• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Ubwanditsi 23 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yemeje ko irushanwa rya CECAFA Kagame 2021 rizaba guhera ku italiki ya 1 kugeza ku ya 15 Kanama i Dar es Salaam muri Tanzaniya rikazitabirwa n’amakipe 10 arimo APR FC yo mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa ryitiriwe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Paul Kagame, iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzaniya, iki gihugu kazaba gihagarariwe n’amakipe abiri ariyo Young SC na AZAM FC.

Umuyobozi mukuru wa CECAFA, Auka Gecheo yavuze ko iri rushanwa rizafasha amakipe yo muri aka gace kwitegura amarushanwa Nyafurika ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Auka aganira n’urubuga rwa CECAFA, yagize ati “Iri rushanwa rizafasha amakipe yacu yo mu karere kwitegura amarushanwa ya CAF azatangira muri Nzeri”.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gutangaza ko kugirango iri rushanwa rikomere kuri iyi ncuro batumiye ikipe yo muri Malawi ya Big Bullets FC.

Ku rundi ruhande ikipe ya Simba SC yageze muri kimwe cya kane cy’imikino ya CAF Champions League umwaka ushize w’imikino yo ntabwo izitabira iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzaniya.

KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda niyo iheruka kwegukana igikombe cya 2019 kuko yatsinze ikipe ya Azam FC nayo izitabira iki gikombe kitabaye umwaka wa 2020 bitewe n’uko icyorezo cya Koronavirusi cyari gikomeje gukaza umurego.

Ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda ya APR FC igiye kwitabira iri rushanwa iheruka kwegukana mu mwaka wa 2010 ndetse ikaba yaratwaye iki gikombe incuro eshatu (2004, 2007, 2010), ubwo iyi kipe iheruka gukina CECAFA Kagame Cup muri 2019 yagarukiye muri ¼ isezerewe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Biteganyijwe ko tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa rizabera mu mujyi wa i Dar es Salaam izaba ku italiki ya 27 Nyakanga 2021.

CECAFA Kagame Cup ni irushanwa rihuza amakipe 12 yo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’iyo hagati, ni irushanwa ryitiriwe Perezida Kagame kuko guhera muri 2002 atanga inkunga y’ibihumbi 60 by’amadorali y’Amerika agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Urutonde rw’amakipe yemeye ko azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2021 ni Young SC, Azam FC (Tanzaniya), Altabara FC (Sudani y’Epfo), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR (Rwanda), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya) ), KMKM SC (Zanzibar) na Big Bullets FC (Malawi).

2021-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry’umunsi w’intwari “Heroes Cycling Cup”

Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry’umunsi w’intwari “Heroes Cycling Cup”

Ubwanditsi 21 Jan 2024
Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira  imbaraga mu gukumira ibyaha

Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 12 Jan 2016
FERWAFA yareze Uganda muri CAF

FERWAFA yareze Uganda muri CAF

Ubwanditsi 27 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba
SHOWBIZ

Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko
HIRYA NO HINO

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo
Amakuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru