• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Ubwanditsi 07 Feb 2018 Mu Mahanga

Uwiringiyimana Théogène [Theo Bosebabireba] amaze iminsi mu bitaro mu Mujyi wa Kampala aho yatezwe n’amabandi akamukubita akamusigira inguma.

Uyu muhanzi yagiye i Kampala mu bihe byakurikiranye n’ihagarikwa rye mu Itorero rya ADEPR nk’igihano cy’amakosa ashinjwa arimo ingeso z’ubusambanyi, gutera abakobwa inda n’ibindi.

Kuwa 27 Mutarama 2018, Theo Bosebabireba yagiye kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo i Kampala mu bice byo hirya y’umujyi. Ubwo yari mu nzira ataha, yahuye n’agatsiko k’amabandi ashaka kumwambura ibyo yari afite ashatse guhangana arakubitwa ndetse aremwa ibisebe byinshi ku mutwe no ku maboko.

Yahise ajya kuvurirwa ahitwa Mukano Arbet ari nabwo inkuru yo gukubitwa kwe yasakaye mu Rwanda inakurikirwa n’igihuha cyavugaga ko ‘Theo Bosebabireba yashizemo umwuka’ ariko umuryango we wahise ubyamagana.

Mu mashusho Theo Bosebabireba yohereje i Kigali, agaragara yambaye ikositimu hejuru y’umupira wirabura n’ibipfuko ku mutwe no ku maboko; ahumuriza abakunzi be ababwira ko ubu yorohewe ndetse ko yavuye mu bitaro.

Yagize ati “Nyuma y’ibyambayeho, nyuma y’amakuba n’ibigeragezo nahuye nabyo, ubu ndumva ntangiye kugira imbaraga, ndumva ntangiye gukira mbyizeye. Ndizera ko ntazasubira mu gitanda kwa muganga cyangwa gusubira kuryamayo.”

Yanashimiye abantu bose bamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, ngo hari abamusuye baturutse mu Rwanda n’abandi biganjemo abapasiteri bo muri Kampala bamufashije mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati “Ikindi nshimira Imana ni uko nabonye ubufasha bw’abantu, hari abantu bagiye bava mu Rwanda hari abapasiteri bagiye bava mu Rwanda bakaza bakansura muri iyi minsi ndetse n’abapasiteri ba hano muri Kampala bagiye bagerageza kungeraho bampa ubufasha butandukanye, Imana ibahe umugisha mwinshi.”

Theo Bosebabireba yanashimiye umugore we wamufashije cyane nubwo atabashije kujya kumurwaza. Ati “Ndashimira n’umudamu wanjye na we yagize icyo amarira nubwo atari hafi yanjye buri munsi.”

Uyu muhanzi amaze gusohora aya mashusho avuga ibyakurikiye gukubitwa kwe, havuzwe andi makuru avuga ko abapasiteri bakomeye muri ADEPR bamaze igihe mu mwiherero i Kampala ariko batigeze bamusura.

Theo Bosebabireba usanzwe uzwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana aherutse gukubitirwa muri Uganda

Theo Bosebabireba aherutse gukubitwa n’amabandi bimuviramo kujya mu bitaro


2018-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Ubwanditsi 21 Oct 2021
Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Ubwanditsi 10 Oct 2025
Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Ubwanditsi 26 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump yavuze ko yiteguye kwicarana na Kim Jong bakagirana ibiganiro
Mu Mahanga

Perezida Trump yavuze ko yiteguye kwicarana na Kim Jong bakagirana ibiganiro

Ubwanditsi 07 Nov 2017
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.
Amakuru

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Ubwanditsi 01 Apr 2024
Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe
Amakuru

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Ubwanditsi 09 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru