• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 20 May 2026 Amakuru, IMIKINO

Nyuma y’uko u Rwanda rwisanze mu itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko iri tsinda ritoroshye ariko ko ikipe y’u Rwanda izarwana kugeza ku munota wa nyuma.

Stephen Constantine yavuze ko Amavubi yisanze mu itsinda ririmo amakipe akomeye ku rwego rwa Afurika, cyane cyane Mali na Cape Verde ziri mu makipe 15 ya mbere akomeye ku mugabane.

Yagize ati: “Ni itsinda ritoroshye kuko harimo ibihugu bibiri biri mu makipe 15 ya mbere muri Afurika, ari byo Cape Verde na Mali. Liberia nayo ni ikipe ikomeye. Tugomba gutsindira imikino yo mu rugo hanyuma tukareba ibizava mu mikino yo hanze.”

Image

Uyu mutoza yavuze ko nubwo itsinda rikomeye, ari byo Amavubi ashaka kugira ngo yigerageze ku rwego rwo hejuru ndetse ko bishoboka mu gihe abakinnyi bakomeza kwitanga.

Yagize ati: “Turashaka guhura n’amakipe akomeye no guhatana n’ayabaye meza muri Afurika kandi ntekereza ko byose bishoboka. Abakinnyi bagaragaje umutima wo kurwana no kwitanga mu mikino iheruka. Gukina mu Ikipe y’Igihugu ni iby’agaciro gakomeye kandi buri wese azatanga ibyo afite byose ku bw’Amavubi.”

Image

Ku bijyanye n’imyiteguro y’imikino ya gicuti iri imbere, Constantine yavuze ko Amavubi azahita yerekeza muri Marocco nyuma y’uko Shampiyona y’u Rwanda irangiye.

Ati: “Shampiyona izarangira tariki ya 30 Gicurasi, ‘FIFA window’ itangire hashize iminsi ibiri gusa. Tuzajya muri Marocco tugire iminsi itatu cyangwa ine yo kwitegura mbere yo guhura na Tanzania tariki ya 6 Kamena, hanyuma ku ya 9 dukine na Comoros.”

Yasabye abafana b’Amavubi kwihangana kuko ikipe iri kubakwa bundi bushya nyuma y’imyaka ibiri itagenze neza mu musaruro.

Ati: “Turi kugerageza kongera kubaka ikipe. Imyaka ibiri ishize ntiyatugendekeye neza mu musaruro. Nta mukino woroshye uba uri muri ruhago, ugomba kurwana, ugatsinda kandi rimwe na rimwe ukagira amahirwe. Tuzagerageza gukora ibyo byose.”

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 biteganyijwe ko izatangira muri Nzeri 2026, aho amakipe azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura kugeza habonetse azahagararira Afurika muri iri rushanwa rikomeye.

Image

2026-05-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Ubwanditsi 26 Dec 2025
APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah

APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah

RUSHYASHYA 03 Jun 2026
Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

RUSHYASHYA 26 Nov 2025
Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Ubwanditsi 05 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?
Amakuru

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ubwanditsi 18 Mar 2025
Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC
Amakuru

Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC

Ubwanditsi 13 Dec 2022
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru