• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Ubwanditsi 24 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Kiyovu SC nyuma yo kugira umwaka utari mwiza wa 2020-2021 yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bayo barimo basoza amasezerano ndetse bamwe muribo bamaze no kubona amakipe bazakinira mu mwaka utaha w’imikino.

Aha kandi hariyongeraho abatoza babiri bari bungirije Olivier Karekezi ndetse na Ndayiragije Etienne, abo ni Banamwana Camarade ndetse na Kalisa Francois.

Usibye aba batoza kandi iyi kipe y’urucaca ikaba itakiri kumwe n’umutoza w’abanyezamu Muhimpundu Rachid wari umaze igihe kinini muri iyi kipe ya Kiyovu Sports ndetse n’uwari ushinzwe ibikoresho by’ikipe uzwi ku izina rya Jemba uyu akaba azwi cyane mu ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma yo kwiyubaka ihereye ku batoza, Kiyovu Sports iheruka guha amasezerano umutoza Haringingo Francis wahise yizanira umutoza uzamwugiriza ariwe Rwaka Claude, uyu mutoza kandi akaba yarahise agirana ibiganiro n’ikipe ya Kiyovu ku kumenya abakinnyi bazasigarana mubari bahasanzwe, bityo hafatwa umwanzuro wo kudakomezanya n’abakinnyi 15.

Muri abo bakinnyi batakiri kumwe na Kiyovu harimo Babua Samson wari umazemo umwaka umwe ariko akaba atarongerewe amasezerano, harimo Saba Robert we wamaze kwerekeza muri AS Kigali ndetse na Armel Ghyslain wamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United.

Abo bakinnyi kandi bariyongeraho abamaze gusezera muri yi kipe mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira bayobowe n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ndetse na Munezero Fiston wavuye mu wiherero w’ikipe yirukanywe na Ndayiragije Etienne ngo bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragaje imbere y’umutoza.

Muri rusange abakinnyi batandukanye na Kiyovu SC ni Babua Samson, Ndahimana Isiak, Ndayisaba Hamidu, Nyirinkindi Saleh, Tubane Kames, Bwanakweli Emmanuel, Armel Ghislain, Fiston Munezero, Sibomana Arafat, Mbanzo Nkoto karim, Saba Robert, Habamahoro Vincent ndetse na Ngenzi Issa.

Kiyovu SC irimo kwitegura umwaka utaha ikaba nayo yariyubatse aho kugeza ubu yamaze kugura abakinnyi barimo Mugenzi Bienvenu wakinaga muri Marines FC , Benedata Janvier wari muri AS Kigali ndetse na Niyonkuru Ramadhan wahoze muri Mukura VS.

2021-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza

Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Ubwanditsi 02 Sep 2024
Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Ubwanditsi 18 Oct 2022
Nkongwa muri Sport y’u Rwanda : Nzamwita Degaulle yongeye gushyikirizwa Inkiko

Nkongwa muri Sport y’u Rwanda : Nzamwita Degaulle yongeye gushyikirizwa Inkiko

Ubwanditsi 18 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X
Amakuru

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

RUSHYASHYA 20 Oct 2025
Afunzwe azira kubuza umugore we kujya kwibuka
Mu Mahanga

Afunzwe azira kubuza umugore we kujya kwibuka

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Ubushyamirane muri FDLR bwakajije umurego, Gen Byiringiro Victor yaba agiye kwirukanwa ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba, agasimburwa na ruharwa Sirilo HENGANZE.
Amakuru

Ubushyamirane muri FDLR bwakajije umurego, Gen Byiringiro Victor yaba agiye kwirukanwa ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba, agasimburwa na ruharwa Sirilo HENGANZE.

Ubwanditsi 23 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru