• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Ubwanditsi 05 Nov 2017 ITOHOZA

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2017 Umupaka uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Bukavu wafunzwe, kubera imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC, n’abapolisi barindaga Abbas Kayonga (Dada) wari ushinzwe kurwanya Magendu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Urufaya rw’amasasu ruracyumvikana mu Mujyi wa Bukavu, rwahagaritse ingendo zavaga mu Rwanda, ubu ku mupaka hakaba hari amamodoka menshi ategereje ko agahenge kagaruka ingendo zigakomeza.

Nubwo ku ruhande rw’u Rwanda ari amahoro, ku rundi ruhande i Bukavu amasasu aracyavuga ndetse na bamwe mu baturage batangiye kwirara mu maduka basahura ibicuruzwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic aganira na Kigali Today, dukesha iyi nkuru yatangaje ko bagiriye abaturage inama yo kwirinda kujya I Bukavu mu gihe hakiri iyo myivumbagatanyo.

Ati” Ku ruhande rwacu ni amahoro, umupaka urafunze, turasaba abaturage bacu kwirinda kwambuka, badahurira n’ibibazo muri Bukavu.”

Yanavuze kandi ko yavuganye n’abayobozi ba Bukavu, bakamubwira ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi mirwano ihoshe, bamwizeza ko ikibazo gikemuka vuba ubuhahirane bugakomeza.

Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2017, Abbas Kayonga (Dada) yahagaritswe ku kazi na guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, amushinja uburiganya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Imirwano yo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ngo yaturutse ku ngabo za FARDC zagiye iwe zishaka kumuta muri yombi, zitangira kurasana n’abapolisi bamurindaga.

Amakuru aravuga ko Abbas Kayonga (Dada) n’abamushyigikiye bamaze guhungira ku ngabo za Monusco .

-8579.jpg

Abbas Kayonga (Dada) ngo niwe nyirabayazana w’imirwano

2017-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

The Financial Times : Perezida Kagame asubiza avuga ko ntawe ashaka gushinja ariko bibaho  [ kugirirwa ishyari ], ko byanabayeho

The Financial Times : Perezida Kagame asubiza avuga ko ntawe ashaka gushinja ariko bibaho [ kugirirwa ishyari ], ko byanabayeho

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Ubwanditsi 21 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC
Amakuru

Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Ubwanditsi 18 Jan 2025
Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane
Amakuru

Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mowzey Radio usize abana 3 n’abagore 2
HIRYA NO HINO

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mowzey Radio usize abana 3 n’abagore 2

Ubwanditsi 03 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru