• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Ubwanditsi 12 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Tariki 07 Nyakanga 2022, Umukongomani Selemani Masiya wabaga ahitwa Nampula muri Mozambike yasanzwe mu cyumba cye yapfuye, icyaba cyaramuhitanye kikaba kigikorwaho iperereza.

Iyo nkuru ikimara gutangazwa, wa mugore Judi Rever, Umunyakanadakazi wasaranye kwanga u Rwanda na perezida warwo, Paul Kagame, yahise yirukira ku rubuga rwe rwa twitter, ati : « Leta y’u Rwanda yiciye Umunyarwanda Selemani Mayisa muri Mozambike, imuziza ko yakundaga kuyinenga ».

Kubera ko tumenyereye ibinyoma Judi Rever atangaza ku Rwanda, twahise dukora iperereza, tubaza abantu banyuranye baba muri ako gace ka Nampula, Abanyarwanda, abanya Mozambike, n’abakongomani, maze bose baduhamiriza ko nyakwigendera ari Umunyekongo wakoraga ubucuruzi bwa magendu muri Mozambike.

Judi Rever rero inkuru y’urupfu rwa Selemani Masiya imwambitse ubusa, kuko igaragaje ko agambiriye gusebya u Rwanda gusa. Uretse no kuba nyakwigendera atari Umunyarwanda, n’icyamwishe ubwacyo ntikiratangazwa, ariko Judi Rever ati « yiyongereye ku bandi batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ikomeje kwicira mu mahanga » !

Icyakora Judi Rever noneho ahaboneye isomo, nubwo ari ingumba y’amatwi.

Abasomye ibyo bihuha bye kuri twitter bamushubije ku bwinshi, bamubaza icyatumye ashyuhaguzwa agatangaza amakuru atakoreye ubushakashatsi. Hari abamubwiye ko kwanga u Rwanda bitazarubuza gutera imbere, abandi bamwibutsa ko u Rwanda atari umupolisi w’isi, ku buryo rwabazwa urupfu rw’abagwa hirya no hino mu mahanga.

Koko rero, uyu mugore wiyita umunyamakuru w’igitangaza, ahubwo ni umunyabihuha kabuhariwe, kimwe n’impanga ye Michela Wrong, badasigana mu kwangiza isura y’u Rwanda. Birababaje cyane kubona abanyamakuru bo mu burengerazuba bw’isi birirwa batwigisha « ubunyamwuga mu itangazamakuru », kandi ari bo ba mbere basebanya, bashingiye gusa ku rwango bafitiye Abanyafrika muri rusange, n’Abanyarwanda by’umwihariko.

2022-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Ubwanditsi 21 Oct 2024
Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Ubwanditsi 02 Mar 2018
APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ubwanditsi 06 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yashimiye u Budage ku ifungwa rya Rwabukombe
Mu Mahanga

CNLG yashimiye u Budage ku ifungwa rya Rwabukombe

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa
Amakuru

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2022
Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru