• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira Kalimba Alice wakiniraga ikipe ya Scandinavia y’abagore y’umupira w’amaguru yasinye imyaka ibiri muri The Tigers Sports Academy, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Kanama 2021, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo The Tigers Sports academy yatangaje ko yamaze gusinyisha, Kalimba Alice umunyarwandakazi wari usanzwe ukina hagati mu kibuga muri Scandinavia WFC.

Kalimba Alice w’imyaka 22, biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeli, cyane ko iyi kipe yamaze no kumwoherereza amafaranga yo gushaka ibyangombwa.

Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ishobora kongerwa mu gihe yaramuka yitwaye neza.

Alice yazamukiye muri Remera Rukoma ubwo yari akiga, yayivuyemo ajya muri AS Kigali yavuyemo muri 2020 yerekeje muri Scandinavia WFC banatwaranye igikombe cya shampiyona.

Undi mukinnyi watangajwe n’iyi kipe ni umunyezamu witwa Umubyeyi Zakia nawe wakiniraga ikipe ya Scandinavia Women Football Club.

Uyu mwali w’imyaka 22 nawe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ni umukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye arimo Ecole Secondaire Mutunda, As Kamonyi ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.

The Tigers Sports academy yerekejemo ni ikipe nshya mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya, iherereye mu mujyi wa Dodoma , gusa igaragaza ko ifite amikoro bigendeye ku bakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye ikomeje gusinyisha.

2021-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

Ubwanditsi 31 Jan 2018

Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal

RUSHYASHYA 10 Aug 2026
Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Ubwanditsi 18 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “
ITOHOZA

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Ubwanditsi 11 Feb 2019
Umuhanzikazi w’ikimero n’uburanga yatunguye benshi muri Jazz Junction
HIRYA NO HINO

Umuhanzikazi w’ikimero n’uburanga yatunguye benshi muri Jazz Junction

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Charly na Nina ngo  ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’
IMIKINO

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Ubwanditsi 06 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru