• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Ubwanditsi 05 May 2016 Mu Mahanga

I Rwamagana – Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Uburasirazuba, yanenze cyane bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda Leta yatanzeho amafaranga ngo bajye kwiga muri Israel bagaruka mu Rwanda bakanga gukora ibyo bize bijyanye n’ubuhinzi i Nasho muri Kirehe ngo ni mu cyaro.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa kane akaba yari mu karere ka Ngoma, nyuma aza kugirana ikiganiro n’abavuga rikijyana mu Ntara y’Uburasirazuba i Rwamagana.

Kagame mu mpanuro yatanze yavuze ko iterambere nta muntu uriha undi mo impano uretse kurikorera ngo rigerweho.

Yongeye kunenga cyane uburyo hari ibitagerwaho kandi biri mu bushobozi bw’abantu, kubera umuco wo kumva ko abandi bazaguha.

Yagize ati “Amajyambere nta nzira y’ubusamu ihari, amajyambere hari uzayaduha nk’impano? Mu mateka hari aho muzi bayabonye ku ibahati (ishaba)?. Murasiganya nde?”

Aha Perezida Kagame yavugaga ku mishinga y’iterambere abavuga rikumvikana mu Burasirazuba biyemeje gukora ariko ntiyagerwaho irimo Hotel y’inyenyeri eshatu yubakwa i Ngoma/Kibungo mu mujyi, n’iyitwa Epic Hotel i Nyagatare zose zananiranye kuzura.

Yagize ati “Kuki ibyo dushobora gukora tubikora igice? Niba dushoboye gukora 30% kuki dukora 15%, ibindi bikajya mu bafatanyabikorwa? Abo bafatanyabikorwa kuki mwumva ko batugomba amafaranga, iyo wumva ko hari uzakuzanira amajyambere, ikibazo kiba kivutse, ni ikibazo cy’imitekerereze (mindset).”

Kagame ngo hari ibyo yumvise ku buryo kutabivuga byaba ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko mu nama y’Abaminisitiri aribwo yabwiwe ko hari abana b’Abanyarwanda banze gukora mu mushinga w’umugiraneza akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Howard Buffet, uyu akaba afite umushinga wo gutangiza ibikorwa byo kuhira imyaka muri Nasho ahakunze kwibasirwa n’amapfa muri Kirehe, akaba azahinga ibigori kuri Ha 1200 zirenga.

Aba banyeshuri ngo bize ku nkunga ya Leta muri Israel ibijyanye no kuhira imyaka (Irrigation), ariko bamwe bageze i Nasho ngo basanga ni mu cyaro batahakorera.
Kagame ababaye cyane yagize ati “Ibikorwa remezo si ukubyubaka gusa, ni ukugira ngo abantu bahakorere ariko banige. Aba bana bacu twigishije, twatanzeho amafaranga baravuga ngo ntibahaba.”

Yungamo ati “Abenshi mu bavuga ngo ntibahaba, iwabo baba mu nzu ziri munsi y’izo bagenewe kubamo i Nasho, ni inzu abakerarugendo bifuza kuraramo bishyuye n’amafaranga…Umwana w’Umunyarwanda, urubyiruko kujya kwinenaguza, yarigishijwe…akararika igitwe ngo ntashobora kuba hariya?”

Perezida Kagame yahise avuga ko uruhare ruri kubayobozi barebera abo bana kandi bamenye ikibazo, ariko ntigihite gikemuka, avuga ko we ubwe azabareba.
Ati “Bimure imirima bayitware i Kigali? Ndashaka kuzahura na bo. Ni bo bavuga ngo Leta yabimye akazi bateza abantu urubwa…”

Urundi rugero rw’ibyo yumvise, ngo ni uburyo hari abanyeshuri bize iby’ubuganga (Medicine) banze gukora Stage mu cyaro ngo barashaka gukorera i Kigali kandi hegeranye na Hotel Serena, ku bwe ngo ibi biratangaje.

Ati “Imico ijyana ite n’amajyambere? Simbyumva mumpe inama. Kwishyurira umuntu umuhendahenda, yarangiza kwiga agakora ubusa. Amajyambere y’abantu ntashobora guturuka mu macenga, mu gukora ubusa, mu kubeshya, mu kwiratana ubusa…”

Ikindi cyababaje Kagame, ngo ni uburyo hari abantu bubaka Kigali Convention Center, Leta yasabye ko bashyiramo n’Abanyarwanda mu kazi, ariko amasosiyete bashyizemo akagaragaza imbaraga nkeya cyane n’ubunebwe ahubwo akadindiza imirimo y’abo banyamahanga.

Kagame yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bageraho kandi ko no guhinduka bishoboka ariko ngo bigenda gahoro gahoro.

Kuri iyi ngingo yo kwanga akazi kandi Leta yaratanze amafaranga ku muntu, abenshi mu babyeyi basanze hari uruhare rwabo bakwiye kugira mu gutoza abana gukora kandi bagakorera ahantu hose.

Uretse kuba aba banyeshuri barangije kwiga muri Israel bagenerwa amacumbi aho bakorera i Nasho hari amakuru avuga ko banahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 450 nk’umushahara wa buri kwezi.

-2741.jpg

Abikorera basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Umwanditsi wacu

2016-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Ubwanditsi 18 Jul 2021
GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

Ubwanditsi 12 Aug 2016
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 09 May 2022
Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Willy Essombe Onana wa Rayon Sports yageze i Kigali ngo afatanye n’ikipe ye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023
Amakuru

Amafoto – Willy Essombe Onana wa Rayon Sports yageze i Kigali ngo afatanye n’ikipe ye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

Ubwanditsi 28 Jul 2022
Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana
POLITIKI

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa
ITOHOZA

Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Ubwanditsi 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru