaam muri Tanzaniya.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana ELMAN ABDULLAYEV ahagararira Igihugu cye cya Azerbaijan mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopiya.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana FODE NDIAYE ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) akaba n’Uhagarariye Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana AHMED BABA FALL ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

10. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 28 Ukwakira kugeza kuya 3 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 7 y’Inama y’Ubutegetsi ya International Treaty on Plant Genetic Resources for Food and Agriculture (ITGRFA). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Gahunda y’Iterambere rirambye 2030 n’uruhare rw’umutungo w’umwimerere w’ibihingwa mu guteza imbere ibiribwa n’ubuhinzi.”

b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Umurimo ku rwego rwa Afurika bizabera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Kwimakaza umuco wo gutanga serivisi zishingiye ku muturage: hatezwa imbere ubufatanye n’urubyiruko mu guhindura Afurika.”

c) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango n’Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika izizihizwa ku itariki ya 16 Kamena 2017 ku rwego rwa buri Karere. Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango ni: “Umugoroba w’Ababyeyi: Inzira yo kugira imiryango ibereye u Rwanda”; naho Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ni: “Twubake u Rwanda rw’ejo, turinda ibyagezweho mu kurengera umwana.” Kwizihiza iyi minsi bizabanzirizwa n’Ukwezi kwahariwe umwana kwatangiye ku itariki ya 15 Gicurasi kukazasozwa ku ya 16 Kamena 2017, kwizihiza iyi minsi yombi bizabera muri buri Karere, ariko ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Rusizi.

d) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Kamena 2017, u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuzima ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO). Insanganyamatsiko ni: “Gushyira abaturage imbere: Inzira iganisha ku ntego y’Ubuzima kuri bose muri Afurika.”

• Minisiteri y’Ubuzima yafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda indwara ya Ebola nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritangarije ko iyo ndwara yadutse mu gace ka Likati, mu Ntara ya Bas-Uele, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

e) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hateguwe Icyumweru cyahariwe Ibidukikije kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 5 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duhuze umuntu n’ibidukikije ni byo shingiro ry’ubuzima.”

f) Minisitiri w’Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Rwandair yatangije ingendo i London mu Bwongereza kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/05/2017, ikazajya ijya n’i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi.

g) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama Mpuzamahanga ya Gatatu ku igenzura n’iterambere ry’Umutungo wo mu Kiyaga cya Kivu izabera muri Hoteli Golden Tulip, mu Karere ka Bugesera, kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko ni: “Umutungo uhishe w’Ikiyaga cya Kivu.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2017-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Editorial 08 Jun 2017
Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Editorial 06 Sep 2016
Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Editorial 13 Apr 2016
Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Editorial 29 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru