• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

Editorial 23 Jan 2023 Amakuru, IMIKINO

Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 yakinwaga mu gice cyayo cyo kwishyura, imukino ibanza muri icyo yaranzwe n’intsinzi kuri amwe mu makipe makuru usibye Rayon Sports ikina kuri uyu wa Kabiri.

Mu mukino wabanjirije indi yose, ikipe ya Gorilla FC yatsindiwe mu rugo na Police FC ibitego 3-2, ni ibitego byatsinzwe na Johnson Adeaga na Iradukunda Simeon ku ruhande rwa Gorilla FC.

Ku ruhande rw’ikipe ya Police yo yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri , Mugisha Didier na Ntwali Evode wari wabanje muri uyu mukino wabereye mu karere ka Bugesera.

Nyuma y’uyu mukino wabaye, ikipe ya Gasogi United yo yanganyije na Kiyovu SC ubusa ku busa.

Ku wa gatandatu, As Kigali yatsinze Marines FC ibitego 3-0, ni ibitego byatsinzwe na Félix Kone, Tuyisenge Jeacques na Hussein Shaban Tchabalala.

Mu yindi mikino yakinwe, ikipe ya Espoir FC yari iri murugo i Rusizi yahatsindiwe na Rwamagana FC igitego kimwe ku busa.

Kuri iki cyumweru, Bugesera FC yanganyije na Sunrise FC 1-1, Rutsiro FC yari mu rugo yatsinzwe na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe, APR FC yo itsinda Mukura VS kimwe ku busa cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan.

Gutsinda umukino kwa APR FC byatumye,  mu mikino 13 iheruka gukina ya shampiyona y’u Rwanda, ntiratsindwamo n’umwe kuko yatsinze imikino 6, inganya indi 7.

Muri iyo mikino 13 yose yakinnye yatsinze ibitego 14, itsindwa 6 imara imikino 8 itinjizwa igitego.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Musanze FC kuri sitade Muhanga guhera saa cyenda zuzuye.

Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali irayoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo n’amanota 33, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC irisanga ku mwanya wa kabiri.

Police FC yo yavuye ku mwanya wa 11 igera ku mwanya wa 7 n’amanota 24 nyuma y’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda 2022-2023.

2023-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Editorial 14 Oct 2022
APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

Editorial 20 Jun 2024
Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Editorial 10 Jul 2021
Parapara no gupapira byambuye umugati Kanyankore na Nshimiyimana Eric

Parapara no gupapira byambuye umugati Kanyankore na Nshimiyimana Eric

Editorial 23 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Editorial 17 Mar 2016
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Editorial 23 Feb 2022
Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?
Mu Rwanda

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Editorial 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru