• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwanditsi 09 Nov 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’igihugu cye ndetse n’ubuyobozi bushya.

Donald yatsinze ku majwi 276 mu gihe Hillary Diane Rodham Clinton bari bahanganye we yagize 218 nubwo ariwe wahabwaga amahirwe yo kwegukana uyu mwanya dore ko afite n’ubunararibonye kurusha Trump usanzwe ari umunyemari.

Mu butumwa yashyize rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Twifatanyije mu byishimo na Donald Trump kubw’intsinzi wabonye mu buryo bukwiye. Twizeye gukomezanya umubano mwiza dusanganywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ubuyobozi bushya

-145.png

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Kagame yari yavuze ko amatora yo gushakisha uzayobora Leta Zunze ubumwe za Amerika amaze kugera ku rundi rwego, aho ibikomeje kwigaragaza bitandukanye n’ibyo bamwe mu basesenguzi batekerezaga mbere y’igihe.

Icyo gihe yari yavuze ko yifata ku bibazo birimo uwo aha amahirwe ku kwegukana amatora, ariko avuga ko hari ibyo arebera ahirengereye bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Biratangaje kuko iyo ndebye nk’ibiri kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, kandi no kuva mu ntangiriro, umuntu yarakubwiraga ati ‘urabona uyu mugabo Trump, mutegereze icyumweru kimwe gusa azaba yarangiye. Mu kindi cyumweru akaba ahari. Bati ‘ariko ni ukubera ibi na biriya, azaba yavuyemo undi munsi.’ Ahubwo agakomeza kugenda akuramo umwe ku wundi abo bari bahanganye. Niyo mpamvu nirinda kuvuga uko bizarangira.”

Yakomeje avuga ko iyo urebye ibiri kuba muri Amerika ari nko kugaragaza uburakari, ukutishima, “abantu bakavuga bati hashize igihe kirekire tuyoborwa n’abantu bikorera ibintu byabo twe ntibatwiteho, ntibakemure ibibazo byacu.”

-4608.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

2016-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Ubwanditsi 17 May 2024
CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

Ubwanditsi 29 Nov 2019
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Ubwanditsi 03 Sep 2024
Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Ubwanditsi 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibibazo by’Uburezi mu Rwanda
Mu Mahanga

Ibibazo by’Uburezi mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 17 Sep 2016
Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye
Amakuru

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 01 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru