• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ubwanditsi 22 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, nibwo hakinwe umunsi wa kabiri wo mu matsinda yo mu kiciro cya kabiri ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere, ni umunsi waranzwe no kurumba kw’ibitego ugereranyije n’umunsi wa mbere wakinwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu mikino umunani yakinwe guhera mu itsinda rya mbere ariryo rya A kugeza mu itsinda rya Kane rya D, kuri uyu wa kabiri hatsinzwe ibitego 15 mu gihe ku munsi wa mbere ho hari hatsinzwe ibitego 21.

Mu mikino yari itegerejwe cyane harimo uwo mu itsinda rya mbere wahuje ikipe y’Intare FA ndetse na Interforce FC wabereye ku Kicukiro, umukino urangira ari ubusa ku busa.Ni umukino wari ukomeye cyane bitewe n’uburyo aya makipe aho ahanganye kubera ko amakipe yombi akorera imyitozo ku kibuga kimwe cya Kicukiro ndetse imwe akaba ari ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse indi ikaba iya Polisi.

Undi mukino ni uwo mu itsinda rya D, wahuje amakipe abiri asanzwe abarizwa mu ntara imwe y’i Burasizuba by’umwihariko uturere twegeranye duhana imbibi, Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma ndetse na Kirehe FC yo mu karere ka Kirehe, ni umukino wabereye kuri sitade y’akarere ka Ngoma Etoile de l’Est itozwa na Banamwana Camarade yegukanye itsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Amini Muzerwa.

Muri rusange iyi mikino irimo gukinwa yo mu Kiciro cya kabiri mu rwego rwo guhatanira gusimbura amakipe abiri ya AS Muhanga ndetse na Sunrise FC zamanutse mu kiciro cya kabiri, amakipe abiri azitwara neza akaba ariyo azakina ikiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Uko imikino yakinwe kuri uyu wa kabiri:
????? ?
Intare FA 0-0 Interforce FC

????? ?
Gicumbi FC 1-0 Rugende FC
La jeunesse 1-2 Nyanza FC

????? ?
Esperénce 1-2 Vision JN
UR FC 2-1 United Stars

????? ?
Etoile de L’est 1-0 Kirehe FC

2021-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Ubwanditsi 12 Jul 2022
Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Ubwanditsi 11 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Babiri bahawe urwamenyo bavugirizwa akamo nyuma yo kumatana bari gutera akabariro
Mu Rwanda

Babiri bahawe urwamenyo bavugirizwa akamo nyuma yo kumatana bari gutera akabariro

Ubwanditsi 01 May 2017
RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe
POLITIKI

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Umunyamakuru Ntwali John Williams yafunguwe by’agateganyo
Mu Mahanga

Umunyamakuru Ntwali John Williams yafunguwe by’agateganyo

Ubwanditsi 09 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru