• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe
Jean Paul, Lea Karegeya na Emile Rutagengwa

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 23 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Bombori bombori imaze iminsi muri RNC, noneho yafashe indi ntera, dore ko uyu muriro wacanywe na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali, aho bagize uruhare mu irigiswa rya Ben Rutabana ndetse n’abandi banyamuryango b’irihuriro bagiye baburirwa irengero nkuko bivugwa mu baruwa ndende yashyizweho umukono na Madame Lea Karegeya,Jean Paul Turayishimiye, Mme Odette Nyiraneza , Bwana Anicet Karege na Bwana Émile Rutagengwa, basabye ubuyobozi bw’agatsiko ka RNC kayobowe na Kayumba Nyamwasa  kwegura mu maguru mashya.

Iyi baruwa iragira iti:Ku buyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda-RNC (bureau exécutif), Impamvu : Integuza

Kubagezaho impungenge zacu nk’abanyamuryango, ndetse n’ubusabe bugamije gukemura ibibazo Ihuriro Nyarwanda rimazemo iminsi.

Nyuma y’ibibazo Ihuriro Nyarwanda rimazemo iminsi, ndetse n’uburyo ubuyobozi bwaryo bwitwaye muribyo bibazo, twahisemo kubandikira mu rwego rw’intabaza igamije gutabara Ihuriro ryacu kugirango risubire mu nzira nziza igamije kutugeza ku ntego twihaye kuva Ihuriro ryashingwa.

Ibyo bibazo bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi. Bamwe murabo banyamuryango, baje kuva mw’Ihuriro kubera impamvu zizwi. Twavuga nka Dr. Murayi Paulin, Dr. Rudasingwa Théogène, Kazungu Jean Paul, Bwayihuku Mathias, Nsabimana Callixte (Sankara), Nahimana Straton, Jonathan Musonera, Joseph Ngarambe n’abandi benshi.

Hejuru y’aba, hari ababuriwe irengero mu buryo butazwi kandi bari mu mirimo y’Ihuriro Nyarwanda. Urugero rwa hafi twatanga ni urwa komiseri ushinzwe amahugurwa ariwe Benjamin Rutabana. Hari kandi na Major Nkubana Emmanuel, Rwarinda Michel, n’abandi.

Byongeyeho, hari n’abanyamuryango birukanwe hadakurikijwe amategeko n’indangagaciro tugenderaho. Abo ni nka Jean Paul Turayishimye, Tabitha Gwiza, Achille Kamana, Simeon Ndwaniye na Jean Paul Ntagara. Ntabwo kandi twakwirengagiza abandi banyamuryango beguye bakanasimburwa mw’ibanga.

Ibi mukaba mwarabikoze mugamije guhisha abanyamuryango ibibazo biri mu buyobozi bukuru bw’Ihuriro.

Aha turabibutsa ko amategeko na stati bigenga Ihuriro, bigereranywa nk’itegeko nshinga ndetse n’amategeko mpanabyaha.

ibi byose, byerekana ko nta masomo ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwakuye muribi bibazo twahuye nabyo.

Ahubwo, amakosa yakomeje kwiyongera kandi bigaragara ko nta gahunda ubuyobozi bufite bwo kuyakosora.

Muri make, bishingiye ku buyobozi bwakoze amakosa menshi, byatumye Ihuriro Nyarwanda risenya icyizere ryari ryarahaye abanyarwanda bose.

Mu yandi magambo, Ihuriro Nyarwanda-RNC ryarateshutse ndetse rinahemukira abaryibonyemo bose bakanaryitangira mu buryo bwose bushoboka.

Aya makosa yose ndetse nayo tutabashije kwandika, yatumye twemeza ibi bikurikira :

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje intege nke n’ubushobozi buke mu gukemura ibibazo twahuye nabyo.

Aho gukoresha amategeko no kubahisha inzego zigengwa n’amategeko tugenderaho, bwahisemo guhagarika no kwirukana abanyamuryango n’abayobozi kandi bitanyuze mu mategeko.

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje kutagira ubumuntu (non-respect de la dignité humaine)mu ikibazo cya komiseri ushinzwe amahugurwa ariwe Benjamin Rutabana, kugeza nanubu ntituramenya irengero n’amaherezo bye.

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwakoresheje nabi ndetse no mu nyungu zabwo bwite, umutungo w’Ihuriro;

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ntibwigeze butangariza abanyamuryango baryo ko hari abayobozi bakuru beguye. Bwahisemo kubika ibanga no kubasimbuza mw’ibanga kandi bidakurikije amategeko.

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje intege nke mu gukemura amakimbirane n’ibibazo bwahuye nabyo.

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwahemukiye abanyarwanda, bituma bata icyizere bari bariyubatsemo.

Mu matangazo, mu nyandiko no mu bisobanuro byatazwe n’ubuyobozi bw’Ihuriro, hagaragaye kudakorera mukuri no mu mucyo.

Ahubwo Ubuyobozi bukuru bwahisemo kwimakaza ibyo twakwita itekinika mu gutanga ibisubizo. Iyi mikorere ikaba ntaho itandukaniye niya leta y’Urwanda turwanya.

Izi mpamvu zose, ndetse nizindi tutabashije gushyira mururu rwandiko, zitwereka ko ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda-RNC, bunaniwe.

Kayumba arerebana ayingwe na Lea Karegeya

Uburyo bwonyine busigaye kugirango Ihuriro ryongere kugira ingufu no kugarura icyizere mu banyarwanda, nuko mwebwe abayobozi bakuru mwakwibuka ko Ihuriro Nyarwanda-RNC ribaruta, maze mukicisha bugufi, mukirinda kwikunda ndetse mukitanga kugirango intego zatumye Ihuriro rishingwa zigerweho.

By’umwihariko, mwishyire mu mwanya w’abitangiye Ihuriro kuva ryavuka. Bamwe muribo nka Colonel Patrick Karegeya, batanze amaraso yabo, bemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugirango bitangire abandi. Mwibaze aho bari ubu, uko babona Ihuriro Nyarwanda bitangiye? Ntakabuza, babona baritangiye ubusa kubera imyitwarire y’ubuyobozi bukuru.

Niyo mpamvu dusanga hari ibigomba gukorwa kugirango intego zatumye Ihuriro rishingwa zigerweho. Ntabwo dushobora kurebera amakosa akomeye arimo gukorwa kuko dukunda Ihuriro kandi twemera impamvu twahagurutse ngo turwanye akarengane abanyarwanda bakomeje guhura nako.

Ndetse, tubona bidahwitse ko imikorere y’Ihuriro muri rusange yamera kimwe n’imikorere y’abo turwanya. Ariko nanone, twemera ko gukorera Ihuriro ari ubwitange bukomeye kandi busaba imbaraga nyinshi.

Ibyo birasaba ibi bikurikira:

Kwegura kw’abayobozi bakuru bose b’Ihuriro Nyarwanda-RNC;

Kwegura kwa bamwe mu bayobozi bagize imyitwarire mibi muri ibi bibazo byose;

Gushyiraho gahunda y’amavugurura rusange mw’Ihuriro Nyarwanda-RNC;

Gushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho buzayobora ibikorwa byose birebana n’amavugurura;

Kubera uburemere bw’ibibazo byerekanywe muri iyi nyandiko, turifuza ko mwadusubiza mu gihe cya vuba kugirango Ihuriro Nyarwanda rikomeze imirimo yaryo mu nzira nziza. Ubu busabe kandi, bwifuzwa n’abandi banyamuryango benshi ndetse n’abanyarwanda benshi bashyize icyizere cyabo mw’Ihuriro kugeza ubuyobozi bukuru buteshutse ku nshingano zabwo.

Twiteguye kandi kugira uruhare mu biganiro no mu mirimo izaba igamije gutegura amavugurura no kuyashyira mu bikorwa.

Kwegura ni ubutwari kandi ni n’uburyo bwo kwerekana ko icyo uharanira ugikomeyeho ku buryo wicisha bugufi, ugamije kwirinda kwangiza ibyagezweho.

Bimenyeshejwe:

Umuhuzabikorwa mukuru, Jerome Nayigiziki;

Abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda-RNC;

Abanyamuryango bose;

Bishyizweho umukono na :

Bwana Jean Paul Turayishimye

Mme Leah Karegeya

Mme Odette Nyiraneza

Bwana Anicet Karege

Bwana Émile Rutagengwa

2020-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Ubwanditsi 17 Aug 2022
Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Ubwanditsi 26 Sep 2016
IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside

IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Ubwanditsi 12 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro
UBUKUNGU

80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 
INKURU NYAMUKURU

Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 

Ubwanditsi 11 Dec 2017
Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame  mu gihe nyina afungiwe Jenoside
Mu Mahanga

Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame mu gihe nyina afungiwe Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru