• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe
Jean Paul, Lea Karegeya na Emile Rutagengwa

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 23 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Bombori bombori imaze iminsi muri RNC, noneho yafashe indi ntera, dore ko uyu muriro wacanywe na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali, aho bagize uruhare mu irigiswa rya Ben Rutabana ndetse n’abandi banyamuryango b’irihuriro bagiye baburirwa irengero nkuko bivugwa mu baruwa ndende yashyizweho umukono na Madame Lea Karegeya,Jean Paul Turayishimiye, Mme Odette Nyiraneza , Bwana Anicet Karege na Bwana Émile Rutagengwa, basabye ubuyobozi bw’agatsiko ka RNC kayobowe na Kayumba Nyamwasa  kwegura mu maguru mashya.

Iyi baruwa iragira iti:Ku buyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda-RNC (bureau exécutif), Impamvu : Integuza

Kubagezaho impungenge zacu nk’abanyamuryango, ndetse n’ubusabe bugamije gukemura ibibazo Ihuriro Nyarwanda rimazemo iminsi.

Nyuma y’ibibazo Ihuriro Nyarwanda rimazemo iminsi, ndetse n’uburyo ubuyobozi bwaryo bwitwaye muribyo bibazo, twahisemo kubandikira mu rwego rw’intabaza igamije gutabara Ihuriro ryacu kugirango risubire mu nzira nziza igamije kutugeza ku ntego twihaye kuva Ihuriro ryashingwa.

Ibyo bibazo bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi. Bamwe murabo banyamuryango, baje kuva mw’Ihuriro kubera impamvu zizwi. Twavuga nka Dr. Murayi Paulin, Dr. Rudasingwa Théogène, Kazungu Jean Paul, Bwayihuku Mathias, Nsabimana Callixte (Sankara), Nahimana Straton, Jonathan Musonera, Joseph Ngarambe n’abandi benshi.

Hejuru y’aba, hari ababuriwe irengero mu buryo butazwi kandi bari mu mirimo y’Ihuriro Nyarwanda. Urugero rwa hafi twatanga ni urwa komiseri ushinzwe amahugurwa ariwe Benjamin Rutabana. Hari kandi na Major Nkubana Emmanuel, Rwarinda Michel, n’abandi.

Byongeyeho, hari n’abanyamuryango birukanwe hadakurikijwe amategeko n’indangagaciro tugenderaho. Abo ni nka Jean Paul Turayishimye, Tabitha Gwiza, Achille Kamana, Simeon Ndwaniye na Jean Paul Ntagara. Ntabwo kandi twakwirengagiza abandi banyamuryango beguye bakanasimburwa mw’ibanga.

Ibi mukaba mwarabikoze mugamije guhisha abanyamuryango ibibazo biri mu buyobozi bukuru bw’Ihuriro.

Aha turabibutsa ko amategeko na stati bigenga Ihuriro, bigereranywa nk’itegeko nshinga ndetse n’amategeko mpanabyaha.

ibi byose, byerekana ko nta masomo ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwakuye muribi bibazo twahuye nabyo.

Ahubwo, amakosa yakomeje kwiyongera kandi bigaragara ko nta gahunda ubuyobozi bufite bwo kuyakosora.

Muri make, bishingiye ku buyobozi bwakoze amakosa menshi, byatumye Ihuriro Nyarwanda risenya icyizere ryari ryarahaye abanyarwanda bose.

Mu yandi magambo, Ihuriro Nyarwanda-RNC ryarateshutse ndetse rinahemukira abaryibonyemo bose bakanaryitangira mu buryo bwose bushoboka.

Aya makosa yose ndetse nayo tutabashije kwandika, yatumye twemeza ibi bikurikira :

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje intege nke n’ubushobozi buke mu gukemura ibibazo twahuye nabyo.

Aho gukoresha amategeko no kubahisha inzego zigengwa n’amategeko tugenderaho, bwahisemo guhagarika no kwirukana abanyamuryango n’abayobozi kandi bitanyuze mu mategeko.

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje kutagira ubumuntu (non-respect de la dignité humaine)mu ikibazo cya komiseri ushinzwe amahugurwa ariwe Benjamin Rutabana, kugeza nanubu ntituramenya irengero n’amaherezo bye.

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwakoresheje nabi ndetse no mu nyungu zabwo bwite, umutungo w’Ihuriro;

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ntibwigeze butangariza abanyamuryango baryo ko hari abayobozi bakuru beguye. Bwahisemo kubika ibanga no kubasimbuza mw’ibanga kandi bidakurikije amategeko.

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje intege nke mu gukemura amakimbirane n’ibibazo bwahuye nabyo.

Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwahemukiye abanyarwanda, bituma bata icyizere bari bariyubatsemo.

Mu matangazo, mu nyandiko no mu bisobanuro byatazwe n’ubuyobozi bw’Ihuriro, hagaragaye kudakorera mukuri no mu mucyo.

Ahubwo Ubuyobozi bukuru bwahisemo kwimakaza ibyo twakwita itekinika mu gutanga ibisubizo. Iyi mikorere ikaba ntaho itandukaniye niya leta y’Urwanda turwanya.

Izi mpamvu zose, ndetse nizindi tutabashije gushyira mururu rwandiko, zitwereka ko ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda-RNC, bunaniwe.

Kayumba arerebana ayingwe na Lea Karegeya

Uburyo bwonyine busigaye kugirango Ihuriro ryongere kugira ingufu no kugarura icyizere mu banyarwanda, nuko mwebwe abayobozi bakuru mwakwibuka ko Ihuriro Nyarwanda-RNC ribaruta, maze mukicisha bugufi, mukirinda kwikunda ndetse mukitanga kugirango intego zatumye Ihuriro rishingwa zigerweho.

By’umwihariko, mwishyire mu mwanya w’abitangiye Ihuriro kuva ryavuka. Bamwe muribo nka Colonel Patrick Karegeya, batanze amaraso yabo, bemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugirango bitangire abandi. Mwibaze aho bari ubu, uko babona Ihuriro Nyarwanda bitangiye? Ntakabuza, babona baritangiye ubusa kubera imyitwarire y’ubuyobozi bukuru.

Niyo mpamvu dusanga hari ibigomba gukorwa kugirango intego zatumye Ihuriro rishingwa zigerweho. Ntabwo dushobora kurebera amakosa akomeye arimo gukorwa kuko dukunda Ihuriro kandi twemera impamvu twahagurutse ngo turwanye akarengane abanyarwanda bakomeje guhura nako.

Ndetse, tubona bidahwitse ko imikorere y’Ihuriro muri rusange yamera kimwe n’imikorere y’abo turwanya. Ariko nanone, twemera ko gukorera Ihuriro ari ubwitange bukomeye kandi busaba imbaraga nyinshi.

Ibyo birasaba ibi bikurikira:

Kwegura kw’abayobozi bakuru bose b’Ihuriro Nyarwanda-RNC;

Kwegura kwa bamwe mu bayobozi bagize imyitwarire mibi muri ibi bibazo byose;

Gushyiraho gahunda y’amavugurura rusange mw’Ihuriro Nyarwanda-RNC;

Gushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho buzayobora ibikorwa byose birebana n’amavugurura;

Kubera uburemere bw’ibibazo byerekanywe muri iyi nyandiko, turifuza ko mwadusubiza mu gihe cya vuba kugirango Ihuriro Nyarwanda rikomeze imirimo yaryo mu nzira nziza. Ubu busabe kandi, bwifuzwa n’abandi banyamuryango benshi ndetse n’abanyarwanda benshi bashyize icyizere cyabo mw’Ihuriro kugeza ubuyobozi bukuru buteshutse ku nshingano zabwo.

Twiteguye kandi kugira uruhare mu biganiro no mu mirimo izaba igamije gutegura amavugurura no kuyashyira mu bikorwa.

Kwegura ni ubutwari kandi ni n’uburyo bwo kwerekana ko icyo uharanira ugikomeyeho ku buryo wicisha bugufi, ugamije kwirinda kwangiza ibyagezweho.

Bimenyeshejwe:

Umuhuzabikorwa mukuru, Jerome Nayigiziki;

Abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda-RNC;

Abanyamuryango bose;

Bishyizweho umukono na :

Bwana Jean Paul Turayishimye

Mme Leah Karegeya

Mme Odette Nyiraneza

Bwana Anicet Karege

Bwana Émile Rutagengwa

2020-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Ubwanditsi 01 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyakenya yajyanye nyina w’imyaka 83 muri Kaminuza ya Havard, impamvu ikaba ari uguha umubyeyi we agaciro
Mu Rwanda

Umunyakenya yajyanye nyina w’imyaka 83 muri Kaminuza ya Havard, impamvu ikaba ari uguha umubyeyi we agaciro

Ubwanditsi 02 May 2017
Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga  kubera kwishongora (ikimenyetso)
IMIKINO

Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga kubera kwishongora (ikimenyetso)

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Ubwanditsi 10 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru