• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Inkoramutima z’ Ikiryabarezi “Rwanda Bridge builders” bakomeje kugisohokamo bashinjanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Inkoramutima z’ Ikiryabarezi “Rwanda Bridge builders” bakomeje kugisohokamo bashinjanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Ubwanditsi 27 Sep 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Iki kiryabarezi ”Rwanda Bridge Builders, RBB” kigizwe n’ingirwamashyaka y’ibigarasha n’abajenosideri, ngo baharanira guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Igisekeje ariko, ni uko nabo ubwabo badashobora kuvuga rumwe kandi biyita “abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi”. Amacakubiri ashingiye ku moko, inda nini no kutagira umurongo wa politiki uhamye nicyo kibaranga, nk’uko nabo ubwabo babishinjanya.

Mu minsi mike ishize, uwitwa Gilbert MWENEDATA, uzwi cyane mu guharabika isura y’uRwanda, yapanduye RBB ayirega “ubuhezanguni bushingiye kuri Hutu Power”, anasobanura ko adashobora kubana n’abantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Ubu noneho uwasezeye mu buyobozi no muri RBB, ni Charlotte MUKANKUSI usanzwe ari no mutwe w’iterabwoba wa RNC. Mu ibaruwa ndende Mukankusi yandikiye abagize RBB bose, nawe yunze mu rya Gilbert Mwenedata, avuga ko atakomezanya n’abatinyuka kwatura ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu, bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Charlotte Mukankusi aragaya cyane abagendera kuri “Mapping Report” ishinja ibinyoma ingabo z’uRwanda ko zaba zarishe impunzi z’Abahutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakayuririraho bavuga ko Leta y’uRwanda yakoreye Abahutu Jenoside.

Mukankusi ati:” Ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe na FPR-Inkotanyi, iyo muvuga yakorewe Abahutu yo yahagaritswe nande? Ndambiwe abahezanguni b’Abahutu birirwa bashaka kugoreka amateka no gutambamira ubumwe n’ubwiyunge.”

Charlotte Mukankusi arega abo babanaga muri RBB, ni ukurwana ku nyungu z’abantu ku giti cyabo, aho kugira ibitekerezo biharanira inyungu z’Abanyarwanda bose. Ibi siwe wa mbere ubivuze, kuko abasesengura imyitwarire y’ abiyita “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”, bagaragaje kenshi ko abo bantu barangwa no guhuzagurika, ubuswa n’ubusambo, ari nabyo binatuma ingirwamashyaka yabo asenyuka atamaze kabiri, andi akaba ariho ku izina gusa.

Ni mu gihe kandi kuko usanga agizwe n’abasize bibye ibya rubana ndetse n’abajenosideri, bakiyita impirimbanyi za demukarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ari amayeri yo guhunga ubutabera.

Abenshi mu basomye ibaruwa y’ isezera rya Charlotte Mukankusi muri RBB, banditse ku mbuga nkoranyambaga bamusaba no gusezera muri RNC, kuko byombi ari ibipampara bidafite epfo na ruguru.

Bamwibukije ko uretse ko ari n’ubuswa mu kuba mu bitu bidashinga, ni n’icyaha gihanwa n’amategeko kujya mu mitwe y’iterabwoba. Gutana ni icyaha giterwa n’imbaraga nke za muntu, ariko kumenya ko utari mu nzira nziza, ukayireka, ukanabisabira imbabazi nibyo abavandimwe ba Mukankusi bamusaba.

2021-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Ubwanditsi 02 Jun 2024
Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Ubwanditsi 12 May 2023
Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 27 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka
Mu Mahanga

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Ubwanditsi 05 Nov 2017
Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.

Ubwanditsi 17 Jan 2018
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana
Mu Mahanga

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Ubwanditsi 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru